Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye iminsi 30 y’agateganyo, umuhangamideli Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions kubera ibyaha akurikiranyweho. Uyu mwanzuro wemerewe kujururirwa mu minsi itanu kuva urukiko rusomye umwanzuro.
Ku gicamusi
cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, Inteko igizwe n'abacamanza
babiri, Umushinjacyaha umwe, Maitre Bayisabe Irene ari kumwe n'uwo yunganira
bageze mu cyumba bategereje isomwa ry'umwanzuro w'urubanza.
Mu cyumba
cy'urukiko rwa Nyarugenge harimo abo mu muryango wa Moses, itangazamakuru
n'inshuti za Turahirwa Moses wabonye izuba mu 1991 akaba yaravukiye i
Nyamasheke mu Burengerazuba.
Urubanza rwaburanishijwe
ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha birimo icyo gukoresha inyandiko
mpimbano n’ibiyobyabwenge biregwa Turahirwa Moise, maze urukiko rufata
umwanzuro w’uko Moses afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, aho agiye
gufungirwa muri Gereza ya Mageragere.
Mu rubanza
rwa mbere rwabaye tariki 10 Gicurasi 2023, Ubushinjacyaha bwasabiraga Turahirwa
Moses wiyita Moses ku mbuga nkoranyambaga gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ku
mpamvu zikurikira
Impamvu ya
mbere Ubushinjacyaha bwatangaga ni iy'uko yabangamira iperereza mu gihe
yaburana ari hanze.
Indi mpamvu
ni uko amategeko ateganya ko ukurikiranyweho ibyaha bikomeye bifungirwa kuva ku
mezi atandatu kugeza ku myaka itanu aburana afunze.
Uruhande rwa
Moses Turahirwa rwari ruhagarariwe na Maitre Bayisabe Irene na Maitre Dr Frank,
icyo gihe basabaga ko yarekurwa by'agateganyo
Impamvu
batanze mu rukiko ni izi zikurikira: Kuba ari umuntu wari ukurikiranyweho
ibyaha bwa mbere. Impamvu ya kabiri batanze ni uko impapuro ze z'inzira
zafatiriwe ku buryo atatoroka ubutabera
Bongeyeko
afite inzu ya Moshions ifite agaciro ka miliyali 3 Frw ku buryo batanze
ibyangombwa byayo nk'ingwate.
Aba
banyamategeko banasobanuye ko akwiriye kurekurwa agakomeza amasomo ye mu
Butaliyani kuko agirira akamaro urubyiruko binyuze mu guhanga imideri no
gutanga akazi.
Ku byo
akurikiranyweho Moses yemeye ko urumogi bamusanzemo yarunywereye mu Butaliyani
kandi bikaba byemewe.
Urumogi
basanze mu ishati iwe mu rugo ubwo Ubugenzacyaha bwakoraga isaka, Moise
yireguye avuga ko iriya shati atarayambara ku buryo ruriya rumogi rwaba
rwaravuye mu Butaliyani.
Icyo
guhindura inyandiko yavuze ko yahishe ibirango by'iriya passport mu rwego rwo
kwerekana ko ayubaha.
Ingingo ya
276 y’itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ivuga ko umuntu wese uhimba
cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu
cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona
inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano,
imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa,
aba akoze icyaha.
Umuntu wese,
ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora
imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo
abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko
kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya
miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW)
cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya
263 mu gitabo gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora,
uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge
cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko,
aba akoze icyaha.
Iyo
abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku
gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni
makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000
FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Moses yagaragaye mu rukiko yambaye imyenda y'umukara iriho ibirango by'umukara n'umweru by'inzu y'imideli ya Moshions yashinze
TANGA IGITECYEREZO