RFL
Kigali

Himbaza Club yiyongereye mu bazataramana na Chryso Ndasingwa mu gitaramo azakorera muri BK Arena

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/04/2024 14:38
0


Umuramyi Ndasingwa Jean Chrysostome wamamaye nka Chryso Ndasingwa uri mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukorera igitaramo cye cya mbere mu nyubako ya BK Arena yatumiyemo abarimo itsinda ry’abakaraza n'ababyinnyi rya Himbaza.



Ni intambwe ikomeye ateye mu muziki we kuko ateguye igitaramo kidasanzwe mu gihe gito cyane kingana n'imyaka itatu n'amezi make amaze mu muziki dore ko yawutangiye muri Covid-19. 

Abaye umuramyi wa kabiri mu Rwanda ukora umuziki ku giti cye uteguriye igitaramo muri BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi umaze kuhataramira inshuro ebyiri.

Uyu muramyi, yongereye  Himbaza Club yo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi mu bazamufasha gutaramira abazitabira igitaramo cye yise “Wahozeho Album Launch.”

Himbaza Club, ni itsinda ry’abasore b’abakaraza n'ababyinnyi b’abanyempano bakomoka mu Burundi ariko bakaba bakorera ibikorwa byabo mu Rwanda guhera mu 2015. 

Aba basore bafite umwihariko wo gutaramira abantu bikoreye ingoma zipima ibiro 50 ku mutwe, babyina, basimbuka ku rwego rutangaza buri wese kandi banaririmba.

Aba basore bizera ko impano zose zitangwa n’Imana kandi Imana yifuza ko izo mpano yashyize mu bantu bayo ibona bari kuzikoresha nk’uko bikwiye. Abakaraza bihuje n’ababyinnyi bakora icyiswe ‘Club Himbaza’ izwiho gutanga ibyishimo bisendereye.

Mu 2019, iri tsinda ryabashije kugera ku musozo w’amarushanwa ya East Africa’s Got Talent yabereye i Nairobi muri Kenya. Aba basore kandi, bigaragaje cyane mu gitaramo ‘Ibisingizo bya Nyiribiremwa’ Josh Ishimwe yakoreye muri Camp Kigali ku ya 20 Kanama 2023.

Chryso Ndasingwa ugiye gukora igitaramo cy'amateka "Wahozeho Album Launch" yatumiyemo Himbaza Club, akorera umurimo w'Imana muri New Life Bible Church Kicukiro. 

Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu gihe cya Covid-19.

Uyu musore watangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw’umwuga mu bihe bya Covid-19, aho yagendaga aririmba indirimbo zo mu gitabo akazisubiramo mu buryo bugezweho. 

Ni indirimbo zashyirwaga kuri YouTube ye, abenshi bakagaragaza ko afite impano kugeza ubwo nawe aje gushyira hanze indirimbo ye bwite yise ‘Mu Bwihisho’.

Tariki 05 Gicurasi 2024 ni bwo amaso yose y'abakunzi b'umuziki wa Gospel mu Rwanda azaba yerekejwe i Remera kuri BK Arena ahazabera igitaramo cy'amateka cy'umukozi w'Imana, Chryso Ndasingwa, aho azaba amurika umuzingo we wa mbere yise 'Wahozeho' ugizwe n'indirimbo 18 zatumbagije izina rye. 

Ni igitaramo cyiswe "Wahozeho Album Launch" akaba ari na cyo cya mbere uyu muramyi uri no kuminuza muri tewolojiya azaba akoze mu mateka ye. Iki gitaramo yacyitiriye indirimbo ye yabaye intero n'inyikirizo ku bakunzi benshi b'umuziki wa Gospel, iyo akaba ari iyitwa "Wahozeho". 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yabajijwe uko yiyumva kuba agiye gukorera muri BK Arena igitaramo cye cya mbere, asubiza ko ari inzozi ze zibaye impamo. Yagize ati "Ndumva nezerewe cyane kuko cyari icyifuzo maranye iminsi myinshi, none ndashima Imana ko yaduciriye inzira".

Yavuze ko Album ye ya mbere "Wahozeho" agiye kumurika igizwe n'indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw'amashimwe menshi ku Mana nk'uko umwanditsi wazo abisobanura ati: "[Album] Isobanuye ikoraniro y’abantu batabarika bazanye intego imwe yo kuramya uwahozeho kandi uzahoraho".

Usibye Club Himbaza, muri iki gitaramo Chryso Ndasingwa azaba ari kumwe n'abaramyi basizwe amavuta y'Imana barimo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries na Asaph Music International. Imiryango izaba ikinguye kuva saa kumi z'umugoroba.

Amatike yo kwinjira muri uyu mugoroba w'amashimwe uzayoborwa na Tracy Agasaro, yamaze kugera hanze, akaba aboneka kuri www.ticqet.rw. Ushobora no guhamagara nimero zikurikira bakagufasha kubona itike byoroshye; 0784237492; 0788838879; 0788622852.

Abari kugura amatike mbere y'uko igitaramo kiba bari kubyungukiramo cyane kuko ibiciro biri hasi. Itike ya Silver [mu myanya isanzwe] iragura 5,000 Frw mu gihe ku munsi w'igitaramo izaba igura 10,000 Frw. Itike ya Premium iragura 10,000 Frw mu gihe ku ku muryango izaba igura 15,000 Frw.

Itike ya Gold iragura 12,000 Frw mu gihe ku munsi w'igitaramo izaba igura 17,000 Frw. Platinum iragura 15,000 Frw mu gihe izaba igura 20,000 Frw ku munsi w'igitaramo. Itike ya Diomond wagereranya na VVIP iragura 20,000 Frw mu gihe ku munsi w'igitaramo izaba igura 25,000 Frw.


Club Himbaza yiyongereye mu bazataramana na Chryso Ndasingwa mu gitaramo azakorera muri BK Arena


Aba basore bazwiho gusimbuka ku rwego rutangaje


Baba bikoreye ingoma z'ibiro 50


Umuhanzi Chryso Ndasingwa ategerejwe muri BK Arena aho agiye gukorera igitaramo yatumiyemo abaramyi bakomeye mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND