RURA
Kigali

Baciye iy'inzitane baharurira inzira ibindi bisekuru! Abagore 25 bahinduye amateka y'uruganda rwa Sinema

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/03/2025 20:35
0


Mu mateka y’uruganda rwa Sinema, abagore bagize uruhare runini mu kurema abandi bakinnyi b'ibyamamare, imyambarire idasanzwe, ndetse n’indirimbo zabaye ibimenyabose. Ariko benshi bagiye bahura n’imbogamizi zirimo ivangura rishingiye ku gitsina, uruhu, ubwoko, ndetse n’imyaka.



Nubwo bamwe muri aba bagore bafatwa nk'indashyikirwa by'umwihariko ab'abirabura begukanye ibihembo bikomeye nka Oscars, ntibyabahaye amahirwe angana n’ay’abagabo cyangwa abandi bakinnyi batari abirabura. Urugero, nyuma yo gutsindira ibihembo bikomeye, Hattie McDaniel, Rita Moreno, na Miyoshi Umeki bakomeje guhabwa imirimo ya nyakabyizi n’indi mirimo y’urukozasoni muri filime, bigaragaza uko uruganda rwabaga rwuzuyemo imyumvire y’ivangura.

Nyamara, uko imyaka yagiye ihita, hari abagore bagize uruhare rukomeye mu guhindura uko abagore babonwa mu ruganda rwa sinema. Kubona filime z'abagore nka “Barbie” yaciye agahigo ka filime yinjiza amafaranga menshi ku isi ni ikimenyetso cy’uko ibintu bigana aheza.

Mu rwego rwo kwizihiza Ukwezi kw’Abagore, turagaruka ku bagore 25 bagize uruhare rukomeye mu mateka ya sinema, bagahindura ibihe kandi bagaha icyizere abakiri bato.

1. Hattie McDaniel


Mu 1940, yabaye umugore w’umwirabura wa mbere watsindiye Oscar mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza ushyigikira abandi, 'Best Supporting Actress' abikesheje filime “Gone with the Wind.” Nubwo yatsindiye iki gihembo, ntiyahawe amahirwe yo kwitabira ibirori by’imurikwa ry’iyo filime i Atlanta kuko aho byaberaga hatageraga abirabura.

2. Sophia Loren


Mu 1962, yabaye umukinnyi wa mbere watsindiye Oscar mu bihugu bitavuga ururimi rw'Icyongereza kubera filime ye “Two Women.” Mu mwuga we, Loren yatsindiye ibihembo byinshi birimo bibiri bya Oscar, Golden Globe eshanu, BAFTA, na birindwi bya David di Donatello. Ni umwe mu bagore bazwi ku Isi, kandi yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere sinema y'Ubutaliyani ku rwego mpuzamahanga.

3. Viola Davis


Ni umukinnyi w’umwirabura rukumbi wegukanye ibihembo bitatu bikomeye mu mateka y'umwuga wo gukina filime bizwi nka 'Triple Crown of Acting,' birimo Oscar, Emmy na Tony. Yamenyekanye muri filime nka ''The Help, 'Fences,' na 'How to Get Away with Murder.' Davis azwi cyane nk'umugore wamaganye ivangura rishingiye ku ruhu no kudaha abagore agaciro mu bijyanye n'ibihembo no kwishyurwa bihwanye n'abandi bakinnyi.

4. Rita Moreno


Mu 1962, yatsindiye igihembo cya Oscar nk’umukinnyi mwiza muri filime 'West Side Story,' aba Umunyamerika wa mbere ufite inkomoko muri Amerika y’Epfo wegukanye Oscar. Na nyuma n'ubwo yakomeje guhabwa inshingano mbi muri filime, yaje kwishakira inzira kugeza ubwo atsindiye ibindi bihembo bikomeye nka Grammy, Tonny, Emmy n'ibindi bikomeye. Yashyizwe no kuri Hollywood Walk of Fame nk'icyamamare cyagize uruhare runini mu iterambere rya sinema n'imyidagaduro.

5. Kathryn Bigelow


Mu 2010, yabaye umugore wa mbere watsindiye Oscar nk’umuyobozi mwiza wa filime w'umugore 'The Hurt Locker.'

6. Edith Head


Azwi cyane nk'umwe mu bagize uruhare runini mu gutunganya imyambaro y'abakinnyi ba filime. Yegukanye ibihembo umunani bya Oscar mu cyiciro cy’imyambarire muri sinema, aba umwe mu bagore batsindiye ibihembo byinshi mu mateka y’ibi bihembo.

7. Zoe Saldaña


Ni we mukinnyi rukumbi wakinnye muri filime zinjije amafaranga menshi ku Isi, aho enye mu zo yakinnyemo zinjije miliyari $2 (imwe ku yindi), zirimo Avatar na Avengers: Endgame.

8. Barbra Streisand


Mu 1984, yabaye umugore wa mbere watsindiye Golden Globe nk’umuyobozi wa filime kubera 'Yentl,' atwara n'icya Oscar cy'umukinnyi mwiza.

