RFL
Kigali

Yari uruvugiro rwa politike: Twinjirane mu nkomoko ya Afrobeat yagemuweho Afro-Gako y’i Rwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/04/2024 8:46
0


Umaze igihe wumva abantu bibaza ku njyana ya Afro Gako mu Rwanda aho bamwe bavuga ko ari iya Country Records, abandi bakavuga ko ari iya Element Eleeeh wigeze no kumvikana avuga ko nta murishyo wayo arashyira ku isoko.



Abantu bamaze igihe bishimiye uru rukomatane rw’injyana zo muri Nigeria zahinduwe mu buryo bugezweho na Fela Kuti bikabyara Afrobeat iri gutigisa isi.

Gusa injyana za Afro zamamaye cyane mu 1940 na 1950 muri Amerika y’Amajyepfo igizwe n’ibihugu bituwe n’abaturage biganjemo abakomoka ku bacakara bajyanwe bunyago kujya gukorayo mu mirima y’ibyayi n’isukari.

Mu busanzwe, Afurika ifite injyana yihariye zamaze kunyura benshi mu ruhando mpuzamahanga nka Amapiano, Juju, Fuji, Rumba, Bongo Flava, Ndombolo, Makosa, Kizomba na Afrobeat.

Kubera kwamamara k’uyu mudiho wa Afrobeat, nyinshi mu njyana zirimo n'izabazungu zagiye zongerwaho Afro nka Afro Pop, Afro R&B n’izindi bagerageza kuzihuza n’isi ya Afrobeat.

Afro-Gako y’i Rwanda, Producer Pakkage amaze iminsi asa n'ukoramo indirimbo zinyuranye, nayo umuntu yavuga ko iri muri uwo mujyo wo guhuza injyana zihariye nyarwanda nk’Ikinimba, Umushayayo n’izindi n’umurishyo wa Afrobeat.

Uyu munsi tugiye kugaruka kuri iyi njyana ikomeje gutigisa isi, uburyo Fela Kuti yagiye kwiga mu Bwongereza akavayo akunda Jazz bikaza kurangira atangije Afrobeat bitewe n’amateka yakuye muri Amerika ubwo yajyagayo. Afrobeat yakoreshwaga mu kuvuganira abaturage mu buryo bwa politike.

Afrobeat yavukiye muri Nigeria mu myaka ya za 1960, izanywe na Fela Anikulapo Kuti ndetse n’umuhanga mu kuvuza ingoma Tony Allen, bayijyanishije n’ibihe bigezweho.

Iyi njyana ikaba ari uruhurirane rw’indi midiho gakondo ya Highlife, Fuji na Juju hamwe n’ijwi ryo mu kirimi cy'iki Yoruba, injyana n’ibicurangisho byo muri iyi mico.

Muri za 1950, ni bwo Kuti yavuye muri Lagos ajya kwiga mu ishuri ry’umuziki rya London mu Bwongereza aho yigiye ibicurangisho by’umuziki nka piano anatangira gukunda Jazz. Yaje gusubira muri Lagos atangira kuvanga injyana ya Jazz n'iza gakondo zabo. 

Muri 1969 yajyanye n’itsinda ry’abacuranzi be n’abaririmbyi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bahura n’umugore w’umuririmbyi n’impirimbanyi y’abirabura, Sandra Smith [Sandra Izsadore] waje guhuza Kuti n’abanditsi bakomeje nka Martin Luther Jr, Angela Davis, Jesse Jackson kimwe na Malcolm X.

Kuko Kuti yari afite inyota ikomeye yo kumenya amateka ya politike y’Abanyamerika bafite inkomoko muri Afurika, Smith yabimufashijemo kuko bamaranye iminsi itari micye.

Aha ni ho Kuti yahereye atangira kunozamo umuziki we atangira no kwibanda ku buryo bwo gukoramo umuziki nyafurika n’ubutumwa yatangaga burahinduka.

Kuti ubwo yasubiraga muri Nigeria yari yaramaze guhindura izina ry’itsinda bakoranaga umuziki, arigira Africa 70, ryabaye igishyitsi cya Afrobeat mu buryo bukomeye.

Iyi njyana yatangiye kubona amaboko ya Ray Stephen Oche wo muri Nigeria wakoze ibitaramo bizenguruka Paris mu Bufaransa afatanije n’itsinda ry’abacuranzi n’ababyinnyi be.

Izina rya Afrobeat ryazamutse gutyo bashaka kugira ngo bahe umwihariko umuziki Fela Kuti bawutandukanye n’ibikorwa ahandi hose ku yindi migabane.

Imvano ya Afrobeat kandi ifitanye isano yimbitse na politike y’impinduramatwa aho Kuti yayifashishaga atanga ubutumwa ku bikwiriye guhinduka.

Ubwo iyi njyana yavukaga, ibihugu byinshi byo muri Afurika byarimo binyura mu bihe bitoroshye bya ruswa itari yoroshye binava mu mu bukolini byinjira mu kubaho byigenga.

Amatsinda menshi y’umuziki yatangiye kwifashisha injyana ya Afrobeat bituma itangira no kwiganwa mu bihugu binyuranye by’isi.

Abakora injyana ya Jazz batangiye kumva cyane Afrobeat, ibintu byanatumye abakora izi njyana batangira guhuza amaboko mu mishinga itandukanye yanagiye ivamo n’imizingo.

Abatunganya umuziki batangiye kwinjira byimbitse mu gukora ibihangano byinshi by’iyi njyana nka Brian Eno na David Byrne bavuze ko mu byo bakora bafatira urugero kuri Fela Kuti baje gutunganya umuzingo Talking Heads watigishije imyaka ya 1980.

Ubwo abantu binjiraga muri 2000, ibihangano byinshi bya Kuti byatangiye gusubirwamo umusubirizo kuko injyana ya Afrobeat yari imaze gufata imitima ya benshi cyane abo mu kiragano cy'iyo myaka.’

Afrobeat yatangiye kugemurwa mu bindi bihugu, havuka injyana zihujwe nka Afropop. Muri New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na ho iyi njyana yari itangiye gufata, havuka amatsina ayikora.

Muri 2008 mu Bwongereza naho iyi njyana yafashe imitima ya benshi bigizwemo uruhare runini n’itsinda ry’umuziki ryaho ryitwaga Foals na Antibalas.

Muri 2020 mu bihembo bya Grammy, iri tsinda rya Antibalas ryanaje no guhatana. Abahanzi bakora iyi njyana batangiye kuboneka ku bwinshi, bakaba barabonaga Fela Kuti nk’umwami, bamwe bakamwiyitirira nka Femi Kuti na Seun Kuti.

Guhera mu myaka ya 2009 ni bwo iyi njyana yatangiye gutigisa bikomeye isi, hanakorwa ibyegeranyo bitandukanye kuri Fela Kuti harimo n'ibyagiye bitunganywa bigizwemo uruhare n’ibyamamare nka Jay Z, Will Smith, Jada Pinkett.

Ibyamamare bikomeye byagiye byitabira umuhango wo guha icyubahiro Fela Kuti nka Koffi Annan, Michelle Obama binyuze muri ibyo byegeranyo biri ku rwego mpuzamahanga byagiye bikorwa kuri uyu mugabo.

Umuziki wa Fela Kuti kandi wagiye witabazwa n’abarimo Missy Elliott, J.Cole, Kaney West na Beyonce.

Hatangijwe n’amaserukiramuco akomeye agamije kurushaho guha umurindi Afrobeat nka ‘Festival de Afrobeat Independiente’ ribera muri Buenos Aires.Ibigwi bya Fela Kuti witabye Imana muri 1997 afite imyaka 58 n'ubu biracyavugwa binakoraPakkage amaze igihe ashyira hanze ibihangano avuga ko bikoze mu njyana ya Afro-GakoElement Eleeeh avuga ko hari ibyo agikora ku njyana ya Afro Gako yifuje gusangiza abanyarwanda nubwo Country Records ivuga ko ari iyayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND