Kigali

Mugabekazi Liliane wambaye ibyateje impaka mu gitaramo cya Tay C yitabye urukiko

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:18/08/2022 15:00
4


Umukobwa witwa Mugabekazi Liliane wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku myambarire yaserukanye mu gitaramo cya Tay C, yagejejwe imbere y'urukiko asabirwa gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.



Kuwa 30 Nyakanga 2022, nibwo Umuhanzi w'Umufaransa Julie Bouadjie uzwi nka Tay C yataramiye i Kigali muri BK Arena, mu gitaramo cyitabiriwe n'abasaga 9000 biganjemo urubyiruko.

Mugabekazi Iiliane w'imyaka 24 y'amavuko, ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo ariko yabaye umwihariko ndetse agarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga, kubera imyambarire idasanzwe yamuranze.

Benshi bahurizaga ku kuba yambaye imyenda ihabanye n'ibyo umuco nyarwanda wemera ko umwari akwiye kwambara akikwiza, mu gihe abandi bavuga ko imyambarire ari uburenganzira bw'umuntu.


Mugabekazi 

Nyuma y'aho, Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye gukora iperereza kuri uyu mukobwa ndetse atumizwaho ngo abazwe, mbere y'uko Dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Kuri uyu wa Kane, uyu Mugabekazi Liliane yagejejwe imbere y'abacamanza mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro, aregwa n'ubushinjacyaha gukorera ibiteye isoni mu ruhame, bunamusabira gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

Nyuma y'ubusabe bw'ubushinjacyaha, umunyamategeko wunganira Mugabekazi yasabye ko urukiko ruburanishiriza urubanza mu muhezo, bigenda uko.


InyaRwanda iracyakurikirana ibindi kuri iyi nkuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elisa2 years ago
    Ahubwo nabandi bitwarankuwo bafatwe kuko nibo banyirabayazana mugufatwakungufu
  • lee simeo 2 years ago
    my dress my choice we have freedom
  • Ukuri kwange2 years ago
    This must be a joke
  • Pacifique 2 years ago
    Kuki dukenera kwambara?? nuko haribyo tuba tugomba guhisha so, kwambara ubusa muruhame nukwitesha agaciro utaretse nokugatesha ikiremwa muntu muri rusange.so it's my belief



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND