Ubuyobozi bwa APR FC bwahakanye amakuru yari amaze iminsi avuga ko iyi kipe hari ibirarane by'imishahara ifitiye abakinnyi n'abakozi bayo , busaba abakunzi bayo kudacika intege.
Ni ibikubiye mu itangazo iyi kipe yashyize hanze mu mugoroba wo kuri uyu wa Kane ibinyujije ku rubuga rwayo.
Yagize iti "Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza ibihuha birimo gukwirakwizwa mu Itangazamakuru bivuga ko itarahemba Abakinnyi n’abandi bakozi bayo".
Yakomeje ivuga ari ikipe yubahiriza amasezerano ndetse isaba abakunzi bayo kudaha agaciro ibi binyoma.
Iti"APR FC ni ikipe yubahiriza amasezerano ayo ariyo yose kandi ihembera ku igihe.Ubuyobozi bwa APR FC burasaba abakunzi n’abafana bayo ndetse n’abanyarwanda muri rusange kudaha agaciro ibyo binyoma bigamije gusebya no guharabika APR FC".
Yavuze ko ikomeje intego zo kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse inasaba abakunzi bayo kudacika intege.
Yagize iti" APR FC ikomeje intego yayo yo kwegukana igikombe cya Rwanda Premier League ndetse n’icy’Amahoro, kugira ngo isohokere igihugu kandi yitware neza mu marushanwa mpuzamahanga kurusha ibindi bihe bitambutse.
Abakunzi n’abafana bayo rero barasabwa kudacibwa intege n’ibihuha biba byahimbwe kandi bigakwirakwizwa n’ababifitemo izindi nyungu zitagamije ineza ku ikipe y’ingabo".
APR FC yatangaje ibi mu gihe yitegura kuzacakirana na Gasogi United ku munsi w'ejo Saa Moya z'umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.
Kugeza ubu iyi kipe y'Ingabo z'igihugu iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 41 aho irushwa amanota 2 na Rayon Sports iri ku wa mbere.
APR FC yahakanye ibyo kudahemba abakinnyi n'abakozi bayo
TANGA IGITECYEREZO