RIB yataye muri yombi uzwi kuri Twitter nka Ntama w’Imana 2 ukurikiranyweho gukangurira abantu gusambanya abana bato

Amakuru ku Rwanda - 21/03/2023 12:37 PM
Share:
RIB yataye muri yombi uzwi kuri Twitter nka Ntama w’Imana 2 ukurikiranyweho gukangurira abantu gusambanya abana bato

Evariste Tuyisenge wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Ntama w’Imana 2 yamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukora ubukangurambaga bwo gusambanya abana bato.

Mu itangazo RIB yanyujije kuri Twitter yagize iti: "RIB yafashe Evariste Tuyisenge wiyita Ntama w’Imana 2 kuri Twitter, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana."

Uyu musore nk'uko byakomeje bitangazwa na RIB, hari ibimenyetso bigaragaza ko asanzwe akoresha ibiyobyabwenge. Bagize bati: "Iperereza ry’ibanze, ryagaragaje ko akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi."

Bakomeza bagira bati: "Gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z’ibyo yandika, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha."

RIB yaboneyeho gukangurira abantu gushishoza mubyo basangiza ababakurikira iti: "RIB irakangurira abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoresha amagambo agize ibyaha, cyangwa gutanga ubutumwa bushishikariza abantu gukora ibyaha bagamije kugwiza ababakurikira (followers,views), ibibutsa ko abazabirengaho bazahanwa nk'uko amategeko abiteganya."

Ubutumwa bwa Ntama w’Imana 2 bushishikariza abantu ibyo ntibugaragara kugera ubu ku mbuga nkoranyambaga ze, gusa hari ubwo yaherukaga gusangiza abamukurikira asaba imbabazi kubyo amaze iminsi abasangiza.

Agira ati: "Ndasaba imbabazi kuri tweet nakoze ikangurira abantu gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure. Ndicuza kandi nasaba abantu bose kubyirinda, kuko ari ugukangurira abantu gukora icyaha cy’ubugome. Murakoze."

Itangazo rya RIB ku itabwa muri yombi rya Ntama w’Imana 2

Ubutumwa bwa Ntama w’Imana 2 asaba imbabazi kubyo amaze iminsi akoraEvariste Tuyisenge yaherukaga gusoza amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya CST, nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga ze


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...