RFL
Kigali

Ndimbati yakatiwe gufunga iminsi 30 y'agateganyo muri Gereza

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:28/03/2022 13:49
0


Kuri uyu wa 28 Werurwe 2022, mu karere ka Nyarugenge ku rukiko rw'ibanze rwa Nyamirambo habereye isomwa ry'urubanza rwa Uwihoreye Jean Bosco wamamaye muri Cinema nka Ndimbati aho yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.



Isomwa ry'uyu rubanza ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere aho ryari ryitabiriwe n'abatari bake barimo abakinnyi ba Cinema n'ibindi byamamare banagaragaje agahinda kenshi nyuma y'iri somwa. Nka InyaRwanda.com twakurikiranye isomwa ry'uru rubanza, tugiye kubagezaho byinshi kuri iri somwa n'ibyagendeweho kugira ngo Ndimbati akatirwe iminsi 30 y'agateganyo afunze muri Gereza.

Umucamanza mu isomwa ry'urubanza:

Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge ruri mu cyicaro cyarwo i Nyamirambo ruhaburanishiriza mu  ruhame, imanza z'inshinjabyaha ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo, rufashe icyemezo RDP 00377/2022TB NYARUGENGE, none kuwa 28 Werurwe 2022.

Ukurikiranyweho icyaha akaba ari Jean Bosco Uwihoreye, mwene Abiyingoma Onesphore na Mukarugwiza Esperance, utuye mu mudugudu Karama, akagali ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, akaba yunganiwe na ME Theophille Twizeyimana na ME Bayisabe Irene na ME Niyonsenga Vincent.

Akaba akurikiranyweho ibyaha bibiri, icyaha cyo gusambanya umwana n'icyaha cyo guha umwana inzoga.

Kabahizi bahimba Fridaus akaba yaratanze ikirego arega Uwihoreye Jean Bosco, ko kuwa 24 Ukubozo 2019, yamusambanyije akamutera inda zavuyemo abana b'impanga, ubushinjacyaha bukaba bwaramuregeye Urukiko bumusabira ifungwa ry'agateganyo mu gihe cy'iminsi 30 ku cyaha cyo gusambanya umwana n'icyo guha umwana inzoga.

Uwihoreye akaba yarisobanuye n'abunganizi be bakisobanura, Urukiko rukaba rwarasuzumye ibibazo bibiri, haba icyaha cyo kumenya ibyo umutangabuhamya yabajijwe, ifishi y'ikingira, ndetse n'igitabo cyanditswe n'abana bakingiwe zaba impamvu zikomeye zatuma Uwihoreye Jean Bosco akekwaho ibyaha aregwa.

Hakaba n'ikibazo cyo kumenya niba izi mpamvu zikomeye zatuma Uwihoreye Jean Bosco akurikiranywa afunze cyangwa akurikiranywa adafunze.

Ubushinjacyaha bukaba bwarashingiye ku mpamvu zikomeye, zivuga ko urega Kabahizi asobanura neza ko yamenyanye, n'uregwa ubwo yajyaga amusanga mu gipangu yakoragamo akazi ko murugo, akaba yarahazaga aje kureba umusore bakoraga witwa Valens wakoraga amafirime amusaba kuzamushyira mu bakinnyi ba firime.

Mu ijoro ryo kuwa 24/12/2019, amubwira ngo naze bavugane uburyo azamushyira mu bakinnyi bakina filime amusanga aho Kabahizi yari ageze ku Gitega, ajya mu modoka uregwa yari arimo bakomeza berekeza Cosmos.

Ngo Uregwa yamuhaye inzoga yitwa Amarura, amubeshya ko ari amashokora na creme, maze yamara kuyinywa agasinda akaba yaragaruye ubwenge asanga aryamanye n'uregwa mu nzu atazi kandi yanamusambanyije.

Asobanura ko nyuma y'uko amusambanyije byamuviriyemo gutwita, akabibwira uregwa, akamubwira ko nta kibazo azamufasha, akaba yaragiye amujyana ahantu hatandukanye no kuba aho yakoraga bari bamwirukanye.

Asobanura ko yageze aho akabyara abana babiri b'abakobwa, ubushinjacyaha bukaba bwarabajije umutangabuhamya, akavuga ko Kabahizi yaje iwe akamusaba akazi ko mu rugo akamufata nk'umwana mu rugo ko n'igihe yakoraga muri Alimantation akorera undi muntu nabwo yabaga iwe.

Avuga ko mu gipangu cye habagamo umusore witwa Valens, Uwihoreye yajyaga aza kureba ari kumwe n'abandi bakoranaga bakinjira mu nzu y'uwitwa Valens bagakora ibyo bakora bakagenda.

Avuga ko atigeze amenya ko Kabahizi akundana na Uwihoreye. Akomeza avuga ko ku itariki 25/12/2019 ataraye mu rugo, yagaruka akamubwira ko agiye kumwirukana agasubira iwabo, amusaba imbabazi aramureka.

Ariko bigeze mu ntangiriro z'ukwezi kwa mbere abona Kabahizi akomeje gushaka kwigenga afata umwanzuro aramwirukana.

Ifishi y'inkingo igaragaza ko Kabahizi yavutse tariki 07/06/2002, bityo akaba yarasambanyijwe akiri umwana dore ko n'ibitabo bandikamo abana bakingiwe ku kigo nderabuzima cya Muganza bigaragaza ko Kabahizi yavutse tariki 07/06/2002.

Muri Dosiye harimo raporo ya DNA, igaragaza ko Uwase Keza Ailla, Uwase Keza Aruena, Uwihoreye Jean Bosco yemeye ko abo bana ari abe ariko agasobanura ko bakoranye imibonano mpuzabitsina ku itariki 02 Mutarama 2020.

Uregwa Uwihoreye n'abamwunganira bose bahakanye icyaha bakemeza ko Uwihoreye ari akagambane yakorewe n'abanyamakuru ko uwo mukobwa basambanye ari mukuru kuko basambanye kuwa 02/1/2020.

Urukiko rurasanga nk'uko byasobanuwe hari impamvu zikomeye zituma Uwihoreye akekwaho kuba yarakoze icyaha akurikiranyweho bityo akaba akwiye gukurikiranwa afunze kuko icyaha akurikiranyweho ari icyaha cy'ubugome kikaba gihanishwa igihano kirenze imyaka ibiri nk'uko itegeko ribiteganya. 

Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Uwihoreye akekwaho kuba yarakoze icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana w'imyaka 17 ndetse n'icyo guha umwana inzoga. Rutegetse ko Uwihoreye afungwa by'agateganyo mu gihe cy'iminsi 30. 

Ni uko icyemezo gifashwe kandi gisomewe mu ruhame none kuwa 28 Werurwe 2022. Hari umucamanza n'umwanditsi wamufashije.

Icyumba cyaberagamo iri somwa cyari cyuzuye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND