RFL
Kigali

Impamvu umutoza wa Manchester United niyo yakomeza kuyitoza azakatwa umushahara

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/04/2024 14:21
0


Umutoza w'ikipe ya Manchester United,Erik Ten Hag niyo yakomeza gutoza ikipe ya Manchester United yakatwa umuhashara kubera ibiri mu masezerano yasinye.



Ikipe ya Manchester United ntabwo muri uyu mwaka w'imikino ibintu byigeze biyigendekera neza kubera ko nyuma yo gusezerererwa mu matsinda ya UEFA Champions no muri Premier League ntabwo byagenze neza.

Kuri ubu bari kumwanya wa 6 n'amanota 53, aho irushwa amanota 13 na Aston Villa iri kumwanya wa 4. Ubwo bivuze ko mu mikino 4 isigaye bitakunda ko iza mu makipe 4 ya mbere kugira ngo izabone uko ikina Champions League.

Ibzatuma Erik Ten utoza Manchester United azagabanyirizwa umushahara mu mwaka utaha w'imikino kubera ko atazaba yashoboye guhesha ikipe y'amashitani atukura itike ya Champions League.

Nk'uko ikinyamakuru ESPN kibyandika mu masezerano yasinye harimo ko naramuka atabikoze umushahara ungana na miliyoni 9 z'Amayero ahembwa ku mwaka uzagabanywaho 25%.

Ubwo bivuze ko azahembwa agera kuri miliyoni 6.75 z'amayero. Nubwo bimeze gutya ariko iki gihe gishobora no kugera yarirukanywe kubera umusaruro nkene n'ubundi.


Erik Ten Hag naramuka akomeje gutoza Manchester United azakatwa umushahara 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND