RFL
Kigali

Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda ryibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/04/2024 14:12
0


Mu gihe abanyarwanda bakomeje ibikorwa byo Kwibuka, Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda ryibutse ku nshuro ya 30 Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, mu gikorwa cyabereye ku itorero rya EEAR (Eglise Evangelique Des Amis Au Rwanda) Kagarama mu Karere ka Kicukiro.



Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien yashimye abakristo byumwihariko ab’Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti ry’u Rwanda ‘EEAR’, ku bw'umusanzu batanga mu gufata mu mugongo abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo ibikomere bikiri byose.

Ibi, uyu muyobozi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata, ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, aho iri torero ryibukaga abakristo 35 babashije kumenyekana ndetse n’abandi batari bamenyekana bishwe muri Jenoside.

Mu gutangiza iki gikorwa, Umuyobozi akaba n’Umuvugizi Mukuru w’Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda, Rev Pastor Mupenda Aaron, yibukije abari aho ko badakwiye kwinubira imvura yagwaga ubwo bari i Kagarama muri iki gikorwa kuko hari benshi yarokoye mu bihe bya Jenoside.

Ku ikubitiro, haririmbye korali Inshuti za Yesu, ifite abaririrmbyi benshi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze bagaruka ku rukundo ruhambaye rwa Kristo witangiye abantu akabapfira ku musaraba.

Umuyobozi Mukuru w’iri torero, niwe wagejeje ku bitabiriye uyu muhango ijambo ry’Imana yasomye muri Ezekiyeli: 36:15, maze arisanisha n’ibihe bitoroshye abanyarwanda banyuzemo.Haranditse ngo ‘Sinshaka kuzongera kumva abanyamahanga bagutuka, habe no gukozwa isoni na bo, n’ubwoko bwawe ntuzongera kubusitaza ukundi. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’

Mukeshimana Hneritte wapfakajwe na Jenoside, yatanze ubuhamya avuga ukuntu umugabo we yishwe muri Jenoside amusigiye inda nkuru kuko yendaga kwibaruka imfura yabo nubwo yaje kunyura mu nzira ndende y’umusaraba kuko yari wenyine kandi asabwa guhunga nyuma y'uko hatanzwe itegeko ko Abatutsikazi bose batwite bagomba kubagwa bagakurwamo abana babo.

Yakomeje avuga ko ku bw’amahirwe n’abantu bake bagendaga bamufasha, yaje kwibaruka umwana w’umuhungu akomeza kumuruhana, yarira akamuha ibere ririmo ubusa, akanyagirwana nawe mu gihuru nta n’umwenda, kugeza igihe aje guhurira n’Inkotanyi i Butare zikamurokora nubwo byaje kurangira n’ubundi na wa mwana yitabye Imana.

Umuhanzi Jado Gasana niwe afashije abitabiriye iki gikorwa kwibuka abyinyujije mu bihangano bye bijyanye no Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gikorwa kandi, cyitabiriwe n'umushyitsi mukuru wari uhagarariye Akarere ka Kicukiro, umuvugizi w’Itorero EEAR mu Rwanda, uhagarariye Ingabo na Polisi, uhagarariye abarokotse Jenoside, ndetse n’abari bahagarariye imiryango y'abibukwaga kuri uyu munsi, urubyiruko rubarizwa muri AERG ndetse n’abandi, bunamiye kandi bashyira indabo ku ibuye ry’urwibutso. Nyuma yaho bacanwa urumuri rw’icyizere.

Uhagarariye abarokotse Jenoside akaba n’umuyobozi w’inama y’umwaka y’abagore muri EEAR, Madamu Uwiragiye Genevieve yavuze ko nubwo abakoze Jenoside bari bafite umugambi w’uko umwana w’umuhutu azasigara abaririza uko umwana w’umututsi yasaga, atariko byagenze kuko batigeze bapfira gushira ahubwo hari abarokotse, bashibutse kandi bakomeje kwiyubaka.

Yagize ati: “Twariyubatse biratinda, niyo mpamvu igihe nk’iki kuri twebwe ni umunsi tuba twibuka abacu. Ntabwo tubibuka kuko twabibagiwe, ahubwo turabibuka kuko baracyari mu mitima yacu kandi turacyabakunda.”

