Umaze igihe wumva abantu bibaza ku njyana ya Afro Gako mu Rwanda aho bamwe bavuga ko ari iya Country Records, abandi bakavuga ko ari iya Element Eleeeh wigeze no kumvikana avuga ko nta murishyo wayo arashyira ku isoko.
Abantu bamaze igihe bishimiye uru rukomatane rw’injyana
zo muri Nigeria zahinduwe mu buryo bugezweho na Fela Kuti bikabyara Afrobeat
iri gutigisa isi.
Gusa injyana za Afro zamamaye cyane mu 1940 na
1950 muri Amerika y’Amajyepfo igizwe n’ibihugu bituwe n’abaturage biganjemo abakomoka ku
bacakara bajyanwe bunyago kujya gukorayo mu mirima y’ibyayi n’isukari.
Mu busanzwe, Afurika ifite injyana yihariye zamaze
kunyura benshi mu ruhando mpuzamahanga nka Amapiano, Juju, Fuji, Rumba, Bongo
Flava, Ndombolo, Makosa, Kizomba na Afrobeat.
Kubera kwamamara k’uyu mudiho wa Afrobeat, nyinshi mu
njyana zirimo n'izabazungu zagiye zongerwaho Afro nka Afro Pop, Afro
R&B n’izindi bagerageza kuzihuza n’isi ya Afrobeat.
Afro-Gako y’i Rwanda, Producer Pakkage amaze iminsi asa n'ukoramo
indirimbo zinyuranye, nayo umuntu yavuga ko iri muri uwo mujyo wo guhuza
injyana zihariye nyarwanda nk’Ikinimba, Umushayayo n’izindi n’umurishyo wa
Afrobeat.
Uyu munsi tugiye kugaruka kuri iyi njyana ikomeje
gutigisa isi, uburyo Fela Kuti yagiye kwiga mu Bwongereza akavayo akunda Jazz
bikaza kurangira atangije Afrobeat bitewe n’amateka yakuye muri Amerika ubwo yajyagayo. Afrobeat yakoreshwaga mu kuvuganira abaturage mu buryo bwa politike.
Afrobeat yavukiye muri Nigeria mu myaka ya za 1960, izanywe na Fela Anikulapo Kuti ndetse n’umuhanga mu kuvuza ingoma Tony Allen, bayijyanishije n’ibihe bigezweho.
Iyi njyana ikaba ari uruhurirane rw’indi midiho gakondo
ya Highlife, Fuji na Juju hamwe n’ijwi ryo mu kirimi cy'iki Yoruba, injyana
n’ibicurangisho byo muri iyi mico.
Muri za 1950, ni bwo Kuti yavuye muri Lagos ajya kwiga mu ishuri ry’umuziki rya London mu Bwongereza aho yigiye ibicurangisho by’umuziki nka piano anatangira gukunda Jazz. Yaje gusubira muri Lagos atangira kuvanga injyana ya Jazz n'iza gakondo zabo.
Muri 1969 yajyanye n’itsinda ry’abacuranzi be n’abaririmbyi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bahura n’umugore w’umuririmbyi n’impirimbanyi y’abirabura, Sandra Smith [Sandra Izsadore] waje guhuza Kuti n’abanditsi bakomeje nka Martin Luther Jr, Angela Davis, Jesse Jackson kimwe na Malcolm X.
Kuko Kuti yari afite inyota ikomeye yo kumenya amateka ya
politike y’Abanyamerika bafite inkomoko muri Afurika, Smith yabimufashijemo
kuko bamaranye iminsi itari micye.
Aha ni ho Kuti yahereye atangira kunozamo umuziki we
atangira no kwibanda ku buryo bwo gukoramo umuziki nyafurika n’ubutumwa
yatangaga burahinduka.
Kuti ubwo yasubiraga muri Nigeria yari yaramaze guhindura
izina ry’itsinda bakoranaga umuziki, arigira Africa 70, ryabaye igishyitsi cya Afrobeat mu buryo bukomeye.
Iyi njyana yatangiye kubona amaboko ya Ray Stephen
Oche wo muri Nigeria wakoze ibitaramo bizenguruka Paris mu Bufaransa afatanije
n’itsinda ry’abacuranzi n’ababyinnyi be.
Izina rya Afrobeat ryazamutse gutyo bashaka kugira ngo
bahe umwihariko umuziki Fela Kuti bawutandukanye n’ibikorwa ahandi hose ku yindi
migabane.
Imvano ya Afrobeat kandi ifitanye isano yimbitse na
politike y’impinduramatwa aho Kuti yayifashishaga atanga ubutumwa ku bikwiriye
guhinduka.
Ubwo iyi njyana yavukaga, ibihugu byinshi byo
muri Afurika byarimo binyura mu bihe bitoroshye bya ruswa itari yoroshye
binava mu mu bukolini byinjira mu kubaho byigenga.
Amatsinda menshi y’umuziki yatangiye kwifashisha injyana
ya Afrobeat bituma itangira no kwiganwa mu bihugu binyuranye by’isi.
Abakora injyana ya Jazz batangiye kumva cyane Afrobeat, ibintu byanatumye abakora izi njyana batangira guhuza amaboko mu mishinga
itandukanye yanagiye ivamo n’imizingo.
Abatunganya umuziki batangiye kwinjira byimbitse mu
gukora ibihangano byinshi by’iyi njyana nka Brian Eno na David Byrne bavuze ko
mu byo bakora bafatira urugero kuri Fela Kuti baje gutunganya umuzingo Talking
Heads watigishije imyaka ya 1980.
Ubwo abantu binjiraga muri 2000, ibihangano
byinshi bya Kuti byatangiye gusubirwamo umusubirizo kuko injyana ya Afrobeat
yari imaze gufata imitima ya benshi cyane abo mu kiragano cy'iyo myaka.’
Afrobeat yatangiye kugemurwa mu bindi bihugu, havuka injyana zihujwe nka Afropop. Muri New York muri Leta
Zunze Ubumwe z’Amerika na ho iyi njyana yari itangiye gufata, havuka amatsina
ayikora.
Muri 2008 mu Bwongereza naho iyi njyana yafashe imitima ya benshi bigizwemo uruhare runini n’itsinda ry’umuziki ryaho ryitwaga
Foals na Antibalas.
Muri 2020 mu bihembo bya Grammy, iri tsinda rya Antibalas
ryanaje no guhatana. Abahanzi bakora iyi njyana batangiye kuboneka ku bwinshi, bakaba barabonaga Fela Kuti
nk’umwami, bamwe bakamwiyitirira nka Femi Kuti na Seun Kuti.
Guhera mu myaka ya 2009 ni bwo iyi njyana yatangiye
gutigisa bikomeye isi, hanakorwa ibyegeranyo bitandukanye kuri Fela Kuti harimo
n'ibyagiye bitunganywa bigizwemo uruhare n’ibyamamare nka Jay Z, Will Smith,
Jada Pinkett.
Ibyamamare bikomeye byagiye byitabira umuhango wo
guha icyubahiro Fela Kuti nka Koffi Annan, Michelle Obama binyuze muri ibyo
byegeranyo biri ku rwego mpuzamahanga byagiye bikorwa kuri uyu mugabo.
Umuziki wa Fela Kuti kandi wagiye witabazwa n’abarimo Missy Elliott, J.Cole, Kaney West na
Beyonce.
Hatangijwe n’amaserukiramuco akomeye agamije
kurushaho guha umurindi Afrobeat nka ‘Festival de Afrobeat Independiente’
ribera muri Buenos Aires.
TANGA IGITECYEREZO