RFL
Kigali

Biggy Shalom yashyize hanze indirimbo nshya “Abba” ishingiye ku iyerekwa-VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:25/04/2024 17:08
0


Umuhanzi mu ndirimbo ziramya zigasingiza Imana, Tuyisenge Biggy, ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Biggy Shalom, yongeye guhamagara Nyagasani mu ndirimbo ye nshya ishingiye ku iyerekwa.



Iyi ndirimbo yumvikanamo ijwi rihamagara cyane “ABBA”. Umwanditsi wayo agaragaza ko ubuzima bwe bwose n’ibyo ashobozwa byose bishingiye ku mbaraga n’ubuntu Yesu agirira abana be uko bukeye n’uko bwije.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Biggy Shalom uhanga ashengerera Imana, yagarutse ku iyerekwa yagize, nyuma rikabyara iyi ndirimbo ye nshya isaba buri muntu wese kwizera Yesu, ndetse yibutsa ko nta buzima baba bafite batamufite.

Ati: “Ushobora gushakira ahazaza mu nshuti, ugashakira imigisha mu mpamyabumenyi, ugashakira ahazaza mu miryango, ugashakira agakiza mu mitungo ariko aho hose bikanga bigafata ubusa kuko atari ho ha nyaho ukwiriye kwishingikiriza kuko Ysu ni we byose”.

Ahagana mu 2021 nibwo uyu muhanzi yagize iyerekwa ry’iyi ndirimbo, atangira kuyikora mu 2022. Ubwo yakorwaga, ntiyashoboye kuyikomeza kubera ubushobozi bucye, gusa yatangaje ko igihe cyageze none ubu indirimbo "Abba" yageze hanze.

Umuhanzi Biggy Shalom asaba abakunzi be gukurikirana ibihangano bye byuzuye ubutumwa bwiza bwahindura bose


KANDA HANO UREBE ABBA INDIRIMBO YA BIGGY SHALOM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND