Kigali

Bamusanzemo arabamenyereza! Ibyamamare 6 byarungurutse muri Gereza bigataha Tity Brown agitegereje

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:21/09/2023 7:58
0


Ku itariki 18 Ugushyingo 2021 Ishimwe Thierry yaburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ku wa 22 Ugushyingo 2021 afungwa by’agateganyo iminsi 30. Hari abafite amazina azwi myidagaduro bafunzwe bagirwa abere abandi bagarukira nzira mu gihe Tity Brown ategereje gusomerwa umwanzuro kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023.



Ku itariki 25 Mata 2022 Prince Kid yatawe muri yombi kuri  Station  ya RIB  ya  Remera. Ku wa Gatatu ku itariki 11 Gicurasi 2022 yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugirango aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.


1.     Prince Kid yasanze Tity Brown muri gereza amusigamo

 

 Ishimwe Dieudonné yasomewe umwirondoro we, na we yemeza ko ari uwe, amenyeshwa n’ibyaha bitatu ashinjwa. Yageze mu rukiko atari kumwe n’umwunganira n’ubwo yemeje ko amufite. Nyuma y’igihe yari amaze ategerejwe, umwunganizi we witwa Nyembo Emelyne yaje kuhagera, avuga ko hatabayeho kumenya neza isaha yo kugera mu rukiko.


Umwunganizi wa Prince Kid yasabye ko we n’uwo yunganira bahabwa umwanya uhagije wo gutegura dosiye. Urubanza rwahise rusubikwa, rwasubukuwe ku wa Gatanu tariki 13 Saa Tatu za mu gitondo. 


Hari ku itariki 16 Gicurasi 2022 ubwo yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ku wa Gatanu tariki 3 Kamena 2022 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Prince Kid rwemeza ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ku itariki 05 Ukwakira 2022 Prince Kid yatangiye kuburana mu mizi. Nyuma y’amezi amaze muri Gereza ya Nyarugenge iri I Mageragere ku itariki 02 Ukuboza 2022 Prince Kid yafunguwe agizwe umwere. Birumvukana ko yari asizemo Tity Brown yahasanze akamwakira.

 

Prince Kid asohoka i Mageragere hari huzuye itangazamakuru



 

2.     Ndimbati yahawe ikaze na Tity Brown amusiga I Mageragere


Ndimbati asohoka i Mageragere (The choice live, photo)


Ku itariki 10 Werurwe 2022 Ndimbati yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure. Ku itariki 28 Werurwe hari ku wa mbere ubwo Ndimbati yakatirwaga gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ku itariki 13 Nzeri 2022 Ndimbati yaburanye mu mizi. Ku itariki 29 Nzeri 2022 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Ndimbati agirwa umwere by’agateganyo, aho yahise asohoka Gereza.Yasabirwaga gufungwa imyaka 25 kubera kunywesha umwana inzoga no kumusambanya.

 

3.     Miss Iradukunda Elsa yarungurutse muri kasho avamo


Ku itariki 08 Gicurasi 2022 Miss Elsa Iradukunda yatawe muri yombi akurikiranyweho kubangamira iperereza. Yaraburanye asaba ko agirwa umwere. Uwo mwanzuro w’Urukiko watangarijwe mu isomwa ry’urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ryabaye ku wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022.Miss Iradukunda akimara kumva ko arekuwe by’agateganyo, yishimiye icyemezo cy’Urukiko, cyane ko ari na byo yari yaburanye asaba, mu kugaragaza ibyishimo bye yahobeye inshuti ze zari zaje kumushyigikira. 


Miss Iradukunda Elsa yari yatawe muri yombi ku itariki 8 Gicurasi 2022, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwaravuze ko akekwaho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza rifitanye isano n’ibyaha bishinjwa Ishimwe Dieudonné nawe utegereje umwanzuro w’ubujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha. Urebye neza wasanga yaramaze iminsi 17 muri kasho ahita afungurwa.


4. Turahirwa Moses yafungiwe i Mageragere ntiyahatinda


Ku itariki 27 Mata 2023 Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ya Moshions yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge. Ku itariki 15 Gicurasi 2023 urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. 


Ku itariki ya 12 Kanama 2023 yahise ajuririra iki cyemezo nk'uko itegeko ribiteganya. Ku itariki 15 Kanama 2023 urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasanze nta mpamvu zifatika zatuma akurikirwanwa afunze rutegeka ko arekurwa akajya akurikiranwa ari hanze.  Urubanza ntirwavuzweho rumwe uburyo uwafatanywe urumogi mu ishati iwe mu rugo arekurwa akazajya aburana ari hanze mu gihe hari abamaze imyaka irenga 2 bategereje kuburana mu mizi ndetse hari n’abarengeje iyo myaka bari muri 30 y’agateganyo. Imibare yasohowe na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yerekana ko hari abasaga 1130 bafunze bategereje kuburana. Ni imibare yo mu 2020 na 2021. Urubanza rwa Moses Turahirwa rwatwaye iminsi 30 kugirango arekurwe by’agateganyo.

 

5.     Ab Godwin


Mutimura Abed uzwi nka Ab Godwin mu gutunganya amashusho yatawe muri Gicurasi.


Mutimura Abed wamenyekanye nka AB Godwin mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yasabiwe igifungo cy’imyaka itatu kubera kugurutsa ‘drone’ atabifitiye uburenganzira.



Ni igihano AB Godwin yasabiwe n’Ubushinjacyaha mu rubanza rwabereye ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa 18 Gicurasi 2023 aho uyu musore akurikiranyweho icyaha cyo kugurutsa akadege katagira abapilote ‘drone’ atabifitiye uburenganzira.


Itegeko riteganya ko umuntu wese ukoresheje indege itarimo Umupilote atabifitiye uruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya Miliyoni 5 Frw ariko zitarenze Miliyoni 10 Frw. Yasabye Urukiko ko rwaca inkoni izamba rukamugirira imbabazi cyane ko iki cyaha yakiguyemo atabizi.


Abanyamategeko ba AB Godwin basabye Urukiko ko rwakumva gutakamba k’uyu musore byaba ngombwa agahabwa igihano gisubitse cyane ko afite uburwayi bukunze kumusaba kujya kwivuza muri Kenya.


Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yabwiye ababuranyi ko icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 26 Gicurasi 2023. Ni iminsi umunani urubanza rwatwaye kugirango ahamwe n’icyaha atangire ibihano.


Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarungege rwagabanyirije ibihano Mutimura Abed wamamaye nka AB Godwin, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse mu gihe cy’umwaka umwe.


Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarungege kandi rwamugabanyirije ihazabu yari yategetswe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarungege igirwa Miliyoni 2 Frw aho kuba Miliyoni 5 Frw.


Yategetswe kandi kwishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20 Frw. Kuri ubu ari hanze mu kazi ke gasanzwe.

 

6.   Ntama Wimana wo kuri Twitter, X

 

Uyu musore usanganywe amazina ya Tuyisenge Evariste akaba akoresha izina rya NTAMA W’IMANA 2 kuri Twitter RIB ku itariki 21 Werurwe yanditse kuri Twitter, X ko yataye muri yombi uyu musore akaba yari fungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru. Ku itariki 06 Mata 2023 yitabye urukiko araburana. Ku itariki 14 Mata 2023 umwanzuro warasomwe ahabwa umwaka umwe usubitse bityo arataha. Uhereye ku itariki 21 Werurwe 2023 kugeza ku itariki 14 Mata 2023 ni iminsi 24 urubanza rwatwaye.

 

Abinyukije ku rukuta rwe rwa X( rwahoze Ari Twitter) umuvugizi wungirije wa guverinoma bwana Alain Mukurarinda mu gutanga umucyo kuri iki kibazo cy’ubutabera bwatinze ku ruhande rwa Tity Brown yagize ati,"Ku wa 18/11/21 Ishimwe Thierry yaburanye ifungwa ry’agateganyo, ku wa 22/11/21 afungwa by'agateganyo iminsi 30. Yarajuriye akomeza gufungwa. Yaregewe urukiko ahabwa kuburana ku ya 30/11/22 rusubikwa ku mpamvu zasobanuwe. Ku wa 20/7/23 yaburanye mu mizi ruzasomwa ku wa 22/9/23".


Ni urubanza rwasubitswe inshuro 5 zikaba ari zo nyinshi mu manza zose zakurikiwe n’itangazamakuru ry’imyidagaduro kuva imyidagaduro yatangira gutera imbere ngo ibe akazi gatunze abagakora.


7.    Liliane Mugabekazi warikoroje kubera amafoto yo muri BK Arena



Yatawe muri yombi ku itariki 07 Kanama 2023 hashingiwe ku byo yari yambaye mu gitaramo. Cyari igitaramo cya Tayc cyabereye muri Bk Arena ku itariki 30 Nyakanga 2023.


Ku itariki 18 Kanama 2023 yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ubushinjacyaha bwamushinjaga gukorera ibiteye isoni mu ruhame. Umwanzuro w’urukiko wari gusomwa ku itariki 23 Kanama 2023 wigizwa imbere usomwa ku itariki 19 Kanama 2023 kubera ko Urukiko rwasanze nta mpamvu zatuma akomeza gufungwa. Yahise arekurwa urubanza rukimara gusomwa.

 

Ese ukurikiranywe ahabwa itariki yo kuburana hagendewe ku ki?


Inyarwanda yashatse kumenya ibigenderwaho iganiriza umunyamategeko wigisha amategeko mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Me Bagabo Faustin. Mu butumwa bugufi yanyujije kuri Whatsap yohereje ingingo zishingirwaho.


Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/4/2018 mu

Ingingo ya 16: Igihe ntarengwa cyo kuburanisha urubanza

 

Urubanza rwose ruregewe urukiko rugomba kuba rwaburanishijwe mu gihe kitarenze amezi atandatu(6) kuva urukiko rushyikirijwe ikirego. Uretse ibirego byihutirwa n’igihe cyose bibaye ngombwa mu nyungu z’ubutabera, imanza zose zihabwa itariki yo kuburanishwa hakurikijwe uko zagiye zandikwa.


Ingingo ya 17: Isubikwa ry’urubanza


Gusubika urubanza ku mpamvu z’ababuranyi bisuzumwa kandi bikemezwa n’urukiko. Izo mpamvu zigomba kuba ari impamvu zitunguranye kandi zidasanzwe. Gusubika urubanza urubanza ku mpamvu z’ababuranyi ntibirenza inshuro ebyiri (2). Nyuma y’icyo gihe, urubanza ruraburanishwa cyangwa rugasibwa mu gihe nta muburanyi witabye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND