Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda wamenyekanye nka Alain Muku, yitabye Imana azize indwara y’umutima ariko akaba asize urwibutso rukomeye muri ruhago nyarwanda.
Mu ijoro ryakeye
ni bwo hatangiye gukwirakwizwa amakuru y’uko Alain Muku yaba yitabye Imana ariko
nyuma gato abo mu muryango we batangariza InyaRwanda.com ko uyu mugabo wari
inshuti ya bose atari yitaba Imana ahubwo ari muri coma.
Byakomeje guca
igikuba mu bantu ari bwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu umwe mu bagize
umuryango wa Alain Muku yabwiye InyaRwanda.com ko uyu mugabo w’imyaka 55
yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Mu minota micye ishize, Guverinoma y'u Rwanda yemeje urupfu rwa Alain Mukuralinda.
Uretse kuba yari
umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Muku yari yarihebeye
umupira w’amaguru ndetse yanakoze ibikorwa byinshi bigamije kuwuteza imbere mu
ngeri zitandukanye.
Alain Muku
yashize irerero ry’umupira w’amaguru aryita ‘Tsinda batsinde’ mu rwego rwo
gufasha abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru nk’uko mu mwaka wa 2022
yabitangarije InyaRwanda.com
Icyo gihe yagize
ati “Ikintu cyatumye noneho tunatekereza kuba twakora kuriya [Gushinga academy]
igihe nazengurukaga mu Rwanda twibereye mu bya muzika nabonye ko dufite abana
bafite impano nyinshi, abahungu n’abakobwa, muri muzika zitandukanye, mu ndimi
zitandukanye. Ndavuga nti byanze bikunze ubu no mu mupira niko bimeze kandi
koko niko twabisanze.”
Icyo gihe yavuze
ko ubwo yagarukaga mu Rwanda yasanze hari itegeko ririho rigenga ‘Académie’,
araryisunga mu gushinga iyi kipe.
Uretse kuba
yarashinze iri rerero ry’umupira w’amaguru mu rwego rwo kuzamura impano z’abakiri
bato ndetse no guha amahirwe abafite impano, Alain Muku yifashishije ubuhanga
bwe mu guhimba no kuririmba hanyuma ahimbira ikipe y’Igihugu indirimbo ‘Tsinda
batsinde’ iri mu zamamaye cyane ndetse kuvuga ikipe y’igihugu ntuyicurange
bigasa nk’aho hari ikibura.
Uretse no kuba ari ikipe y’Igihugu, Alain Muku yahimbiye indirimbo amakipe menshi atandukanye hano mu Rwanda ariyo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports ndetse na Mukura VS.
Tariki ya 23 Ugushyingo 2024 ubwo yari mu kiganiro Kick Off gitambuka kuri
Televiziyo Rwanda, yavuze ko yakoze indirimbo ‘Tsinda batsinde’ ariko akaba
atacyumva nk’aho ari iye ahubwo ari iy’Amavubi ndetse n’abato bumvaga ko ari
iye, baratungurwaga.
Ati “Nkubwije
ukuri iriya ndirimbo ntabwo ikiri iyanjye, yabaye iy’Amavubi, iy’Abanyarwanda,
ni uko mbifata. Kuyumva ni byiza birashimisha kandi buriya nayikoze ari intego.
Imyaka ibaye 20 isohotse abana b’ubu barayikunda ndetse n’iyo babonye ari njye
wayikoze baratangara cyane.”
Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ubwo yasohokaga yanifashishijwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2003. Ati “Mu matora ya mbere iriya ndirimbo yarakoze, abantu bataratangira gukora izijyanye n’amatora. Buriya nari nayise ishema ry’u Rwanda nyijyanye kuri Radio Rwanda izina bararihindura.”
Alain Muku
yakomeje avuga ko kubera urukundo yakuze akunda umupira w’amaguru ndetse n’ikipe
ya Kiyovu Sports, mu bukwe bwe bacuranze indirimbo ya Kiyovu Sports ndetse n’iya
Rayon Sports bituma ubukwe bwe buba igitangaza kurushaho.
Ati “Mu bukwe
bwanjye twageze hagati, uvanga imiziki ashyiramo iya Kiyovu kuko ari yo mfana
maze harashya (harashyuha cyane). Yahise akurikizamo iya Rayon Sports ubundi
harakonkoga, bariya bantu ntabwo umenya aho bavuye (Aba-Rayon) niyo waba uri
muri Australia.”
Alain Mukuralinda yitabye Imana azize guhagarara k'umutima
Reba indirimbo Alain Mukuralinda yahimbiye Kiyovu Sports akaba ari nayo kipe yafanaga
">
Reba indirimbo Tsinda Batsinde yahimbiye Amavubi
">
Reba Indirimbo Alain Muku yahimbiye Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO