Nyuma y’igihe kirekire abantu barimo bacukura (Mining) amafaranga yo kuri murandasi, hagezweho icyiciro cya nyuma cyo gukora KYC (Know Your Customer) kugira ngo hamenyekane umubare nyiri izina w’abarabutswe Pi hanyuma inzira yo gushyirwa ku isoko mpuzamahanga itangire.
Kuva
ku itariki ya 14 Werurwe 2019 (Pi Day) ubwo Dr. Nicolas Kokkalis na Dr.
Chengdiao Fan bamurikaga umushinga wabo wo gukora ifaranga ryo kuri murandasi (Pi),
abantu batangiye gukora ikizwi nka ‘Mining’ kugira ngo batangire binjize.
Abantu
bagize amahirwe yo gutangira gucukura amafaranga (Mining) muri icyo gihe, babashaga
kubona Pi nyinshi. Dore uburyo abakoraga Mining bazibonaga.
1. Ku
ntangiriro za Pi Network (2019)
Ubwo
mining yatangiraga ku wa 14 Werurwe 2019, rate yari 3.1415 Pi/h.
Bivuze
ko umuntu utari ufite abo yatumiye, yabonaga:
24h
× 3.1415 Pi/h = 75.4 Pi ku munsi.
2. Mu
myaka yakurikiyeho (2020 – 2021)
Ikigereranyo
cyagabanyijwe kigera kuri 1.6 Pi/h, bivuze ko umuntu yakuraga:
24h
× 1.6 Pi/h = 38.4 Pi ku munsi.
3. Kuva
muri 2022 kugeza ubu (2025)
Ubu
(2025), utagira referrals (abatumirwa) ashobora kubona hagati ya:
0.01
- 0.2 Pi/h, bitewe n’uko hashyizweho uburyo bushya bwa adjustable mining rate.
Bivuze
ko umuntu ashobora kubona hagati ya 0.24 - 4.8 Pi ku munsi.
Impamvu
ikigereranyo cya Pi cyagabanutse, harimo ko iyo abantu biyongereye, mining rate
igabanuka, Itegurwa rya Open Mainnet (kuzishyira ku isoko ryo kuri murandasi).
Uko
igihe kigenda gishira, mining rate izakomeza kugabanuka kandi ishobora
guhagarara burundu nyuma ya Open Mainnet.
Open
Mainnet izakorwa ryari?
Nyuma
y’uko abantu hafi ya bose bakora ‘mining’ bemerewe gukora KYC, ni mu buryo bwo
kugira ngo imashini ijanure Pi zigiye gukoreshwa ku isoko n’izidafite umumaro
bityo ba nyiri ugukora ifaranga bamenye ayo bashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Ntabwo
igihe cya Open Mainnet kiratangazwa n’ababifite mu nshingano ahubwo Pi
ziracyari muri Enclosed Mainnet (zitari zashyirwa ku isoko) gusa bamwe mu
bafite amakuru y’uko zizaba zihagaze, bari kuzigura ku mafaranga 1.39$ aka
kanya.
Soma inkuru ijyanye n'amateka ya Pi n'imikorere yayo ukanze Hano
Kugeza aka kanya, abantu baracyabasha gukora 'Mining' gusa ku kigero cyo hasi aho mu gihe kiri imbere ibyo bishobora guhagarara burundu
TANGA IGITECYEREZO