9. Michelle Yeoh


Mu 2023, yabaye umugore wa mbere w’Umunya-Asia wegukanye Oscar nk’umukinnyi mwiza abikesha filime yitwa 'Everything Everywhere All at Once.'

10. Halle Berry


Mu 2002, yabaye umugore wa mbere w’umwirabura wegukanye Oscar nk’umukinnyi mwiza wa filime kubera 'Monster’s Ball.' Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y'abagore muri sinema. Azwi kandi mu bikorwa bitandukanye birimo iby'ubugiraneza n'imirimo yo guteza imbere amahirwe y'abagore mu mwuga wo gukin filime.

11. Meryl Streep


Afite Oscar 3, Golden Globes 8, na BAFTA 2, uduhigo twamugize umwe mu bakinnyi ba filime batsindiye ibihembo byinshi mu mateka y’ibi bihembo.

12. Miyoshi Umeki


Mu 1958, yabaye Umuyapani wa mbere watsindiye igihembo cya Oscar kubera filime 'Sayonara' mu cyiciro cy'umukinnyi mwiza w'umugore.

13. Ariana DeBose


Mu 2022, yabaye Umunyamerika wa mbere w’umwirabura kandi w’umugore, ufite inkomoko muri Amerika y’Epfo watsindiye Oscar, kubera filime yitwa 'West Side Story.'

14. Katharine Hepburn


Ni umukinnyi wa filime na we ufite agahigo ko gutsindira Oscar nyinshi mu mateka, aho yegukanye enye.

15. Chloé Zhao


Mu 2020, yabaye umugore wa mbere ufite inkomoko muri Aziya wegukanye Oscar nk’umuyobozi wa filime abikesha iyitwa 'Nomadland.'

16. Greta Gerwig


Mu 2023, yanditse amateka akora filime iyoboye izinjije amafaranga menshi ku isi yayobowe n’umugore, “Barbie”, yinjije miliyari 1.4$.

17. Octavia Spencer


Yamenyekanye muri filime The Help, Hidden Figures, na 'The Shape of Water,' aba umwe mu bakinnyi b'abagore begukanye ibihembo byinshi ndetse yanakoze uko ashoboye agaragaza imbogamizi z’ivangura rishingiye ku mushahara.

18. Marilyn Monroe


Ni umwe mu bagore bazwi cyane mu mateka ya sinema kubera uruhare rwe muri filime nyinshi zirimo iyitwa 'Some Like It Hot,' 'The Seven Year Itch,' 'Gentlemen Prefer Blondes' n'izindi. Yagize uruhare rukomeye mu kwigarurira imitima y'abakunzi ba filime mu gihe cya 1950.

19. Lily Gladstone


Mu 2024, yabaye Umunyamerika wa mbere w’umwimerere watsindiye Golden Globe nk’umukinnyi mwiza, abikesha filime yitwa 'Killers of the Flower Moon.'

20. Ruth E. Carter

Azwi cyane nk'umunyabugeni w'imyenda idasanzwe yambwikwa abakinny ba filime zinyuranye, ariko yamenyekanye cyane kuri Black Panther, aba umugore w’umwirabura wa mbere watsindiye Oscar muri icyo cyiciro.

21. Awkwafina


Mu 2020, yabaye Umushinwakazi wa mbere watsindiye Golden Globe nk’umukinnyi mwiza wa filime z’urwenya, abikesha iyitwa 'The Farewell.'

22. Thelma Schoonmaker


Ni umwe mu bagore bafite Oscar nyinshi mu gutunganya amashusho, aho afite eshatu zose.

23. Jane Campion


Ni umugore rukumbi watowe inshuro ebyiri mu bihembo bya Oscar nk’umuyobozi wa filime, akaba yaratsinze muri 2022 kubera iyitwa 'The Power of the Dog.'

24. Hildur Guðnadóttir


Yabaye umugore wa mbere watsindiye Oscar nk’umuhanga mu muziki wumvikana muri filime, abikesha ahanini iyitwa 'Joker.'

25. Audrey Hepburn


Audrey Hepburn yari umukinnyi wa filime w’ibihe byose. Azwi cyane kubera filime nka 'Breakfast at Tiffany’s' na 'Roman Holiday,' zamuhesheje igihembo cya Oscar. Yari icyitegererezo mu myambarire, akorana bya hafi na Hubert de Givenchy. Mu bihembo yatsindiye harimo Emmy, Grammy, Oscar, na Tony. Nyuma yo gukundwa mu ruganda rwa sinema, yitangiye ibikorwa by’ubutabazi muri UNICEF, afasha abana bo mu bihugu bikennye. Nubwo yitabye Imana mu 1993, aracyafatwa nk’ikitegererezo cy’ubwiza, ubuhanga, n’impuhwe.

Aba bagore banditse amateka yihariye mu ruganda rwa sinema, bahindura uburyo abagore bagaragara muri filime, ndetse bakanaharanira uburinganire n’ubwisanzure muri uru ruganda. Ni intwari mu mateka y’amafilime kandi baracyakomeza guha icyizere ibisekuruza bizaza nubwo benshi muri bo batakiriho.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND