RFL
Kigali

Bugesera FC yatsinze Police FC umusonga uragabanyuka-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/04/2024 18:17
1


Ikipe ya Bugesera FC yatsinze Police, ibyago byo kumanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri biragabanyuka.



Ni mu mukino wo ku munsi wa 28 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere wabaye kuri uyu wa Gatanu Saa cyenda ubera kuri Kigali Pelé Stadium aho ikipe ya Police FC ariyo yari yakiriye.

Bugesera FC yaje muri uyu mukino isabwa gutsinda ndetse inawinjiramo neza ubona irusha abakinnyi ba Police FC guhererekanya umupira no kugerageza uburyo imbere y'izamu.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira ku munota wa 45 rutahizamu w'iyi kipe y'akarere ka Bugesera ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah yafunguye amazamu kuri penariti iturutse ku ikosa n'ubundi yakorewe bituma bajya kuruhuka bayoboye n'igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Police FC yaje kwishyura itsindiwe na Nshuti Dominic Savio ku munota wa 65 gusa umukino ubura iminota micye ngo urangire Dushimimana Olivier aterekamo igitego cya 2 cya Bugesera FC.

Gutsinda uyu mukino byatumye ikipe ya Bugesera FC yigabanyiriza ibibazo byo kumanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri kubera ko yahise iva ku mwanya wa 15 yariho ikajya ku mwanya wa 4 n'amanota 28. 

Kuri ubu irarusha Sunrise FC iri ku mwanya wa 15 amanota na Etoile de l'Est amanota 3 mu gihe zitari zakina umukino wazo wa 28.


Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga 

Abakinnyi 11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego cya Ani Elijah 


Uburyo Ani Elijah yatsinzemo penariti 




Umunyezamu wa Police FC agerageza gukuramo penariti ya rutahizamu wa Bugesera FC 








Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego batsinze 



Nyuma yo gutsinda, Nshuti Dominic Savio yapfukamye ashima Imana


Bamwe mu bafana ba Police FC bari baje kwihera ijisho umukino 





Haringingo Francis akomeje gufasha Bugesera FC kwitwara neza nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro batsinze na Police FC 


Dushimimana Olivier yishimira igitego cya Bugesera FC yatsinze 



Team Manager wa Bugesera FC, Eric Dinho ashimira Imana nyuma yo gutsinda Police FC 


Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Bugesera FC nyuma yo gutsinda umukino 




Nyuma yuko Sarpong wafanaga ikipe ya Rayon Sports yerekeje muri APR FC yagaragaye kuri Kigali Pelé Stadium ahabereye uyu mukino wa Police FC na Bugesera FC yambaye umwambaro w'ikipe y'Ingabo z'igihugu ari kumwe na Rujugiro nawe usanzwe ayifana





AMAFOTO: Ngabo Serge -InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Turatsinze Geoffrey 6 days ago
    Mubikora neza arko mujye mufotora buri warebye umupira pe murakoze





Inyarwanda BACKGROUND