muganga ugokomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusambanya ku gahato umugore wari wagiye kwivuza.
Kuwa Kane tariki 25 Mata 2024, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umuganga w’indwara z’abagore ukorera mu Mujyi wa Kigali, akekwaho gukorera umugore wari yagiye kwivuza bimwe mu bikorwa bigize icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko uyu muganga ufite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akaba yakoreraga akazi mu Rwanda, yafashwe akaba arimo gukorwaho iperereza ku cyaha akekwaho.
Amakuru avuga ko uwo muganga icyaha akekwaho atari ubwa mbere abikoze kuko abamuzi bavuze ko hari n’undi mukobwa yabikoreye ariko we ntiyajya gutanga ikirego, ahitamo kubyihorera.
Uyu muganga yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Gihanwa n’Ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iki cyaha kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu ya 1.000.000 Frw ariko itarenze 2.000.000 Frw.
Ivomo: BTN TV
TANGA IGITECYEREZO