Kigali

Arnold Schwarzenegger yemeje ko ari we watangije ihangana rye na Sylvester Stallone

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:27/04/2024 8:01
0


Rurangiranwa muri filimi Arnold Schwarzenegger yavuze ko we na Sylvester Stallone (Rambo), bahanganaga umwe ku wundi kuva mu kinyejana cya 80 ndetse n'icya 90.



Yavuze ko aho bahuriraga umwe yabaga acunga undi. Arnold Schwarzenegger yakomeje avuga ko ari we watangije iri hangana hagati yabo. Yavuze ko Sylvester Stallone aho yakoreshaga imbunda nini muri filime nawe yagombaga gushaka iyisumbuyeho. Ati: "Nari meze nk'uri kumwiruka inyuma kandi we atabyitayeho’’.

Iyi ntambara yabo yatangiye mu 1977 mu bihembo bya Golden Globes, aho Arnold Schwarzenegger yari amaze kubona igikombe cy'uko ari umukinnyi mwiza, Sylvester Stallone agiye gutsindira igihembo birangira atagitsindiye ahubwo gihabwa undi. Yahise afata indabo yari afite ashaka kuzitera mugenzi we bari bahuriye muri ibi birori byo gutanga ibihembo.

Arnold Schwarzenegger yakomeje avuga ko ibi babiterwaga no kumva bashaka kuba aba mbere muri Hollywood, izina rikamenyekana ugakina neza kuruta uko wakinnye mu yabanje, ngo gusa nta rundi rwango. Avuga ko mugenzi we Sylvester Stallone ari umuntu mwiza.

Nk'uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na TMZ, yavuze ko Sylvester Stallone we yigeze gutangaza ko ihangana ryabo ryatumaga bakora cyane kuko umwe yifuzaga kurusha undi. Twakwibutsa ko aba bombi bagiye bakora ama filime yagiye akundwa cyane.


Ihangana ryabo rimaze imyaka myinshi cyane


Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND