Somnambulism ni imwe mu ndwara zikunze kuboneka henshi ariko abantu bakayikerensa nk’aho ari ibintu bisanzwe, ariko uyirwaye atitaweho ishobora kumuteza ibibazo bikomeye cyane.
Indwara ya Somnambulism bajya banita ‘Sleepwalking’ ni
indwara ituma umuntu uyirwaye abyuka cyane cyane mu ijoro kandi asinziriye,
akagendagenda ndetse bamwe bakaba banajya kure bakaba bagira imirimo bakora
nk’aho bakangutse nyamara bagisinziriye.
Iyo umuntu urwaye iyi ndwara yabyutse ushobora kwibeshya ko
yakangutse kuko akenshi amaso aba akanuye, gusa nta kintu na kimwe aba areba
kuko unanyujije ikintu imbere ye ntiyakubona. Ikindi ni uko umuntu waraye agenda
genda kubera iyi ndwara, iyo mu gitondo ugerageje kumubaza ibyo yarimo mu ijoro
usanga nta kintu na kimwe yibuka mu byo yaba yakoze asinziriye.
Twifashishije inyandiko z’urubuga Clevelandclinic.org
bagaragaza ko iyi ari indwara ikunze kuboneka mu bana cyane ndetse n’ingimbi
n’abangavu, kuruta uko igaragara mu bantu bakuru nubwo nabo bashobora
kuyirwara.
Mu bishobora gutera iyi ndwara harimo kuba uri kuvurwa
izindi ndwara runaka, inzoga ndetse n’ibindi binyobwa, kuba ufite ‘stress’ icyo
twakwita nk’akajagari mu mitekerereze ndetse n’ibindi. Iyi kandi ni indwara
ishobora guhererekanwa mu miryango, bivuze ko niba mu muryango hari uwayirwaye
bishoboka cyane ko hari n’undi uzayirwara.
Nta buryo bwihariye bwo kuvura Somnambulism abahamga baragaragaza, gusa iyo ufite umuntu uyirwaye uba ukwiye gukura mu nzira ibintu bishobora kumukoneretsa mu gihe yaba yabyutse gutyo. Ushobora kandi kureba amasaha akunda kubyukira asinziriye, ukajya umukangura mbere ho gato.
Mu gihe kandi abaganga bakwemeza ko iyi ndwara ayiterwa
n’imiti, inzoga cyangwa ibiyobyabwenge, aha biroroshye ko yagirwa inama yo
guhindura imiti afata cyangwa akareka ibyo binyobwa biyimutera.
Hari abajya bavuga ko uriya muntu wabyutse asinziriye akaba
ari kugenda cyangwa ari gukora utundi turimo, uramutse umukanze ashobora no
guhita apfa. Abahanga bavuga ko amahirwe yo kuba yapfa ari make cyane ariko
nanone bakemeza ko ibi bishoboka, kuko n’iyo umukanguye hari igihe akanguka
ubona afite ubwoba bwinshi.
Ugirwa inama ko umuntu uri muri iki gihe uba ukwiye
kumugenza gake, cyangwa ugakura mu nzira ibyamukomeretsa ukamureka akikomereza
gahunda arimo. Ukibuka no gufunga neza imiryango kugira ngo adasohoka mu nzu,
kuko ho bishobora kuba bibi bitewe n’ibyo yahurira nabyo hanze kandi
asinziriye.
TANGA IGITECYEREZO