RFL
Kigali

Ibya Bruce Melodie na Agasaro uvuga ko babyaranye bishobora gufata indi ntera

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:26/04/2024 9:37
1


Agasaro Diane uvuga ko yabyaranye n’umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yisunze umunyamategeko we Turahirwa Théogène, yandikiye uyu muhanzi ndetse na Label abarizwa ya 1:55 AM abasaba gukemura ikibazo cy’indezo y’umwana avuga ko babyaranye bitaba ibyo bakitabaza inkiko.



InyaRwanda ifite kopi y’iyi baruwa ntegurarubanza yanditswe ku wa Mbere tariki 22 Mata 2024, aho umunyamategeko Turahirwa Théogène atangira yibutsa Bruce Melodie kuzuza inshingano zo kwita ku mwana yabyaranye na Agasaro Diane usigaye abarizwa mu gihugu cya Uganda.

Muri iyi nyandiko bavuga ko uyu mwana yavutse ku wa 1 Nzeri 2015, bivuze ko imyaka icyenda ishize uyu mwana abonye izuba.

Umunyamategeko Turahirwa Théogène yavuze ko hari ibiganiro byabayeho hagati ya Bruce Melodie na Agasaro Diane, ariko ko uyu muhazi atigeze yubahiriza ibyo bari bavuganye.

Ati “Nyuma y’ibiganiro mwagiye mugirana mu bihe bitandukanye na Agasaro Diane, wananiwe kuzuza inshingano za kibyeyi zo gutanga indezo ku mwana.”

Turahirwa Théogène avuga ko ibi bikomeje kugira ingaruka kuri Agasaro Diane kuko ariwe wita ku mwana gusa. Akomeza ati “Kugeza ubu nyina w’umwana niwe wirya akimara kugira ngo umwana abone ibimutunga, imyambaro, amafaranga y’ishuri ndetse no kwivuza.”

Uyu munyamategeko yibukije Bruce Melodie kubahiriza inshingano ze, bitaba ibyo hakazitabazwa inzira y’amategeko. Ati “Tukaba rero tugusaba kubahiriza inshingano zawe mu bwumvikane ku buryo bwihuse bitaba ibyo tukiyambaza inzira y’ubutabera kandi mukaba muzirengera ikiguzi cyose bizatwara kugirango ubutabera butangwe.”

InyaRwanda yagerageje kuvugisha uruhande rwa Bruce Melodie ariko ntibyakunda  kimwe n’uruhande rw’uyu munyamategeko Turahirwa Théogène.  

Hari amakuru avuga ko hari ibiganiro byabaye hagati ya Bruce Melodie na Agasaro Diane, bijyanye no kuba bapimisha ‘ADN’, ariko Agasaro ntiyabyemeye. Ni ibiganiro bivugwa ko bimaze igihe, ariko Agasaro ntiyagiye atera intambwe yo kuba yakwemera ko hakorwa iki kizamini.

Isoko z'amakuru zivuga ko mu minsi ishize Bruce Melodie yagiye muri Uganda ari kumwe n’ababarizwa muri 1:55 AM, bahura kandi bagirana ibiganiro na Agasaro Diane, bijyanye no kwita kuri uyu mwana babyaranye.

Ni ibiganiro bivugwa ko byasize Bruce Melodie yemeye kuzaha Agasaro Diane amafaranga angana na Miliyoni 10 Frw. Ngo kuva ubwo, Agasaro ntiyongeye kuvugana na Bruce Melodie, byanatumye yifashisha uruhande rw’amategeko kugirango umwana we abone indezo.

Agasaro Diane abarizwa muri Uganda, ariko umwana avuga ko yabyaranye na Bruce Melodie abarizwa mu Rwanda, ndetse yatangiye amashuri ye.

Ku wa 11 Ukwakira 2019, shene ya Filos Pro yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Imagine’ yaririmbwe n'uyu mwana  Agasaro Diane avuga ko  yabyaranye na Bruce Melodie - Abantu bati 'atangiye gutera ikirenge mu cya Se!.

Iyi ndirimbo ‘Imagine’ uyu mwana yasubiyemo, ni iy'umunyamuziki John Lennon wo mu Bwongereza, irazwi cyane mu bice bitandukanye by'Isi.

Bruce Melodie ntiyemera uyu mwana!

Ubwo yari mu kiganiro na Isibo TV, tariki 8 Nyakanga 2020, Bruce Melodie yabajijwe uko ikibazo cye na Agasaro Diane cyarangiye, kuko cyatangiye kujya mu itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2016, asubiza ko atemera umwana.

Yavuze ati “Urakoze kumbaza icyo kibazo. Ni ikibazo gikomeye cyane ariko icyo navuga, ni uko na n’ubu ntaremera uriya mwana kuko nyine ntakwemera umwana utari uwanjye.”

Uyu mwana asigaye arerwa n’abagiraneza, kuko nya Nyina atikimurera. Bruce Melodie yavuze ko ari umubyeyi, kandi abana be barazwi.

Akomeza ati “Ndi umubyeyi kandi sindi umubyeyi gito ku buryo nakwanga kurera umwana. Ikibazo ni uko uwashakaga ko murera yabivugaga amwita uwanjye kandi abana banjye barazwi sinakwihakana umwana kandi ndi umubyeyi nyine.” 

Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo ‘When she’s around’ yakoranye na Shaggy wo muri Jamaica, yavuze ko yasabye Agasaro Diane gupimisha ADN ariko arabyanga.

Ati “Ubwanjye naramubwiye ngo aze tujye gupima ibizamini bya ADN kugira ngo impaka zishire, ariko yarabyanze.”

Agasaro Diane yigeze kuvuga ko Bruce Melodie yamusabye ko bakoresha ADN, umunsi ugeza umunyamategeko we agira ibyago.

Ati “Nahamagawe na Polisi bambaza imyirondoro yanjye ariko ibyo gupima umwana ntabyo bambwiye, ariko hari igihe Melody we ubwe yari yavuze ko tuzajya gupimisha ari ku wa mbere, hageze avuga ko umunyamategeko we yagize ibyago.”

Yaba Bruce Melodie ndetse na Agasaro Diane nta n’umwe ugifite uruhare rurini kuri uyu mwana, kuko ubu arerwa n’umugiraneza 'w’umunyamakuru' wamwiyanditseho. Ni nyuma y’uko Agasaro asinye inyandiko ivuga ko atagishoboye kurera uyu mwana.


Agasaro Diane yasabye Bruce Melodie gutanga indezo y’umwana, bitaba ibyo hakitabazwa inzira z’amategeko


Mu 2020, Bruce Melodie yatangaje ko atemera umwana Agasaro avuga ko babyaranye, kandi yamusabye ko bakoresha ADN


Umunyamategeko Turahirwa Théogène yandikiye Bruce Melodie na 1:55 AM kubahiriza ibijyane no gutanga indezo ku mwana Itahiwacu Keza Blessing


Agasaro avuga ko yigeze kwemeranya na Bruce Melodie gukoresha ADN, ariko umunsi ugeze umunyamategeko w’uyu muhanzi yararwaye 


Ibaruwa yo ku wa 22 Mata 2024, yandikiwe Bruce Melodie asabwa gutanga indezo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUHIMA1 week ago
    Ubundi se Diane arasaba indezo y'umwana nawe atarigeze amurera, Diane yaramutaye yigira Uganda umwana arerwabna Kalinijabo Jean de Dieu, none abonye Bruce afite cash ati nkitwaza umwana nkayaryaho





Inyarwanda BACKGROUND