RURA
Kigali

Muhuye wakwiruka! Amafoto y'Umugore wahinduye umubiri we igihangano

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:13/03/2025 21:11
0


Esperance Lumineska Fuerzina, w’imyaka 36 wo muri Amerika, yanditse amateka yo kuba umugore ufite tatuwaje nyinshi ku Isi, aho 99.98% by’umubiri we bitatswe.



Esperance Lumineska Fuerzina, umugore w’imyaka 36 ukomoka i Bridgeport muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse amateka yo kuba umugore ufite tatuwaje nyinshi n’impinduka nyinshi ku mubiri mu mateka y’Isi nk'uko bitangazwa na Guiness World Records.

Nk’umusirikare wavuye mu ngabo z’igihugu, Esperance yahisemo guhindura umubiri we ikibaho cy’ubugeni kigendanwa, akurikiza insanganyamatsiko yo “guhindura umwijima ubwiza.”

Esperance afite impinduka 89 ku mubiri we, harimo implants 15 ziri munsi y’uruhu, piercing mu maso no ku gitsina zirenga 18, ndetse no kuba byibuze  99.98% by’uruhu rwe biginzwe na tatuwaje. Uyu mwihariko wamuhesheje kuba umugore ufite tatuwaje nyinshi ku isi, icyemezo cyemerejwe i Tijuana, muri Mexique, ku wa 22 Nzeri 2023.

Tatuwaje ze zikwirakwira ku mubiri wose, harimo intoki n’ibirenge, urwasaya, ndetse n’uduce duto tworoshye cyane nk'ururimi, ishinya, sclerae (igice cy’umweru cy’amaso) n’igitsina.

Esperance yatangiye urugendo rwo guhindura umubiri afite imyaka 21, ubwo yakoreshaga tatuwaje ye ya mbere ifitanye isano n’umuryango w’umukunzi we wa mbere. Nubwo iyo tatuwaje yahise isimburwa n’igishushanyo cy gatatu cya kagoma, yakomeje gukunda ubugeni bwo ku mubiri bukomeza gukura uko imyaka yagiye ihita.

Nk’umuntu wakuriye mu muryango w’abasirikare ndetse akanaba umuyobozi mu gisirikare mu bijyanye n’ubuvuzi, urugendo rwe rwari rutoroshye. Nyuma yo kuva mu gisirikare, ni bwo yatangiye kwiyumvamo ubugeni bwo ku mubiri, agira ati:“Impano y’ubuhanzi yaje nyuma yo kuva mu gisirikare, ariko kuba ntarayibonaga ubwo nari mu ngabo byashoboraga kuba inzitizi kuri iyi nzira.”

Nubwo yabashije kugera ku gahigo, Esperance yahuye n’ibitekerezo binyuranye kubera impinduka ku mubiri we. Abantu bamwe bamwita uwataye umuco, abandi bakamushima ko yerekanye ubwiza mu buryo bwihariye.

Nyamara, we asanga guhindura umubiri we ari uburyo bwo kwigaragaza no gukuraho umwijima mu buzima bwe, agashishikariza abantu gushyira imbere kwihangana no kwakira abandi uko bari.

Yagize ati:“Ndatekereza ko ntagerageza gukurikiza amahame y’ubwiza asanzwe. Ibi bishobora kuba byiza cyangwa bikaba imbogamizi, ariko umuntu wese akwiye kwihitiramo ibimushimisha.”

Mu mateka y’Isi, Esperance yakuyeho agahigo ka Maria José Cristerna, wari ufite impinduka 49 mu 2012. Ibi byerekana ko urugendo rw’ubugeni bwo ku mubiri rushobora kuba igihango cyo kwihangira udushya n’ubwiza bushya, aho umuntu yivugurura kandi akerekana umwihariko mu buryo bwihariye.

Esperance Fuerzina yahisemo kwandika amateka atangaje, yerekana ko ubuzima ari urugendo rutagira imbibi mu buryo bwo kwigaragaza no gushimangira umwihariko w’umuntu.

Amafoto ya Esperance Fuerzina ufite tatuwaje zigize  99.98%  by'uruhu rwe









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND