RFL
Kigali

Ntama w’Imana wamenyekanye kuri Twitter yakatiwe imyaka itatu ihinirwa mu mwaka umwe usubitse

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/04/2023 12:50
0


Tuyisenge Evariste wiyise Ntamawimana2 kuri Twitter, yakatiwe gufungwa imyaka itatu, gusa akaba yahise asubikirwa igifungo cyose yakatiwe mu gihe cy’umwaka umwe nk'uko byemejwe n’urukiko rw’ibanza rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo.



Tuyisenge Evariste wiyise Ntamawimana2 yaburanye yemera icyaha aregwa ndetse anasaba imbabazi, avuga ko ibyo yakoze byose atari agamije gushishikariza rubanda gusambanya abana b’abakobwa.

Yavuze ko yabonaga ari ibisanzwe byo gusetsa abamukurikira ku rukuta rwe rwa Twitter, kandi ngo aho aboneye ko hari abo bitashimishije, yahise asiba ayo magambo ndetse anandika asaba imbabazi uwo bitashimishije wese; [16].

Me Muramira Innocent umwunganira nawe yamwunganiye, agaragaza ko hari impamvu nyoroshyacyaha zatuma kwemera icyaha kwe guhabwa ishingiro, mu kumuhana bikitabwaho hanakurikijwe uburyo yitwaye kuva agifatwa kugeza ageze imbere y’urukiko.

Uhagarariye ubushinjacyaha yasabye ko Tuyisenge Evariste wiyise Ntamawimana2 ahanishwa igifungo w’imyaka itanu (5) no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe (1,000,000frw), kugira ngo bibere abandi urugero bareke gukora bene ibi byaha. 

Me Muramira Innocent yasabye ijambo, asaba ko kwemera icyaha k’uwo yunganira kwahabwa ishingiro, maze urukiko rugashingira ku ngingo ya 58 na 59 za CP ndetse n’iya 239 ya CPP, akagabanyirizwa ibihano ndetse bikanasubikwa kugira ngo ahashe kurangiza igitabo yandikaga gisoza icyiciro cya mbere cya kaminuza. 

Uko urukiko rubibona

Hakurikijwe ibiteganywa n’izi ngingo, bigahuzwa n’uburyo Tuyisenge Evariste yaburanye yemera icyaha kandi asaba imbabazi, yewe akanicuza ku buryo akimara kubona amagambo yanditswe n’abakurikiye Tweet ze ko atabashimishije, yahise azisiba ndetse anandika asaba imbabazi rubanda.

Ibi byerekena ko yababajwe n’ibyo yakoze kandi anabyicuza, ari yo mpamvu kuva agifatwa yaburanye yemera atananije ubutabera; bityo urukiko rukaba rusanga ibyo bigize impamvu zoroshya ububi bw’icyaha. (Umwanzuro w’urukiko)

Nyuma y’ukwiregura kwa Ntama w’Imana, Urukiko rwategetso TUYISENGE Evariste wiyise Ntamawimana2 asubikirwa igifungo cyose yakatiwe mu gihe cy’umwaka umwe (1), ariko akaba agomba gutanga ihazabu y‘amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe( 1,000,000frw).

Ntama w’Imana yitabye Urukiko ruherereye i Nyamirambo kuwa Kane tariki 6 Mata 2023, yari yunganiwe n’umunyamategeko, Me Muramira Innocent.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bumukurikiranyeho ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga ndetse bumusabira gufungwa imyaka itatu. Bwavuze ko yashishikarije abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana hakoreshejwe ikoranabuhanga’.

Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha ntibwigeze buregera iki cyaha urukiko kuko ntabyo basanzemo uyu musore.

Ntama w’Imana wemeye ibyaha aregwa akanasaba imbabazi yabwiye urukiko ko azakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukangurira abantu gukora ibikwiye no kwirinda ibyaha.


Ntama w'Imana yafunguwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND