Clip Video nshya "GATEBE GATOKI" ya URBAN BOYZ yatugezeho -REBA UKO KING JAMES YAMBAYEMO!
Posted:2010-07-29 by Gustave
Mu minsi Ishize twababwiye ko Groupe URBAN BOYZ bari bamaze gukora Clip Video y'indirimbo yabo GATEBA GATOKI ndetse banatugezaho indi ndirimbo yabo
nshya yitwa SINZONGERA. Ubu rero iyi Clip Video na yo yageze ku INYARWANDA.
Reba uburyo KING JAMES yambaye,ndetse n'ahantu bayikoreye uburyo hameze.
"The BEN na MEDDY ntibabonetse muri FESPAD ariko habonetse abandi!"- Minister Joseph Habineza
Posted:2010-07-29 by Gustave
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ubwo Concert yaberaga muri SERENA yasozwaga,twegereye Minisitiri w'umuco na Sport maze tugira icyo tumubaza ku
buryo abona iyi FESPAD iri kugenda .
Ngiki ikiganiro kigufi yagiranye n'abanyamakuru:
Ni iki cyatumye muza muri SERENA kuri uyu mugoroba?
Iyi yari Soiree de Gala, hari n'inama twari twagize uyu munsi ya Creative Economy. Iyi soiree de Gala ikaba yari iyo gushimira abafatanyabikorwa
twafatanije kugirango dutegure iyi FESPAD.
FESPAD irarangira kuri uyu wa gatandatu,kuva yatangira mwe mubona iri kugenda gute?
Hari abaririmbyi bagaragaye kuri gahunda ariko ntibaboneke nka MEDDY na THE BEN. Ese mubona ntacyo byatwaye ku kwitabirwa kwa FESPAD kubera ko
abanyarwanda babakunda
?
Kuba batarabonetse ni uko ntabari bahari,bari hanze, ni ko bimera nta muntu kamara ubaho iyo [...]