Ibigori ni kimwe mu binyampeke bikunzwe cyane kandi byifashishwa mu gutegura amafunguro atandukanye, no mu buryo butandukanye ku isi hose. Mu Rwanda rero, ibigori ni ifunguro ry’ibanze, mu miryango ndetse usanga no mu bigo by’amashuri babigabura cyane. Uretse kuba ibigori biryoha cyane, bikungahaye cyane ku ntungamubiri umubiri wawe ukeneye.
Usanga bantu bakunda kurya ibigori ariko mu buryo butandukanye, haba ibitetse, ibyokeje, injugu, kunywa igikoma cyabyo, akawunga, ndetse hari n’amavuta yabyo. Hari abakunda ibigori bitetse kuruta ibyokeje, kubera ko batazi kubyotsa cyangwa se kuko bibagora kubona aho bakigura, kandi nyamara ibitetse nabo babyitekera mu rugo. Nyamara icyo ugomba kumenya ni uko ibigori byokeje burya ari byiza ku buzima bwawe.
Ibigori byokeje bifite inyungu zitandukanye, niyo mpamvu uyu munsi tugiye kurebera hamwe impamvu ugomba kongera ibigori byokeje ku mafunguro yawe nk’uko tubikesha cookhealthystafit.com.
Ibigori byokeje bifite intungamubiri nyinshi
umubibri wawe ukeneye, bifasha kandi mu kwihutisha igogora bitewe no kuba
bikungahaye kuri “fibre”, ndetse bikaba bigabanya n’ibyago byo kurwara impatwe
(constipation).
Mu bigori byokeje harimo aside folike, ishobora
gufasha mu kugabanya inkorora, ikindi ni uko bikungahaye ku myunyu ngugu nka magnesium,
fer, umuringa, na fosifore, bigira uruhare mu gukomera kw'amagufwa. Byongeye
kandi, birimo antioxydants ishobora gutuma uruhu rwawe rurushaho kuba rwiza
ndetse bikanafasha mu kongera ubudahangarwa bw'umubiri, aho bifasha kugabanya
ibimenyetso by’ubusaza nko kurwaragurika.
Ibigori
byokeje bifasha kandi kugabanya urugero rwa cholesterol, bigafasha mu kugenzura
umuvuduko wamaraso bityo bikakugabanyiriza ibyago byo kurwara indwara z’umutima.
Kubera ko ibigori byokeje bifite fibre nyinshi, bishobora no kugirira mu kugabanya
ibiro, bityo bikaba byakurinda kurwara umubyibuho ukabije.
Ibigori byokeje kandi bigira ibyitwa “carbohydrates”
aho ari isoko y’imbaraga umubiri wawe ukeneye bityo bikaba byagufasha mu
kugabanya umunaniro.Guhekenya ibigori byokeje bishobora gufasha mu kuvana
bagiteri mu menyo, bikanakurinda kwirinda indwara z’amenyo.
Byongeye kandi ibigori byokeje bikungahaye kuri
vitamine B1, B9, C, hamwe n’imyunyu ngugu nka magnesium, potasiyumu, na
antioxydants, bitanga imbaraga, byongera metabolisme, no gufasha mu kugira imikorere
myiza y’umutima.
Ibigori ni isoko nziza ya vitamine B12, aside folike, na fer, bishobora kugabanya ibyago byo kubura amaraso, kunoza umusaruro w’uturemangingo tw'amaraso atukura, no gufasha kugabanya isukari mu maraso.Nyamara, ni ngombwa kurya ibigori byokeje mu rugero kandi ukazirikana ibintu byongeweho nk'amavuta menshi, urusenda cyangwa umunyu, bishobora kugira izindi ngaruka ku mubiri wawe.
TANGA IGITECYEREZO