Agasaro Diane uvuga ko yabyaranye n’umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yisunze umunyamategeko we Turahirwa Théogène, yandikiye uyu muhanzi ndetse na Label abarizwa ya 1:55 AM abasaba gukemura ikibazo cy’indezo y’umwana avuga ko babyaranye bitaba ibyo bakitabaza inkiko.
InyaRwanda
ifite kopi y’iyi baruwa ntegurarubanza yanditswe ku wa Mbere tariki 22 Mata 2024,
aho umunyamategeko Turahirwa Théogène atangira yibutsa Bruce Melodie kuzuza
inshingano zo kwita ku mwana yabyaranye na Agasaro Diane usigaye abarizwa mu
gihugu cya Uganda.
Muri iyi
nyandiko bavuga ko uyu mwana yavutse ku wa 1 Nzeri 2015, bivuze ko imyaka icyenda
ishize uyu mwana abonye izuba.
Umunyamategeko
Turahirwa Théogène yavuze ko hari ibiganiro byabayeho hagati ya Bruce Melodie
na Agasaro Diane, ariko ko uyu muhazi atigeze yubahiriza ibyo bari bavuganye.
Ati “Nyuma
y’ibiganiro mwagiye mugirana mu bihe bitandukanye na Agasaro Diane, wananiwe
kuzuza inshingano za kibyeyi zo gutanga indezo ku mwana.”
Turahirwa Théogène
avuga ko ibi bikomeje kugira ingaruka kuri Agasaro Diane kuko ariwe wita ku
mwana gusa. Akomeza ati “Kugeza ubu nyina w’umwana niwe wirya akimara kugira ngo
umwana abone ibimutunga, imyambaro, amafaranga y’ishuri ndetse no kwivuza.”
Uyu
munyamategeko yibukije Bruce Melodie kubahiriza inshingano ze, bitaba ibyo
hakazitabazwa inzira y’amategeko. Ati “Tukaba rero tugusaba kubahiriza
inshingano zawe mu bwumvikane ku buryo bwihuse bitaba ibyo tukiyambaza inzira y’ubutabera
kandi mukaba muzirengera ikiguzi cyose bizatwara kugirango ubutabera butangwe.”
InyaRwanda yagerageje kuvugisha uruhande rwa Bruce Melodie ariko ntibyakunda kimwe n’uruhande rw’uyu munyamategeko Turahirwa Théogène.
Hari amakuru avuga ko hari ibiganiro byabaye hagati ya Bruce Melodie na Agasaro
Diane, bijyanye no kuba bapimisha ‘ADN’, ariko Agasaro ntiyabyemeye. Ni
ibiganiro bivugwa ko bimaze igihe, ariko Agasaro ntiyagiye atera intambwe yo
kuba yakwemera ko hakorwa iki kizamini.
Isoko z'amakuru zivuga ko mu minsi ishize Bruce Melodie yagiye muri Uganda ari kumwe n’ababarizwa muri 1:55 AM, bahura kandi bagirana ibiganiro na Agasaro Diane, bijyanye no kwita kuri uyu mwana babyaranye.
Ni
ibiganiro bivugwa ko byasize Bruce Melodie yemeye kuzaha Agasaro Diane amafaranga angana
na Miliyoni 10 Frw. Ngo kuva ubwo, Agasaro ntiyongeye kuvugana na Bruce Melodie,
byanatumye yifashisha uruhande rw’amategeko kugirango umwana we abone indezo.
Agasaro
Diane abarizwa muri Uganda, ariko umwana avuga ko yabyaranye na Bruce Melodie
abarizwa mu Rwanda, ndetse yatangiye amashuri ye.
Ku wa 11 Ukwakira 2019, shene ya Filos Pro yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Imagine’ yaririmbwe n'uyu mwana Agasaro Diane avuga ko yabyaranye na Bruce Melodie - Abantu bati 'atangiye gutera ikirenge mu cya Se!.
Iyi
ndirimbo ‘Imagine’ uyu mwana yasubiyemo, ni iy'umunyamuziki
John Lennon wo mu Bwongereza, irazwi cyane mu bice bitandukanye by'Isi.
Bruce Melodie ntiyemera uyu mwana!
Ubwo yari
mu kiganiro na Isibo TV, tariki 8 Nyakanga 2020, Bruce Melodie yabajijwe uko
ikibazo cye na Agasaro Diane cyarangiye, kuko cyatangiye kujya mu
itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2016, asubiza ko atemera umwana.
Yavuze ati
“Urakoze kumbaza icyo kibazo. Ni ikibazo gikomeye cyane ariko icyo navuga, ni
uko na n’ubu ntaremera uriya mwana kuko nyine ntakwemera umwana utari uwanjye.”
Uyu mwana
asigaye arerwa n’abagiraneza, kuko nya Nyina atikimurera. Bruce Melodie yavuze
ko ari umubyeyi, kandi abana be barazwi.
Akomeza ati “Ndi umubyeyi kandi sindi umubyeyi gito ku buryo nakwanga kurera umwana. Ikibazo ni uko uwashakaga ko murera yabivugaga amwita uwanjye kandi abana banjye barazwi sinakwihakana umwana kandi ndi umubyeyi nyine.”
Uyu muhanzi
ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo ‘When she’s around’ yakoranye na Shaggy wo
muri Jamaica, yavuze ko yasabye Agasaro Diane gupimisha ADN ariko arabyanga.
Ati
“Ubwanjye naramubwiye ngo aze tujye gupima ibizamini bya ADN kugira ngo impaka
zishire, ariko yarabyanze.”
Agasaro
Diane yigeze kuvuga ko Bruce Melodie yamusabye ko bakoresha ADN, umunsi ugeza
umunyamategeko we agira ibyago.
Ati
“Nahamagawe na Polisi bambaza imyirondoro yanjye ariko ibyo gupima umwana
ntabyo bambwiye, ariko hari igihe Melody we ubwe yari yavuze ko tuzajya
gupimisha ari ku wa mbere, hageze avuga ko umunyamategeko we yagize ibyago.”
Yaba Bruce
Melodie ndetse na Agasaro Diane nta n’umwe ugifite uruhare rurini kuri uyu
mwana, kuko ubu arerwa n’umugiraneza 'w’umunyamakuru' wamwiyanditseho. Ni nyuma y’uko
Agasaro asinye inyandiko ivuga ko atagishoboye kurera uyu mwana.
Agasaro
Diane yasabye Bruce Melodie gutanga indezo y’umwana, bitaba ibyo hakitabazwa
inzira z’amategeko
Mu 2020,
Bruce Melodie yatangaje ko atemera umwana Agasaro avuga ko babyaranye, kandi
yamusabye ko bakoresha ADN
Umunyamategeko
Turahirwa Théogène yandikiye Bruce Melodie na 1:55 AM kubahiriza ibijyane no
gutanga indezo ku mwana Itahiwacu Keza Blessing
Agasaro avuga ko yigeze kwemeranya na Bruce Melodie gukoresha ADN, ariko umunsi ugeze umunyamategeko w’uyu muhanzi yararwaye
Ibaruwa yo ku wa 22 Mata 2024, yandikiwe Bruce Melodie asabwa gutanga indezo
TANGA IGITECYEREZO