Hari abanyamuziki bagiye baririmba ku rupfu, bakagera kure bakavuga ko ari ikintu ubwonko bw’umuntu butabasha gushyikira, kandi ko ari cyo kibi kiruta ibindi umuntu ashobora guhura nacyo muri ubu buzima. Rutwara inshuti, abavandimwe, imiryango, yaba uwo ukunda n’uwo udakunda- Ni ikibazo cy’igihe gusa!
Inkuru y’incamugongo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata 2025, ahagana saa mbili, ko Alain Mukuralinda [Alain Muku] wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana aguye mu Bitaro byitiriwe umwami Faisal, azize indwara y’umutima.
Ni umugabo wakoreye igihugu, kuko kuva mu 2022 yari mu Bushinjacyaha, ndetse yabaye Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, aho muri iki gihe yari ari mu nshingano nk’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda.
Amakuru agera kuri InyaRwanda, avuga ko yafashwe n’indwara y’umutima ku wa Gatatu ajyanwa kwa muganga, bigeze ku gicamunsi cyo kuwa Kane araremba mu buryo bukomeye, abaganga bamushyira ku mashini zimufasha guhemuka.
Itangazo ry’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma rivuga ko “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije Bwana Alain Mukuralinda, akaba yitabye Imana aho yari arwariye mu Bitaro byitiriwe umwami bya Faisal (KHF) azize guhagarara ku mutima".
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze, ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we.”
Alain Muku yari umunyamuziki, umugabo wiyeguriye umupira w’amaguru kuko yashinze ikipe y’abakiri bato bakina ‘Football’, ndetse mu guhanga yakoze ibihangano byinshi yakoreye amakipe anyuranye, anakora indirimbo zifasha abantu kwizihiza Iminsi Mikuru.
Umwibuke mu ndirimbo nka ‘Tsinda Batsinde’, ‘Gloria’, ‘Musekeweya’ n’izindi. Yanashoye imari mu muziki, ashinga Label ya ‘The Boss Papa’ ari nayo yatumye abantu bamenya impano ya Nsengiyumva Francois wamamaye nka ‘Igisupusupu’. Ni nawe watumye impano ya Clarisse Karasira imenyekana.
Nsengiyumva yinjiye mu kibuga cy’umuziki ahindura ibintu, umuduri we uba igitangaza, mu bitaramo aratumirwa kaharava, mbese ‘umunyapolitiki amuhindurira ubuzima……………
Nsengiyumva wamamaye nka ‘Igisupusupu’ yatangiye umuziki mu mwaka wa 2018 bamwe bamwita Sagihobe, acurangira umuduri mu masoko yo muri Gatsibo akishyurwa ibiceri by’intica ntikize ashaka icyatunga umuryango we, awusoza ari icyamamare kirangamiwe n’u Rwanda rwose.
Afashijwe na Alain Muku, yabaye umwe mu bahanzi bake banditse amateka mu muziki w’u Rwanda mu buryo benshi batakekaga.
Mbere y’uko amashusho ye ari gucuranga umuduri akwirakizwa ku mbuga nkoranyambaga ngo agere kuri Alain Mukuralinda wari wibereye muri Cote d’Ivoire, ubuhanzi bwe bwari busuzuguritse ndetse yataramiraga abaciriritse bo mu tubari tw’inzagwa n’ibigage, ntiyashoboraga guhagarara imbere y’abakomeye.
Alain Muku yahesheje agaciro uyu muhanzi w’igikwerere, kugeza ubwo ari we wenyine wabashije kuririmba mu bitaramo byose bya Iwacu Muzika Festival byasojwe n’icyatumiwemo Diamond Platnumz, byabaye mu 2019.
Yanamufashije
kandi gutaramira mu tubyiniro tw’abanyamujyi n’imbere y’abayobozi bakomeye.
Mu Ukuboza 2018 ni bwo indirimbo ya mbere ya Nsengiyumva Francois yagiye hanze. Iyo ni iyitwa “Mariya Jeanne” benshi bakunze kwita “Igisupusupu”.
Iyi ndirimbo
yarakunzwe mu buryo budasanzwe iba intero n’inyikirizo mu bitangazamakuru no ku
mbuga nkoranyambaga, abana n’abakuze barayiririmba biratinda.
Ugukundwa
kwa Nsengiyumva Francois kwamuhesheje amafaranga menshi yakuye mu kazi yagiye
ahabwa harimo ayo kwamamariza Airtel, ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival,
igitaramo cyo kwizihiza umunsi wo Kwibohora n’ahandi yagiye aririmba.
Amafaranga yakuyemo ntiyayatereye inyoni kuko yujuje inzu nziza cyane ahitwa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo mbese abayeho nk’abandi bakire bose!
Nsengiyumva
Francois yahesheje agaciro umuduri nawo urakamuhesha, ibitaramo byinshi
aririmba ku mwanya wa nyuma nk’icyubahiro ahabwa kuko ari muhanzi uba
utegerejwe na benshi.
Umuhanzi
Meddy uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba akunzwe cyane na benshi
ndetse utajya wemera gukorana indirimbo n’abahanzi benshi bo mu Rwanda, yamukuriye ingofero anamwisabira ko bakorana indirimbo, ariko iyi ndirimbo
ntiyigeze isohoka.
N’ubwo bimeze gutya ariko, bamwe bakirije induru ‘Igisupusupu’
Kuva ku
munsi wa mbere ashyira hanze “Igisupusupu” hari abantu batamwiyumvisemo ahanini
bamushinja gukoresha amagambo y’urukozasoni. Imbuga nkoranyambaga zabaye
umuyoboro wo kwamagana uyu musaza bavuga ko indirimbo ze nta butumwa ziha
abakibyiruka, ahubwo ko zigisha ubusambanyi gusa.
Byageze no
mu nsengero! Pasiteri Zigirinshuti Michel wo mu itorero rya ADEPR yagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ubwo yagaragaraga mu mashusho ari
kubwiriza ariko akazanamo na Nsengiyumva avuga ko uburyo akunzwe hari imbaraga
zindi zibyihishe inyuma zitari iz’Imana.
Yagize ati
“Igisupusupu kiragatsindwa! Syii! Ubonye ukuntu cyamamaye mu mezi angahe?
Murakibonye ukuntu cyamamaye mu mezi atatu? Ariko buriya nta kintu mubonamo
mwebwe? Ikintu nka kiriya kikava Rwagitima cy’Igisupusupu uwo mwanya kikaba
kigeze…”
Yunzemo ati
“Ubuse nkoze ibiterane bingahe cyangwa waririmbye izingana iki? Ko ntaho zagiye
se? None rundamo, rundamo aho ngaho aho ngaho mu mihanda yose, mu Burayi
yagiye. Mujye mumenya imbaraga zamamaza ibintu nka biriya izo ari zo. Ariko
ubahamagaye mu giterane ntiwababona, mwajya kumenya imbaraga ziri hariya hantu
izo ari zo. Kuki ibintu bya Satani byihuta ariko ibyacu bikagenda gahoro?”.
Alain Muku asize Nsengiyumva ari umuhanzi wihagazeho, ndetse ni umwe mu bakoze indirimbo zifashishijwe mu kwamamaza Perezida Paul Kagame hagati ya Kanama na Nzeri 2024. Nsengiyumva yaherukaga gusohora indirimbo 'Ikipe itsinda' yakoranye na Agnes, 'Taha' n'izindi.
Alain
Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yitabye Imana, kuri uyu wa Gatanu
tariki 4 Mata 2025 nk’uko byemejwe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma
Nsengiyumva Francois wamamaye nka ‘Igisupusupu’ yabaye undi wundi mu muziki biturutse ku bufasha yahawe na Alain Muku
ALAIN MUKU YAFASHISHIJE IGISUPUSUPU KURIRIMBA AGACE YAKURIYEMO
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MARIYA JEANNE' YA NSENGIYUMVA
">KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE KIGARUKA KURI ALAIN MUKURALINDA
TANGA IGITECYEREZO