RFL
Kigali

RIB yataye muri yombi Ndimbati ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:10/03/2022 10:09
2


Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Uwihoreye Jean Bosco wamamaye muri Cinema nyarwanda nka Ndimbati aho rumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ubukure.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Werurwe 2022, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yahamirije INYARWANDA amakuru avuga ko Ndimbati afunze akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana ndetse ubu akaba afungiye kuri Stasiyo ya Rwezamenyo.

Yagize ati: ’’Ni byo koko RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51, akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Rwezamenyo, iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe Dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.’’

Ndimbati arashinjwa n’umukobwa witwa Fridaus kumusambanya yabanje kumusindisha, akamutera inda bakabyarana abana babiri b’impanga akamugora mu kubarera. Akomeza avuga ko kugira ngo ashyire hanze ukuri ari uko Ndimbati yamugoye mu kurera aba bana babyaranye.

INKURU WASOMA: Yamusambanyije ku isabukuru ye! Ni iki Ndimbati avuga ku mukobwa uvuga ko babyaranye impanga afite imyaka 17 y'amavuko?


Ndimbati yatawe muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jules2 years ago
    RIB ikurikirane neza icyo kibazo kko abakonwa bi kigihe hari igihe muvugana ikintu yabona utangiye gutera imbere agashaka kukwihinduka . Kandi na Ndimbati icyaha ni kimuhama nobody can about the law.
  • Happy boy fizzo 2 years ago
    RIB nikurikirane irenganure urengana hagati ya ndimbati nuwo mukobwa murakoze





Inyarwanda BACKGROUND