RFL
Kigali

Prince Kid uri kubarizwa i Mageragere aratangira kuburana mu mizi

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:4/10/2022 23:04
0


Ishimwe Dieudonné 'Prince Kid' wamamaye ayobora amarushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda arasubira imbere y'urukiko, atangire kuburana mu mizi ku byaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina aregwa.



Biteganijwe ko mu gitondo cyo ku ya 5 Ukwakira 2022, i Saa Mbili za mu gitondo (08:00) ari bwo Prince Kid atangira kuburanira urubanza mu mizi mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Prince Kid aregwa n'ubushinjacyaha ibyaha byo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ku ya 25 Mata 2022 nibwo Ishimwe yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, atangira gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa ndetse n'iby'ihohotera rishingiye ku gitsina.

Icyo gihe, Umuvugizi wa RIB, Bwana Murangira B. Thierry yavuze ko Ishimwe Dieudonné afunzwe akekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya muri Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Yagize ati “Ni byo koko Ishimwe Dieudonné usanzwe ategura Miss Rwanda arafunze. Arakekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushwanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) mu bihe bitandukanye”.


Muri Mata, Dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha, atangira kuburanira mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro, urukiko rwanzura muri Gicurasi ko yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

Mu ntangiriro za Kamena 2022, Prince Kid yajuririye icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko narwo rwemeza ko afungwa kuva ubwo.

Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatatu, aribwo Ishimwe Dieudonné atangira kuburana n'ubushinjacyaha mu mizi ku byaha aregwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND