Kigali

Harimo n’umutoza wa APR FC! Ibyamamare 10 Isi yahombye muri Mata 2024 – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/04/2024 6:49
0


Uku kwezi gusa kwa Mata mu 2024, kwatwaye ibyamamare bitabarika hirya no hino ku Isi, mu nzego zitandukanye zirimo Sinema, muzika, imideli, ruhago n’ibindi.



Buri kwezi ku isi hapfa abantu ibihumbi n’ibihumbi hirya no hino ku isi, biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo uburwayi, impanuka n’ibindi. Muri uku kwezi kuri kugana ku musozo rero, hari abantu b’ibyamamare mu byiciro binyuranye bitabye Imana bisiga igihombo gikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Mu bantu benshi cyane b’ibyamamare byitabye Imana muri uku kwezi, InyaRwanda yahisemo kukubwira kuri bamwe muri bo bagera ku 25 gusa.

1.     Dr Adel Zrangusa


Ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki 02 Mata 2024, nibwo hasakaye inkuru y’icamugongo ivuga ko Dr Adel Zrane wakomokaga muri Tunisia, akaba yari umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b'ikipe ya APR FC, yitabye Imana aguye iwe mu rugo gusa icyo yazize nticyabashije kumenyekana.

Mbere yo kuza gutoza muri APR FC yanyuze mu makipe arimo Etoile Sportif du Sahel y'iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie, ikipe y’Igihugu ya Mauritania ndetse na Simba SC yo muri Tanzania.

2.     Rugujiro Tribert


Tribert Rujugiro Ayabatwa wari mu baherwe ba mbere muri Afurika bakuye agatubutse mu Nganda z’Itabi, ndetse akaza kuba ikimenyabose kugera aho hari abifashisha izina rye mu kuranga tumwe mu duce tugize Kigali kubera ibikorwa yahubatse, yapfuye ku ya 17 Mata afite imyaka 82.

Imyaka yaribaye 14 atagera mu Rwanda aho yavuye akajya hanze ahunze bimwe mu birego yari akurikiranweho birimo gushyigikira abashaka guhungabanya umudendezo w’u Rwanda no kunyereza imisoro.

3.     Chris King


Ku wa 20 Mata nibwo humvikanye inkuru y’incamugongo y’uko umuraperi Christopher Cheeks wamenyekanye nka Chris King yitabye Imana arashwe ku myaka 32 y’amavuko.

Justin Beiber wari inshuti y’akadasohoka y’uyu muraperi bamaze n’umwaka wose baba mu nzu imwe, yashenguwe cyane n’urupfu rwe. Igihe Chris King yaraswaga, yari ari kumwe n’umusore w’imyaka 29 wabashije kurokoka ariko agakomereka. Polisi yo muri Nashville yatangaje ko igikora iperereza ku cyaba cyihishe inyuma y’iraswa ry’uyu muraperi.

4.     Dhiveja Smith


Dhiveja Smith waserukiye Afurika y’Epfo mu irushanwa rya Miss World mu 2005, yitabye Imana nyuma y'igihe ahanganye n'uburwayi.

Mu butumwa bwabo, abategura irushanwa rya Miss World baragize bati "Twashenguwe cyane n'urupfu rwa Dhiveja Smith wabaye Miss World South Africa 2005, akaza no kugera muri kimwe cya kabiri cy'irangiza muri Miss World. Dhiveja tuzahora tumwibukira ku bugwaneza bwe, impano ye ndetse n'umutima we mwiza. Yari n'umugore w'intwali cyane kandi wihangana. 

Twihanganishije cyane umugabo we, umukobwa we, ababyeyi, abandi bavandimwe be ndetse n'inshuti, twifatanyije nabo mu bitekerezo no mu masengesho."

5.     Mandisa


Umuhanzikazi w'indirimbo zihimbaza Imana Mandisa Lynn Hundley [Mandisa], uri mu baramyi bakomeye muri Amerika wakunzwe mu ndirimbo nka 'Stronger', 'Overcomer', n'izindi, yitabye Imana afite imyaka 47 y'amavuko.

Amakuru y'urupfu rwa Mandisa yababaje benshi bakundaga ibihangano bye, yatangajwe n'umujyana we wabwiye CNN ko kuwa Kane w'icyumweru gishize tariki 18 Mata 2024 ari bwo Mandisa yitabye Imana. Yapfiriye mu rugo rwe mu mujyi wa Nashville aho yazize urupfu rusanzwe.

6.     Eva Evans


Eva Evans wari icyamamare cyane ku rubuga rwa TikTok, akaba n’umukinnyi w’amafilime yapfuye yiyahuye ku myaka 30.

7.     C.J. Snare


Carl Jeffrey Snare wamamaye nka C.J. Snare yari umuririmbyi w’itsinda ry’abanyamuziki b’abanyamerika rya FireHouse. Yitabye Imana ku ya 5 Mata afite imyaka 64 y’amavuko mu buryo butunguranye nyuma yo gufatwa n'umutima.

8.     Meg Bennett


Umukinnyi akaba n’umwanditsi w’amafilime Meg Bennett wamenyekanye muri filime ‘Young and the Restless’ yitabye Imana ku ya 21 Mata nyuma y’igihe ahanganye na kanseri.

9.     Roman Gabriel


Roman Ildonzo Gabriel Jr. yari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamerika wabigize umwuga, wageze muri kimwe cya kane cya shampiyona y’igihugu ya NFL.

10. O.J. Simpson


Icyamamare mu mupira w'amaguru muri Amerika, O.J Simpson, uri mu birabura banditse amateka muri NFL, yitabye Imana 10 Mata 2024 azize indwara ya Kanseri. Yari afite imyaka 76 y'amavuko.

Orenthal James (O.J) Simpson wahawe akabyiniriro ka 'The Juice', yari umunyabigwi mu mupira w'amaguru w'abanyamerika (American Football), ndetse ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Amerika rya NFL ryamushyize mu bakinnyi batanu b'ibihe byose bitewe n'uduhigo yaciye mbere y'uko ahagarika gukina.

O.J Simpson uzwi cyane ku mubare wa 32 yambaraga mu kibuga, yaciye uduhigo ubwo yakiniraga ikipe ya Buffalo Bills hamwe na San Francisco 49ers arizo zamugize icyamamare mpuzamahanga. Uretse kuba yarakinaga umupira, O.J Simpson yanakinaga filime.

Mu bindi byamamare byitabye Imana harimo Mister Cee, Cole Brings Plenty, Joe Flaherty, Christopher Durang, Adrian Schiller, Clarence “Frogman” Henry Richard Leibner, Park-Bo-ram, Eleanor Coppola, Roberto Cavalli, Rico Wade, Terry Carter, Mike Pinder, Laurent Cantet na Dickey Betts.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND