Nana Nadiya uri mu batanga icyizere mu muziki akaba anamaze kugwiza ibigwi mu myidagaduro nk’umunyamideli unifashishwa mu mashusho y’indirimbo akanaba n’umubyinnyi yavuze ku kibazo abantu benshi bahora bibaza ku bye na Dumba.
Mu gihe kingana n’umwaka Nana
Nadiya yamaze akorana na Dumba, avuga ko nubwo abantu bagiye bibeshya ko hari
ikindi kirenze akazi bamwe bamwita umugabo we ariko bari babanye mu buryo bw’umwuga
gusa.
Avuga no gutandukana kwabo ahanini
byashingiye ku bantu babateranyije ariko rwose uyu mugabo yagize uruhare rukomeye
mu kugera aho uyu mukobwa ageze nonaha.
Ibi yabisobanuye mu kiganiro n’InyaRwanda, asubiza abibaza ku mubano wabo ati”Isano mfitanye na Dumba, ni umuntu
wamfashije, narindi imihanda yego narakoraga ariko ntabwo narinzwi aje rero
we ahita asa naho amuritse.”
Kugeza ubu Nana Nadiya avuga ko
ashobora gukorera umunsi umwe amadorali arenga magana abiri ku ndirimbo
yagizemo uruhare nk’umubyinnyi cyangwa nk’umu-video vixen.
Ibi ariko akabyongeraho kuba ari
umuhanzi ukora injyana ahanini ya Hip Hop, mu ndirimbo yakoze harimo nka ‘Way to
the top’ zimwe mu ndirimbo yagize uruhare zirimo Agafoto, Akaninja, Amabiya,
Nibido n’izindi.
Uyu mukobwa ari mu mwaka wa 25, yasoreje amashuri yisumbuye muri Accounting mu ishuri rya College Baptitse de Ngarama.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO KORA YARIRIMBYEMO NANA NADIYA N'ABANDI
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NANA NADIYA
Nana Nadiya yagaragaje ko ashimira itafari Dumba yashyize ku rugendo rwe mu muziki
Aha Nana Nadiya ukomeje kwagura ibikorwa bye mu muziki yari kumwe na Oxygen na Kellia
TANGA IGITECYEREZO