Yashimiye abarokotse Jenoside byumwihariko kuko bakomeje gutwaza, biyubaka ndetse banga icyabasubiza mu mateka mabi yaranze igihugu mu gihe cyashize.

Yashimangiye ko abarokotse Jenoside yakorerwe Abatutsi  mu Rwanda mu 1994, biteguye guhangana n’abahembera ihakana n’ipfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Genevieve, yaboneyeho no gusaba ubuyobozi bw’iri torero gushishikariza abakristo baryo kwitabira iki gikorwa ku bwinshi kuko ko bigaragara ko ubwitabire bukiri hasi, ndetse asaba ko byarenga umujyi wa Kigali bikagera no mu zindi ntara iri torero rikoreramo. 

Ati “Turasaba Itorero ryacu ko iki gikorwa cyagera ku rundi rwego kuko bigaragara ko ubwitabire bw’abakristo ari buke, tukabasaba ko badufasha gushishikariza abakristo bakajya bifatanya natwe muri iki gihe, ndetse kikava ku rwego rwa Siyeje ya Kigali kikagera ku rwego rw’igihugu, aho tuzajya twibuka, tukibuka mu ntara zose z’u Rwanda kugira ngo dukomeze twibuke abacu mu Itorero EEAR.”

Ubuyobozi bw’Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda ‘EEAR’, buvuga ko Kwibuka abakristo 35 babashije kumenyekana bari basanzwe barisengeramo. Kuri ubu bavuga ko bagikomeje gushaka n’abandi baba barazize uko bavutse bakavutswa ubuzima muri Jenoside.

Umuvugizi w’Itorero ry’Inshuti mu Rwanda, Mupenda Aaron yavuze ko Itorero ashumbye ryashyizeho ibikorwa bitandukanye birimo ibyo Kwibuka, gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, babaremera ndetse n’ibindi nk’umurongo w’Itorero mu gutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda n'abanyarwanda.

Yagize ati “Itorero ryashyizeho gahunda y’ibikorwa bitandukanye irimo iyo Kwibuka iriya miryango ndetse n’abavandimwe n’abanyarwanda muri rusange. Itorero ryacu ryashyizeho gahunda yo gusura, gufata mu mugongo ndetse no kwihanganisha imiryango yacitse ku icumu tubaba hafi.”

Yongeyeho ati: “Twahyizeho kandi gahunda yo kuremera abarokotse Jenoside, ndetse no gutegura ibiganiro byo kubakomeza cyane cyane mu gihe cyo Kwibuka, hihanganishwa abarokotse Jenoside kugira ngo bakomere kandi turashima Imana yabarokoye, yabahaye imbaraga zo gukomera cyane mu bihe turi kwibuka.”

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa ari we muyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, yashimiye itorero ry’Ivugabutumwa ry’inshuti mu Rwanda ku bwo gutegura igikorwa cy’ingirakamaro kandi cy’ubutwari, ashimangira ko ari umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu.

Mu ijambo rye yagize ati: “Imyaka 30 irihiritse Jenoside ibaye. Tugomba guhora twibuka, uyu muco tukazawuhererekanya n’abana bacu bakazahora bibuka n’abazabakomokaho kugira ngo Jenoside nk’iyi ngiyi itazongera na rimwe mu Rwanda, ndetse n’ahandi hose ku isi.”

Musenyeri Samuel Kayinamura niwe washyize akadomo kuri iki gikorwa hamwe n’isengesho.


Itorero ry'Ivugabutumwa ry'Inshuti ryibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Hibutswe abakristo 35 basengeraga muri iri torero babashije kumenyekana  


Abakristo b'iri torero bari bitabiriye iki gikorwa n'ubwo imvura yaguye kuva gitangiye kugeza kirangiye


Hashyizwe indabo ku ibuye ry'urwibutso


Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro bwihanganishije abacitse ku icumu rya Jenoside, bushimira Itorero EEAR ryateguye iki gikorwa cyo kwibuka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND