Kigali

Ab Godwin yakatiwe gufungwa umwaka azira gukoresha dorone

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:26/05/2023 15:30
0


Mutimura Abed wiyise Ab Godwin mu gutunganya amashusho y'indirimbo, ay'ubukwe na sinema yasomewe umwanzuro w'urukiko ku rubanza aregwamo n'ubushinjacyaha ku cyaha cyo gukoresha dorone.



Uko isomwa ry’urubanza ryagenze ijambo ku rindi 

Mutimura Abed ukurikirinyweho icyaha cyo gukoresha dorone yasomewe. Ubushinjacyaha bwamureze ko akoresha dorone nta ruhushya.

Yafatiwe i Nyabugogo mu Murenge wa Muhima aho yahamagawe ngo ahabwe ikiraka cyo gufata amafoto. Mutimura akigera i Nyabugogo, yakuyemo Dorone baramufata

Ubushinjacyaha bwahise bumuregera icyaha cyo gukoresha dorone. Ubushinjacyaha bwamushabiye igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda y’ibihumbi 500

Mutimura yemera icyaha cyo gukoresha dorone mu gufata amashusho y’indirimbo z’abahanzi

Me Nyamanswa Rafael wunganira Mutimura Abed, yavuze ko Abed atari azi niba hari ibyo agomba gukurikiza. Yanavuze ko nta bushake yari afite bwo kuyikoresha. Yasabye ko uwo yunganira yifuzako yaba umwere.

Mutimura asaba kugabanyirizwa ibihano no kubisubikirwa. Ab Godwin dorone imwe yayiguze n’umuntu w’i Cyangugu ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda. Indi yayiguze i Dubai asaga 1,100,000 Frws ($1100).

Urukiko rwasuzumye ibivugwa n’impande zose. Rwasuzumye niba ukwemera kwa Abed byamuhamya icyaha. Niba Mutimura Abed yahabwa igihano runaka, urukiko rwasanze Abed yarakoresheje dorone. Ukwiyemerera mu rubanza bitsindisha uregwa

Urukiko rwasuzumye ingingo ya 110 ryerekeye imiburanishirize y’imana, isobanura igira iti: ”Ibimenyetso bishobora gushingira n’ibyemezwa n’ababuranyi, urukiko rwemeza niba ibimenyetso aribyo cyangwa atari byo…”

Igifungo cy’imyaka itanu ariko itarenze imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni eshanu ariko zitarenze miliyoni 10. Kuba yarabyiyemereye urukiko rusanga agomba guhanwa.

Ubushinjacyaha nabwo buvugako yiyemereye icyaha bityo ko agomba guhanwa. Mutimura Abed yemera icyaha akanagisabira imbabazi. Ahanishijwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni eshanu. Urukiko rusanga yagabanyirizwa ibihano.

Igihano cy’imyaka itatu arakigabanyirijwe ahawe imyaka ibiri. Urukiko rusanze akwiriye gusubikirwa umwaka umwe undi akawumara muri gereza.

Urukiko ruhanishije Abed igihano cy’imyaka ibiri ariko akamara umwe muri gereza undi umwe yawusubikiwe kandi akishyura ihazabu ya Miliyoni eshanu ndetse no gutanga igarama mu isanduku ya Leta. Rwasomewe mu ruhame none tariki 26 Gicurasi 2023 saa Cyenda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND