RFL
Kigali

Prince Kid yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo, icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato urukiko rukiburira ishingiro

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/05/2022 15:33
0


Ku gicamunsi cy'uyu wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022 Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Ishimwe Dieudonne 'Prince Kid' afungwa iminsi 30 y'agateganyo ku bw'inyungu z'iperereza rigikomeje ku byaha aregwa.



Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranyweho ibyaha byo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. Urukiko kandi rwemeje ko nta mpamvu ikomeye ituma Ishimwe Dieudonne akurikiranwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Tariki 13 Gicurasi 2022 ni bwo Prince Kid wateguraga Miss Rwanda yaburanye ku byaha bitatu byatumye afungwa ari byo; Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

Mu rubanza rwe, Prince Kid yabanje kwibutsa urukiko ko ibyaha akurikiranyweho ntaho bihuriye na Politike. Nyuma yaho yavuze ko atifuza ko urubanza rwe rwabera mu muhezo kuko ubwo yafatwaga byashyizwe ku karubanda ndetse byose bibera ku karubanda.

Me. Nyembo wunganira Prince Kid yavuze ko uwo yunganira akiri umwere bityo asaba ko impamvu ubushinjacyaha butanga nta shingiro bufite kuko uwo yunganira n’ubundi afunze bityo ko batumva impamvu ubushinjacyaha bwagira izo mpungenge.

Prince Kid yakomeje gusaba urukiko ko yaburanira mu ruhame abanyarwanda bose babyumva bumva n'ukuri kw’ibyabaye byose maze yibutsa urukiko ko nawe akeneye uburenganzira, yongera kubwira urukiko ko abantu bakeneye kumenya ukuri kw’ibiri kuba.

Yaragize ati: ”Byaba bitangaje kubona umuntu afatwa mu rukiko bikamenyeshwa na nyuma yaho ariko byagera mu rukiko bikagirwa ubwiru kandi na mbere byarakozwe bigaragazwa". Nyuma y’ibyatangajwe n’uregwa ndetse n’ubushinjacyaha hari hakurikiyeho umwanzuro w’urukiko.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwategetse ko urubanza rubera mu muhezo maze abari mu cyumba cy’iburanisha barimo umuryango wa Prince kid, inshuti, abavandimwe n’abanyamakuru bose basohoka mu cyumba cy’iburanisha. Nyuma y'uko Prince Kid aburaniye mu muhezo, kuri uyu wa Mbere urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo.


Prince Kid ubwo yari mu rukiko mu cyumweru gishize


Ubwo Prince Kid yari avuye kwitaba urukiko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND