RURA
Kigali

Byagenze gute ngo Umunsi w'Agakingirizo wegerezwe Saint Valentin ?

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:14/02/2025 11:09
0


Umunsi Mpuzamahanga w'Agakingirizo (International Condom Day) watangijwe ku mugaragaro mu 2009 n'umuryango AHF (AIDS Healthcare Foundation) aho wizihizwa tariki 13 Gashyantare buri mwaka , ukaba ufite intego yo kurinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.



Uyu munsi ufite intego zo gukangurira abantu gukoresha agakingirizo nk'uburyo bwizewe bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs) no kwirinda inda zitateguwe.

Kugeza ubutumwa ku bantu benshi mu buryo budakakaye: Kwerekana ko gukoresha agakingirizo atari ikintu kigomba guteza ipfunwe, ahubwo ari ikimenyetso cy'urukundo no kwita ku bandi.

 Impamvu  umunsi w’agakingirizo wizihizwa ku itariki ya 13 Gashyantare

 Kwihuza n'umunsi w'abakundana (Valentine's Day): Tariki 13 Gashyantare yashyizweho nk'umunsi w'abakundana, aho abantu benshi baba bateganya gusabana byimbitse n'abo bakundana. Bityo, abategura ubukangurambaga bashobora kugera ku bantu benshi.

Gusobanura urukundo rw’umutekano: Umunsi w’agakingirizo n’umunsi wa Saint Valentin bigaragaza ko urukundo rugomba kujyana n’umutekano no kwita ku buzima bw’imyororokere.

 

Ubushakashatsi bwakozwe n'AHF bwagaragaje ko gukoresha agakingirizo bigabanya 98% y'amahirwe yo kwandura VIH/SIDA iyo gakoreshwa neza.

Nubwo abantu benshi bari bafite ubumenyi ku kamaro k'agakingirizo, hari abakibona ko kutagakoresha ari "ikimenyetso cy'urukundo rw'ukuri," bigatuma imyumvire igikeneye guhinduka.

 

Ibirori n'ibikorwa by'ubukangurambaga: Mu mijyi minini, nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Afurika y'Epfo  n'u Buhinde, abategura iyi gahunda bashyiraho ibirori, batanga udukingirizo ku buntu,  ibiganiro ku kamaro k'agakingirizo, uko gakoreshwa neza n'uruhare rwako mu kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Mu bihugu bya Afurika nka Kenya, Uganda n'u Rwanda, gahunda ishyirwa  mu bikorwa binyuze mu bufatanye n’ibigo nderabuzima, imiryango itari iya Leta (NGOs), n’amadini. Ibi bikorwa cyane mu mashuri no mu dusantire tw’ubucuruzi.

Muri iki gihe, ibikorwa byinshi byakorerwaga ku mbuga nkoranyambaga. AHF yakoresheje amashusho, ibiganiro, n'amafilime magufi ku mbuga nka YouTube, Instagram, na TikTok.

Hashtags nka "Love Safely" cyangwa "Wrap It Up" zakoreshejwe gukangurira abantu gukoresha agakingirizo nk'igice cy'urukundo rwuzuye.

Kwibanda ku Rubyiruko no mu Mashuri

 

Mu bihugu byinshi, cyane cyane muri Aziya n’Afurika, gahunda y’ubukangurambaga ku agakingirizo yibandaga ku rubyiruko, igahabwa inyigisho mu mashuri no gushyiraho "clinics" z'abakiri bato mu rwego rwo kubaha serivisi z'ubuzima bw'imyororokere.

Kuva iyi gahunda yatangira mu 2009, urwego rw’ubumenyi ku kamaro k’agakingirizo rwiyongereye cyane, cyane mu rubyiruko.

Mu bihugu bimwe, urugero rw’imikoreshereze y’agakingirizo rwarazamutse, bigabanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda zitateguwe.

Uyu munsi uributsa abantu ko kwirinda bigomba kuba igice cy’ubuzima bwa buri munsi, cyane mu bihe nk’ibya Saint Valentin, aho urukundo ruba mu ishusho idasanzwe. Ni uburyo bwo guhuriza hamwe umunezero w'urukundo n’umutekano w’ubuzima.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND