Guhagarika inkunga ya USAID byagize ingaruka zikomeye ku kurwanya indwara zandura ku isi. Abahanga bagaragaza ko ibi byatumye laboratwari nyinshi muri Afurika zisigara zidafite ubushobozi bwo kugenzura no gukumira virusi zifite ibyago byo gutera ibyorezo bikomeye.
Guhagarika iyi nkunga byatumye kandi igenzura ry’indwara nka Ebola na Mpox ridakomeza gukorwa ku bibuga by’indege n’ibyambu, bikaba birimo gutuma abantu n’inyamaswa biva mu bihugu bimwe bijya mu bindi nta kugenzurwa.
Abahanga mu buzima rusange baratanga muburo bavugako ibi bishobora kongera ibyago byo gukwirakwiza indwara zandura ku isi yose, udasize na Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Dr. Githinji Gitahi, umuyobozi wa Amref Health Africa, yavuze ati: “Ni inyungu ku Banyamerika gufasha kudufasha mu kurwanya izi ndwara, kuko iyo zigaragaye ahandi, ntibisaba igihe kinini ngo zigere muri Amerika" nkuko tubikesha New York Times.
Ubushakashatsi bwerekana ko indwara nk'imbasa na Dengue (iterwa na virusi ya Dengue izwi mu bwoko bune 'DENV-1, DENV-2, DENV-3, DENV-4') zakomeje kugaragara muri Amerika ziturutse ku ngendo mpuzamahanga. Kuba USAID itakigira uruhare mu gukumira no kugenzura izi ndwara, byongera ibyago byo kwibasirwa n’ibyorezo bishya.
Abahanga bagaragaza ko gusubika gahunda zo gukumira indwara bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage ku isi yose. Bibaza uko isi izahangana n’ibyorezo bishya mu gihe uburyo bwo kubikumira buri kugenda bugabanuka.
Gulomeza kurwanya indwara no kuzikingira ubu biragoye ahenshi ubu ibikorwa bya gungira byarahagaze
Kugenzura kumipaka, amato,Ku bibuga by'indege ahenshi byarahagaze kubera kKubura inkunga
Ubu abaturage barahangayitse kuberako icyorezo ubu bishora gukwirakwira Ku buryo bworoshye
Indwara y'ubushita bw'inkende buri mu bihangayikishije Isi uyu munsi bitewe no kubura ibikoresho n'imfashanyo ishobora kwararika benshi
TANGA IGITECYEREZO