Abahanzi bagera kuri batanu bahuriye mu ndirimbo nshya ishishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora, Nana Nadiya na Oxygen batangaje byinshi kuri uyu mushinga.
Indirimbo ‘Naragusariye’ imaze
kugwiza abayumva yahuriyemo abavandimwe babiri Li John na Pamaa. Iyitwa ‘Wasara’
na ‘Mon Bebe’ nazo zarishimiwe zikaba ari iza Fifi Raya zongeye no kwerekana ko
abari n’abategarugori bashoboye injyana ya Hip Hop.
Hari ‘Way to the top’ ya Nana
Nadiya ikomeje gufasha abakunda umuziki.Sicha One na we aheruka gushyira hanze ‘Suku’
na Oxygen aheruka gukora ‘Kumutima’ na ‘Promise’ zose zakiwe neza.
Impamvu yo kugaruka kuri izi ndirimbo
zose ikaba ari uko abahanzi bose twavuze bagiye bazikora bahurijwe ku mushinga
ukomatanye wa ‘Kora’.
Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na bamwe muri bo, basobanuye uko uyu mushinga uteye Oxygen avuga kuri iyi ndirimbo yitanzeho urugero
Ati”Nkurikije uburyo meze mu buzima busanzwe ndakora kugira ngo ndebe ko hari ikintu nageraho, iyi ndirimbo ishishikariza abantu bose muri rusange ko bakora bagakura amaboko mu mufuka.”
Mu gihe Nana Nadiya we yagaragaje
ko burya umuntu wese ukoze agira icyo yigezeho kandi bidasaba byinshi atanga
urugero ku bagore binjiye ubu mu mwuga wo gutwara amagare.
Na we yitangaho urugero rw’uburyo gukora hari icyo bimaze kumugezaho yaba nk’umuhanzi cyangwa nk’umubyinnyi kuko bigenda bimuhesha akazi akabasha kugira icyo yigezaho.
">KANDA HANO UREBE KORA YAHURIYEMO FIFI RAYA, PAMAA, SICHA ONE, NANA NADIYA NA OXYGEN
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NANA NADIYA NA OXYGEN
Aha Nana na Oxygen bari kumwe na Kellia na we umaze gushinga imizi mu muziki
Nana avuga ko yasanze gukora ari ikintu bakwiye kwibutsa urubyiruko kandi ko ntakazi ko gusuzugura
Oxygen uhuza gukina filimi, kugaragara mu ndirimbo n'ubuhanzi yaririmbye muri Kora
TANGA IGITECYEREZO