Polisi y'u Rwanda yatangaje ko hashingiwe ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye ejo kuwa Kane, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabizaga bya “automatique”.
Nk'uko bigaragara mu byememezo by'Inama y'abaminisitiri yaraye ibereye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, Intara y'Amajyaruguru yari imaze amezi hafi icyenda ifite Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo, yahawe umushya.
Intara y'Amajyaruguru yari imaze amezi hafi icyenda yarahawe umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi nk'umunyamabanga Nshingwabikowa w'Intara w'agateganyo. Ngendahimana Pascal niwe wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru.
Ni nyuma y'uko Meya Nzabonimpa Emmanuel watorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi kuva muri 2021 yari yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara w'agateganyo, ubwo Mushaija Geoffrey yari yakuwe kuri uwo mwanya n'Umukuru w'Igihugu muri Kanama 2023 .
Ngendahimana Pascal yari asanzwe yari umwe mu bayobozi muri LODA. Nk'uko kandi bigaragara mu byememezo by'Inama y'Abaminisitiri, Intara y'Amajyepfo yahawe Umunyamabanga Nshingwabikowa mushya witwa Nshimiyimana Vestade.
Nzabonimpa Emmanuel watorewe Akarere ka Gicumbi bivuze ko agiye gukomeza imirimo yatorewe muri 2021 nyuma y'amezi hafi icyenda aka karere kayoborwa by'agateganyo na Madamu Uwera Parfaite.
Mu bindi byemejwe n'Inama y'abaminisitiri harimo itegeko rigena impushya zo gutwara ibinyabiziga aho "abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabizaga bya 'automatique' " nk'uko byatangakwe na Polisi ku rukuta rwayo rwa X.
Ibyemezo by'Inama y'abaminisitiri yo kuwa Kane tariki ya 24 Mata 2024
TANGA IGITECYEREZO