RFL
Kigali

Thomas Tuchel yavuze ko kwitegura kwirukanwa bitazamukoma mu nkokora muri UEFA Champions League

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:27/04/2024 9:57
0


Nubwo Bayern Munich yiteguye kuzatandukana n'umutoza Thomas Tuchel, yayigejeje muri kimwe cya kabiri muri UEFA Champions League.



Kubera kutanyurwa n'umusaruro wa Thomas Tuchel muri Bayern Munich, iyi kipe iri kwitegura gushaka umutoza uzamusimbura ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye.

Thomas Tuchel yavuze ko abizi neza ko ikipe atoza iri gushaka umutoza uzamusimbura, gusa ngo ibyo ntabwo bizamukoma mu nkokora, mu mukino wa kimwe cya kabiri uzahuza Bayern Munich na Real Madrid muri UEFA Champions League.

Kuri uyu wa Gatandatu Bayern Munich iracakirana na Eintracht Frankfurt, gusa yamaze gutakaza igikombe cya shampiyona, kubera ko cyamaze kwegukanwa na Bayer Leverkusen.

Bayern Munich, mu kuguma gushaka umutoza uzayitoza hanavugwa Ralf Rangnick wanyuze muri Manchester United utoza ikipe y'igihugu ya Austria akaba ari umwe mu banyamahirwe. 

Thomas Tuchel yagize ati "Turabizi ko twamaze gutakaza igikombe muri uyu mwaka, kandi umwaka watubanye mubi muri rusange. Imikino isigaye muri shampiyona, tugomba kureba ukuntu twayitwaramo neza tukagira umusozo mwiza."

"Ndabizi ko ikipe iri gushakisha undi mutoza uzakora akazi mu mwaka w'imikino utaha, gusa ibyo ntabwo bizatubuza kugera ku mukino wa nyuma muri UEFA Champions League."


Umutoza wa Bayern Munich Thomas Tuchel yavuze ko nubwo azatandukana na Bayern Munich bitazamukoma mu nkokora muri UEFA Champions League 


Bayern Munich izakina na Real Madrid muri UEFA Champions League kimwe cya kabiri 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND