RFL
Kigali

Gusetsa byarabakijije: Abanyarwenya 10 bakize cyane ku Isi mu 2024-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/04/2024 13:54
0


Injira mu Isi y'abanyarwenya batunze agatubutse kurusha abandi ku Isi mu 2024, biganjemo ababimazemo igihe basetsa abantu ari nako bari kubakuramo ifaranga rimaze kubagira abaherwe.



Mu gihe hari abanyarwenya bafite impano mu bihugu bitaratera imbere, usanga bakirwana n'amaramuko bitewe n'uko ntamafaranga menshi araboneka mu ruganda rw'urwenya, kuko usanga n'abantu batarisanga cyane mu bikorwa byateza imbere uru ruganda.

Ibi ariko siko bimeze mu bihugu byamaze gutera imbere mu myidagaduro no muri Sinema bijyanirana n'urwenya, aho usanga umunyarwenya ubikora nk'akazi bimutunga, yewe bikanamugira umuherwe biturutse ku mpano ye yo gusetsa.

Aba banyarwenya bakize cyane ku rusha abandi bagiye bakura amafaranga mu bikorwa binyuranye birimo gukora ibitaramo byo gusetsa imbaga nyamwinshi, gukina filime z'urwenya, kuzandika no kuzishoramo amafaranga. 

Benshi muri bo kandi bagiye banasinya za kontaro z'amamiliyoni na kompanyi zirimo Netflix na Comedy Central aho bakora ibitaramo bigashyirwa ku mbuga zabyo.

Dore abanyarwenya 10 bakize cyane ku Isi mu 2024:

1. Jerry Seinfeld

Jerome Allen Seinfeld benshi bahimba 'Jerry', ni mukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya kabuhariwe, dore ko azwiho kwandika no gushora ifaranga muri filime z'urwenya kuva mu 1989. Jerry Seinfeld wakunzwe muri filime z'urwenya nka 'Bee Movie', 'Top Five' n'izindi, ni we uyoboye abanyarwenya bakize ku Isi mu 2024 ku mutungo wa Miliyari 1 y'Amadolari.

2. Bryon Allen

Umuhanga mu gutunganya filime Bryon Allen, akaba n'umunyarwenya wabitangiye mu 1979, akaba asigaye ari n'umushoramari ukomeye muri Amerika, ni nawe mwirabura w'umunyarwenya wa mbere ukize ku isi, akaza no ku mwanya wa kabiri mu banyarwenya bakize. Bryon Allen afite Miliyoni 800 z'Amadolari akesha ibikorwa by'urwenya.

3. Matt Stone

Kabuhariwe mu gutunganya filime z'urwenya mu buryo bw'ibishushanyo (Animated/Cartoon), Matt Stone, wamamaye cyane muri filime y'uruhererekane yitwa 'South Park', ari ku mwanya wa 3 mu banyarwenya bakize cyane ku Isi mu 2024 n'umutungo wa Miliyoni 700 z'Amadolari.

4. Matt Groening

Umwanditsi wa filime z'urwenya za katuni (Cartoon), Matthew Abram Groen umaze igihe yandika filime y'uruhererekane ya 'The Simpson', wanakunzwe muri 'Futurama' n'izindi yagiye yandika kuva mu 1988 kugeza ubu. Matt Groening atunze Miliyoni 600 z'Amadolari.

5. Trey Parker

Undi munyarwenya wandika filime zisekeje z'ibishushanyo ni Trey Parker uzwiho kuba yaranditse 'The Book of Mormon', 'South Park' n'izindi. Trey unibitseho ibihembo bitanu (5) bya 'Primetime Emmy Awards', anatunze Miliyoni 595 z'Amadolari.

6. Ellen DeGeneres

Umwe mu bagore bacye bahiriwe n'umwuga wo gutera urwenya, ni Ellen DeGeneres wari ufite n'ikiganiro 'The Ellen DeGeneres Show' cyamaze imyaka 27 kinyura kuri televiziyo ya ABC kizwiho kuba cyaratumirwagamo ibikomerezwa nka Barack Obama. Ellen unafite ikigo mu Rwanda i Musanze yise 'Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund', atunze Miliyoni 500 z'Amadolari.

7. Adam Sandler

Umunyarwenya akaba n'icyamamare muri Sinema, Adam Sandler, wamamaye muri filime nka 'Grown Ups', '50 First Dates', 'Just Go With It' n'izindi, akaba anakora ibitaramo by'urwenya bishyirwa kuri Netflix, atunze Miliyoni 480 z'Amadolari.

8. Jay Leno

Umunyarwenya akaba n'icyamamare kuri Televiziyo, Jay Leno, uri mu batangije ikiganiro 'The Tonight Show' kuri televiziyo mpuzamahanga ya NBC. Jay Leno uri mu byamamare bifite imiturirwa y'akataraboneka muri Calfornia, atunze Miliyoni 464 z'Amadolari akesha ibikorwa by'urwenya.

9. Kevin Hart

Umunyarwenya kabuhariwe akaba n'umukinnyi wa filime Kevin Hart, uri ku mwanya wa 5 mu banyarwenya b'abirabura bakize ku Isi, ari ku mwanya wa 9 kuri uru rutonde. Kevin Hart wakunzwe muri filime nka ''Soul Plane', 'Get Hard', 'Ride Along' n'zindi, atunze Miliyoni 450 z'Amadolari.

10. David Letterman

Icyamamare kuri Televiziyo, David Letterman w'imyaka 77, akaba n'umunyarwenya wamamaye mu kiganiro 'The Late Night Show with David Letterman' kuri televiziyo ya NBC. Uyu mugabo ubimazemo igihe atunze Miliyoni 400 z'Amadolari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND