Ikirwa cy’inzoka, kizwi nka Ilha da Queimada Grande/Snake Island, giherereye mu Nyanja ya Atlantique, hafi ya kilometero 33 uvuye ku nkombe za Brazil.Gifite hegitari 43 ariko kizwi cyane kubera inzoka z’ubumara, cyane cyane Golden Lancehead Viper, iza mbere mu zikaze ku Isi.
Iki kirwa gituwe n’inzoka hagati ya 2,000 na 4,000, ubu bwinshi bw'inzoka bugaragaza uburyo iki kirwa kigizwe nazo, ku buryo abashakashatsi basanga ko ari hamwe mu hantu hakunze kugaragara nyinshi ku Isi nk'uko bitangazwa na BBC Wildlife Magazine.
Golden Lancehead Viper ni imwe mu nzoka zikomeye ku Isi, ifite ubumara bukaze kurusha izindi , aho bukaze inshuro 5 ugereranyije n’andi moko y’inzoka.
Ubumara bw’izi nzoka butera kwangirika kw’imikaya, kwangiza umutima no gutera ububabare bukabije no guhinda umuriro iyo ikurumye, mu gihe umuntu adatabawe vuba ashobora guhita apfa.
Izi nzoka akenshi zitunze no kurya inyoni ziba zaje kuri iki kirwa kuko kidatuweho n’abantu aho ugisangaho abashakashatsi gusa nabo bashobora kuhagera igihe bafite uburenganzira bwo gukora ubushakashatsi. Abantu basanzwe akenshi ntabwo baba bemerewe kugera kuri kino kirwa.
Iki kirwa k’inzoka kimaze imyaka ibihumbi 11 gituwe n’inzoka n’inyoni nkaTrogon, Seedeater, n'izindi , gifite urusobe rw’ibinyabuzima nk'inzoka za Bothrops Jararaca.
Ubu iki kirwa kimaze kuba ahantu hakomeye h’ubushakashatsi kubera amoko y’inzoka atangaje ahabarizwa, kikaba kigira uruhare mu gusobanura imyitwarire y’inzoka mu mibereho yazo no kumenya uburyo izo nzoka zishobora kwihanganira ibihe bikomeye.
Golden Lancehead Viper iyo ikurumye umara amasaha 6 ugahita upfa bitewe n’ingano y’ubumara yagushyizemwo
Bothrops Jararaca nayo igira ubumara bukaze usibye itarusha Golden Lancehead Viper
Ikirwa cy'inzoka, kizwi nka Ilha da Queimada Grande/Snake Island, giherereye mu Nyanja ya Atlantique, hafi ya kilometero 33 uvuye ku nkombe za Brazil
TANGA IGITECYEREZO