RFL
Kigali

Kwiyahura biri hafi! Ibitaravuzwe ku bagabo baryamana n’abagore benshi

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:26/04/2024 13:44
0


Hatangajwe zimwe mu ngaruka zigera ku bagabo baryamana n’abagore barenze umwe bashimisha imibiri yabo, zimwe zikagaragara ku mubiri mu gihe izindi zangiza intekerezo zabo mu buryo bukomeye.



Ubusambanyi bwafashe indi ntera  ku batuye Isi ndetse batinyuka igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina gifatwa nkago ari ikintu gisanzwe ku buryo bashobora no kuyikorera mu ruhame, cyangwa kwisanzura kuri buri wese bakunze bakaryamana.

Kuryamana kw’abashakanye hagati y’umugore n’umugabo ni kimwe mu bintu byahabwaga agaciro ndetse bigakorwa byubashywe, abatarashakana bakaba batabitinyuka. Uko iminsi yicuma iterambere ryiyongera, kuryamana kw’abakundana batarashakana nako kwashyizwe hejuru, ariko biba ibindi bindi igihe umuntu ashobora kuryamana n’abantu benshi icyarimwe cyabgwa mu bihe bitandukanye.

Inkuru dukesha Medium.com  ivuga ko abagabo baryamana n’abagore benshi bahura n’ingaruka zikomeye cyane cyane ku ntekerezo zabo, ndetse bamwe bikabatera kwiheba no kwanga ubuzima bakaba bakwiyahura nk'uko byakuwe mu bushakashatsi bwagiye bugaragazwa ku myumvire yabo.

Ingaruka ya mbere igera ku bagabo bararutse mu bagore benshi batakaza urukundo rwabo, igikorwa cyo kuryamana gikorwa hagati y’abakundana we akagikora kubera irari gusa, atitaye ku wo bagikorana.

Ingaruka ya kabiri ni ukwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Abo baryamana nabo ntibaba bazi abandi baba baryamanye nabo, ntibaba bazi niba ari bazima mu mibiri yabo , bahaza ukwifuza kwabo gusa.

Aba bagabo bakurura ibyago byo kurwara kanseri y’agasabo k’intanga kuko, gusohora kenshi mu bantu batandukanye, imyanda ivuye muri abo bagore batizewe ikaba yakwibasira utu dusabo.

Uku kujagarara mu bagore benshi no gutakaza urukundo bituma batakaza n’ubumuntu bakiyanga benshi barwara agahinda gakabije, ihungabana n'ibindi, bigatuma abafite imitima yoroshye biyahura.

Bitewe no kwishora mu busambanyi bumeze gutya basigara bumva bategereje urupfu gusa kubera kwangiza ubuzima bwabo, bamwe bagakora ibikorwa bibahuhura vuba nko kunywa ibiyobyabwenge bikakake n’ibindi bikorwa by’ubwiyahuzi.

Aba bagabo ntibubaka ingo zikomeye kuko n’abazifite bahora mu makimbirane, kuko uwishoye muri izi ngeso atajya apfa kuzivamo.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND