RFL
Kigali

UEFA CL: Liverpool ifite igikombe giheruka yandagajwe na Atletico Madrid iyisezerera iyisanze mu rugo, PSG isezerera Dortmund - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/03/2020 6:05
0


Ijoro ryo kuri uyu wa 3 ntirizibagirana mu mitwe y’abafana ba Liverpool nyuma y'uko ikipe yabo isuzuguriwe mu rugo na Atletico Madrid ikayisezerera muri 1/8 muri UEFA Champions League iyitsinze ibitego 3-2, bisanga kimwe yatsindiwe muri Espagne, mu gihe nubwo nta mufana wari muri Stade ya Parc des Princes bitabujije PSG kunyagira Dortmund 2-0.



Ikipe ya Liverpool ibitse igikombe cy’umwaka ushize kuri ubu ntikibarizwa mu irushanwa rya Champions League ry'uyu mwaka nyuma yo gusezererwa isuzuguwe na Atletico Madrid yo muri Espagne yayitsinze mu mikino yombi yakinnye muri 1/8 aho muri Espagne, Atletico yatsinze 1-0, mu gihe ku kibuga Anfiel byasabye iminota 30 y’inyongera kugira ngo Liverpool itsindwe ibitego 3-2 ihite inasezererwa.

Mu minota 90, umukino wari wahengamiye ku ruhande rumwe kuko Liverpool yacuritse ikibuga ihererekanya umupira mu kibuga hagati, isatira izamu rya Atletico Madrid yari yaje mu mukino ubona ko ifite gahunda yo kugarira kuruta ibindi byose, ariko umubare w’ibitego urarumba.

Liverpool kandi yinjiye muri uyu mukino idafite umunyezamu wayo nimero ya mbere Alisson Becker usanzwe ubanza mu izamu, akaba yari yasimbyuwe na Adrian wakoze amakosa menshi muri uyu mukino byanatumye ikipe itsindwa.

Amakipe yombi yakinaga umukino mwiza,  wihuta kandi urimo imbaraga n’amayeri menshi.

Nubwo Diego Costa yatangiye ahusha uburyo bwo gufungura amazamu ku munota wa mbere w’umukino, ntibyateye kabiri kuko Liverpool yabacurikiyeho ikibuga bagasigara bacungiye ku mipira bapapuye abakinnyi ba Liverpool ndetse na za Counter attacks.

Ku munota wa 4’ n’uwa 13’ Liverpool yakabaye yafunguye amazamu ku mashoti akomeye yatewe na Wijnaldum ndetse na Oxlade Chamberlain ariko umunyezamu Jan Oblack wigaragaje muri uyu mukino agenda akuramo iyo mipira.

Uko iminota y’umukino yazamukaga ni ko Atletico Madrid yarushwaga umupira ku buryo bugaragara, igasatirwa cyane ariko igatabarwa inshuro nyinshi n’umunyezamu wayo Juan Oblack. Ku munota wa 43’ Liverpool yafunguye amazamu itsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Wijnaldum n’umutwe ku mupira waturutse ku ruhande rw’iburyo utewe na Oxlade Chamberlain.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Liverpool iyoboye umukino ku ntsinzi y’igitego 1-0.

Igice cya kabiri n’ubundi cyatangiye Liverpool yakambitse imbere y’izamu rya Jan Oblack ishaka igitego cya kabiri cy’intsinzi, abasore bayo barimo Chamberlain  na Jordan Henderson  bagendaga bagerageza amashoti akomeye ariko bagasanga Oblack ahagaze bwuma.

Diego Simeone yakoze impinduka mu busatirizi bwe, nyuma yo kubona ko Diego Costa nta gihambaye ari kumufasha mu kibuga yamukuyemo ashyiramo Marcos Llorente.

Ku munota wa 66’ Liverpool yahushije igitego ku buryo bwabazwe, ku mupira watewe na Jordan Henderson n’umutwe ukubita ku mutambiko w’izamu uragaruka.

Abasore ba Diego Simeone utoza Atletico Madrid bakomeje kwirwanaho banagerageza kunyuzamo bagasatira, ari nako abakinnyi barimo Joao Felix na Saul bahusha ibitego.

Ku munota wa 90 Atletico Madrid yabonye amahirwe yo kwishyura igitego ku mupira w’umuterekano wari utewe Joao Felix awushyira mu izamu n’umutwe ariko umusifuzi w’umuholandi Danny yemeza ko habayemo kurarira.

Iminota 90 yarangiye Liverpool itsinze igitego kimwe ku busa, ku giteranyo cy’imikino yombi amakipe yombi anganya 1-1.

Itegeko rivuga ko mu mikino ya 1/8 mu gihe iminota 90 isanzwe y’umukino irangiye amakipe anganya hongerwaho iminota 30, byananirana bagakiranurwa na Penaliti.

Ubwo amakipe yombi yahise yinjira mu minota 30 y’inyongera.

Iminota 30 ya Kamarampaka isa n’iyabereyemo ibitangaza kuko yabonetseno ibitego 4 ku mpande zombi, bitatu ku ruhande rwa Atletico Madrid ndetse n’ikindi gitego cyabonetse ku ruhande rwa Liverpool.

Ku munota wa 94’ Liverpool yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Roberto Firimino Barbosa wateye umupira ukagarurwa n’umutambiko w’izamu, ukamugarukira agahita awuboneza mu rushundura.

Umukino wihuta kandi urimo amayeri n’imibare myinshi ni wo amakipe yomi yakinaga.

Joao Felix witwaye neza muri uyu mukino yazamukanye umupira neza awucomekera Marcos Llorente wahise ahindukiza umunyezamu Adrian, atsindira Atletico Madrid igitego cya mbere.

Bidatinze ku makosa y’umunyezamu wa Liverpool Adrian washatse gutanga umupira ku bakinnyi be akawihera  Alvaro Morata yawucomekeye Marcos Llorente atsinda igitego cya kabiri cya Atletico.

Agace ka mbere k’iminota 15 karangiye amahirwe yo gukomeza muri ¼ yahengamiye kwa Atletico Madrid yari ifite ibitego 3-2 ku giteranyo cy’imikino yombi.

Iminota 15 ya nyuma Liverpool yasabwaga gukora iyo bwabaga igatsinda ibitego bibiri byari kuyihesha itike yo gukomeza muri ¼. Yakinnye yitanga bishoboka ariko kuboneza mu rushundura bikomeza kugorana.

Ku munota 120', Alvaro Morata yasonze ikipe ya Liverpool ubwo yayitsindaga igitego cya gatatu ku mupira yacomekewe na Marcos Llorente wari wacunze uburyo ubwugarizi bwa  Liverpool buhagaze ahita atanga umupira wavuyemo igitego.

Iminota 120' uyu mukino wafashe irangira Atletico Madrid ikuye intsinzi ku kibuga Anfield imbere y’abafana benshi cyane ba Liverpool nyuma yo gutsinda iyi kipe ya Jurgen Klopp ibitego 3-2, ndetse bikaba 4-2 ku giteranyo cy’imikino yombi.

Atletico Madrid yahise ikatisha itike ya ¼ muri UEFA Champions League 2019-2020, mu gihe Liverpool ifite igikombe cy’umwaka ushize yasezerewe.

Mu wundi mukino waberaga mu Bufaransa ku kibuga Parc des Princes kitarimo umufana n’umwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, Paris Saint Germain yahatsindiye Borussia Dortmund yo mu Budage ibitego 2-0.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Neymar Jr n’umutwe ku mupira yahawe na Angel Di Maria, mu gihe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Juan Bernat ku mupira wari uvuye kwa Sarabia.

Umukino ubanza Dortmund yari yatsindiye PSG mu Budage ibitego 2-1, ubwo igiteranyo cyabaye ibitego 3 bya PSG kuri 2 bya Dortmund.

PSG yakatishije itike yo gukina imikino ya ¼ muri UEFA Champions League 2019-2020.


Thomas yafashije Atletico kwitwara neza by'umwihariko kugarira


Wari umukino urimo imbaraga nyinshi mu kibuga


Marcos Llorente yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino



Joao Felix ahanganye na Virgil




Oblack yarokoye kenshi Atletico muri uyu mukino



Oblack yabaye umukinnyi w'umukino


Diego Simeone yishimiye intsinzi


Ibyishimo ni byose ku bakinnyi ba Atletico Madrid


Paris Saint Germain yishimira intsinzi yakuye kuri Dortmund


Neymar yishimira igitego yatsinze


Abakinnyi ba PSG bishimira igitego cya Juan Bernat


Mbappe n'umutoza we bishimira intsinzi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND