Kigali

Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi; hasohoka inyandiko zirimo iye ahakana ibyo 'Prince Kid' akurikiranweho

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/05/2022 14:25
0


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 akurikiranweho kubangamira iperereza riri gukorwa ku byaha bikurikiranweho Ishimwe Dieudonné [Prince Kid].



Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera nk’uko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu, Murangira Thierry yabibwiye RBA.

Iradukunda akurikiranweho kubangamira iperereza no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ni mu gihe kandi hasohotse inyandiko iri mu mazina ye, avugamo ko nta hohoterwa yigeze akorerwa ubwo yari muri Miss Rwanda 2017. Iyi nyandiko uyu mukobwa yashyizeho umukono ku wa 4 Gicurasi 2022; ishyirwaho umukono na Noteri Uwitonze Nasira.

Muri iyi nyandiko Miss Iradukunda aragira ati "Nyuma yo kumva amakuru avugwa kuri ishimwe Dieudonne [Prince Kid] ukekwaho ibyaba bifitanye isano n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda;

Mbinyujije mu nyandiko mpakanye ko iryo hohoterwa ntaryo nakorewe ari mbere y'amarushanwa, mu marushanwa ndetse na nyuma yayo.”

Uyu mukobwa avuga ko ibihembo byose yasezeranyijwe ndetse n'umushahara byose 'mbihabwa nta kiguzi na ruswa ntanze cyangwa nsabwe.”

Uretse iyi nyandiko ya Miss Elsa, hanasohotse inyandiko bivugwa ko ari iya Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2022 ahakana ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gutsina.

Ingingo ya 276: Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo.

Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Miss Iradukunda yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha 

Iradukunda yafunzwe akekwaho icyaha cyo "kubangamira iperereza" ku birego bishinjwa ‘Prince Kid’ 

Iradukunda asanzwe ashinzwe abaterankunga muri Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda 

Inyandiko bivugwa ko ari iya Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 

Inyandiko bivugwa ko ari iya Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND