Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha "RIB" rwatangaje ko hafashwe abantu babiri bakekwaho kwiba umucuruzi arenga 11frw.
Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 26 Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha "RIB" rwashyikirije umucuruzi amafaranga arenga miriyoni 10 frw yibwe n'umukozi we ndetse rutangaza ko uwo mukozi ukekwaho kwiba uwo mucuruzi yatawe muri yombi akaba afunganywe hamwe nuwo bafatanyije kuyiba.
Mu butumwa na RIB rwagize ruti "RIB yasubije amadorali 8,000 USD n’amafaranga 746,000 Frw, yari yibwe umucuruzi ukorera mu Mujyi wa Kigali. Hanafashwe Mbonigaba Bosco wari umukozi we ukekwaho ubu bujura afatanyije na Jerome Bihirabamwe wo mu Karere ka Kirehe. Abo bafashwe bafungiye kuri station ya RIB ya Remera mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha."
RIB yokomeje iti "RIB irakangurira abaturarwanda kudatwara amafaranga mu ntoki ahubwo bakitabira uburyo bw'ikoranabuhanga (cashless), kugira ngo badatanga icyuho ku washaka kuyiba. RIB ntizahwema guhashya abakora ibyaha abaribo bose. Iboneyeho kandi no gushimira abayifasha muri urwo rugamba batanga amakuru."
Amafaranga yibwe uwo mucuruzi yose hamwe yari amadorari 8,000 angana na 10.320.248 mu gihe hiyongeraho 746.000frw yose hamwe akaba ahwanye na 11.066.248.
TANGA IGITECYEREZO