Evariste Tuyisenge wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Ntama w’Imana 2 yamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukora ubukangurambaga bwo gusambanya abana bato.
Mu itangazo RIB yanyujije kuri Twitter yagize
iti: "RIB yafashe Evariste Tuyisenge wiyita Ntama w’Imana 2 kuri Twitter, nyuma
y’uko atangaje ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya
abana.”
Uyu musore nk'uko byakomeje bitangazwa na RIB, hari ibimenyetso bigaragaza ko asanzwe akoresha ibiyobyabwenge. Bagize bati: "Iperereza ry’ibanze, ryagaragaje ko akoresha ikiyobyabwenge
cyo mu bwoko bw’urumogi.”
Bakomeza bagira bati: "Gishobora kuba ari kimwe
mu ntandaro z’ibyo yandika, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu
gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.”
RIB yaboneyeho gukangurira abantu gushishoza
mubyo basangiza ababakurikira iti: "RIB irakangurira abantu bose bakoresha
imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoresha amagambo agize ibyaha, cyangwa gutanga
ubutumwa bushishikariza abantu gukora ibyaha bagamije kugwiza ababakurikira
(followers,views), ibibutsa ko abazabirengaho bazahanwa nk'uko amategeko
abiteganya.”
Ubutumwa bwa Ntama w’Imana 2 bushishikariza
abantu ibyo ntibugaragara kugera ubu ku mbuga nkoranyambaga ze, gusa hari ubwo
yaherukaga gusangiza abamukurikira asaba imbabazi kubyo amaze iminsi abasangiza.
Agira ati: "Ndasaba imbabazi kuri tweet nakoze
ikangurira abantu gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure. Ndicuza kandi
nasaba abantu bose kubyirinda, kuko ari ugukangurira abantu gukora icyaha cy’ubugome.
Murakoze.”
Itangazo rya RIB ku itabwa muri yombi rya Ntama
w’Imana 2
Ubutumwa bwa Ntama w’Imana 2 asaba imbabazi
kubyo amaze iminsi akora
TANGA IGITECYEREZO