RURA
Kigali

Ihitana abarenga miliyoni 18 buri mwaka: Ibyo wamenya ku ndwara y’umutima yishe Alain Mukuralinda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:4/04/2025 10:12
0


Indwara z’umutima ni zimwe mu zihangayikishije cyane ku Isi, aho kugeza uyu munsi habarurwa abarenga miliyoni 18 bicwa na zo buri mwaka.



Indwara y'umutima (heart attack), iterwa no kwifunga kw’imitsi y’amaraso igaburira umutima, bigatuma igice cy’umutima kibura umwuka n’amaraso bikenewe, maze kikaba cyakwangirika cyangwa kigatinda gukora, bigatuma umuntu ahumeka nabi ku buryo iyo amaze igihe gito atabonye ubufasha bwihuse ahita apfa.

Iyi ndwara ni nayo yahitanye Alain Mukuralinda wamenyekanye nka Alain Muku wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, nk'uko byemejwe n'umwe mu bo mu muryango wa Alain Mukuralinda watangarije InyaRwanda ko yitabye Imana ahagana saa mbili zuzuye z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Mata 2025 'azize indwara y'umutima.'

Alain Bernard Mukuralinda yari uzwi cyane nka Alain Muku. Ni Umunyarwanda w’inararibonye mu nzego zitandukanye nk’ubushinjacyaha, ubuvugizi bwa Leta, ubuhanzi, n’ubwanditsi.

Isi iri mu gihirahiro kubera indwara y’umutima

Ku isi hose, indwara z’umutima zikomeje kuza imbere mu zitera impfu nyinshi kurusha izindi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko buri mwaka abantu barenga miliyoni 18 bapfa bazize indwara z’umutima. 

Ibi bivuze ko buri munsi abantu ibihumbi amagana batakaza ubuzima bwabo kubera impamvu zitandukanye zirimo kutamenya ibimenyetso, uburangare, no kudafata ingamba z'ubwirinzi.

Ibitera indwara y'umutima

Hari impamvu zitandukanye zitera indwara y'umutima. Zimwe muri zo harimo:

  • Umuvuduko ukabije w’amaraso, Diyabete, Umubyibuho ukabije, Kudakora, Imyitozo ngororamubiri, Kunywa itabi no kunywa inzoga nyinshi, Ibyo kurya birimo umunyu mwinshi, amavuta menshi n’isukari nyinshi
  • Umunaniro uhoraho n'izindi.

Izi mpamvu iyo zitavuwe kare cyangwa ntizitabwaho, zituma imitsi y’amaraso yifunga gahoro gahoro kugeza ubwo bigera ku mutima bikawugiraho ingaruka.

Ibimenyetso mpuruza by'indwara y'umutima:

  • Kuribwa mu gatuza
  • Kubabara mu kuboko kw’ibumoso cyangwa igice cy’inyuma cy’ijosi
  • Guhumeka nabi
  • Kunanirwa vuba no gucika intege
  • Kubira ibyuya byinshi mu buryo budasanzwe
  • Kumva umutima utera nabi cyangwa cyane n'ibindi.

Abahanga mu by'ubuzima bavuga ko ari ngombwa kumenya ko ibi bimenyetso bishobora kutagaragara byose icyarimwe ariko hagaragara kimwe cyangwa bibiri, ari na yo impamvu ikomeye yo guhita ushaka ubufasha kwa muganga mu gihe ubonye kimwe muri ibi bimenyetso.

Uko indwara y’umutima ishobora kwirindwa

Nubwo indwara y'umutima ari indwara ikomeye kandi itungurana, ishobora kwirindwa igihe abantu bahinduye imyitwarire n’imibereho byabo.

Dore inama zagufasha kuyirinda:

  • Kurya indyo yuzuye irimo imboga n’imbuto
  • Kugabanya amavuta, isukari n’umunyu
  • Gukora imyitozo ngororamubiri nibura iminota 30 ku munsi
  • Kwisuzumisha kenshi byibura rimwe mu mezi atandatu
  • Kureka itabi no kugabanya inzoga
  • Kwirinda 'stress' no guharanira kugira ubuzima burimo ituze

U Rwanda mu rugamba rwo kurwanya indwara y’umutima

U Rwanda rwashyize imbaraga mu guhangana n’iyi ndwara binyuze mu mavuriro atanga serivisi z’ubuvuzi bw’umutima nko mu bitaro bya CHUK, King Faisal n’ibya Kanombe.

Nubwo hari intambwe yatewe, haracyari icyuho mu bushobozi bwo kwakira abarwayi bose icyarimwe, kubera umubare muto w’abaganga b’inzobere n’ibikoresho bikenewe. Ni yo mpamvu hakenewe imbaraga mu bukangurambaga, gutoza abaturage kwita ku buzima bwabo no kongera ibikorwa byo gusuzuma abantu ku gihe.

Kugeza ubu abahanga bemeza ko indwara y’umutima yica, ariko kandi ishobora kwirindwa. Gutangira kwiyitaho hakiri kare ni bwo buryo bwo kwirinda ingaruka zayo zirimo n'urupfu.

Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko umuvuduko w’amaraso ugenzuwe neza, mu 2050 hazagera abagera kuri miliyoni 76 batacyicwa n’umutima, miliyoni 120 batakigira strokes, miliyoni 79 batakigira ikibazo cyo kutagera mu mutima kw’amaraso ndetse bigakuraho abantu, bagira ikibazo cy’umutima udatera bangana na miliyoni 17.


OMS yemeza ko indwara y'umutima ihitana ubuzima bw'abarenga miliyoni 18 buri mwaka


Iyi ndwara ni yo yishe Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND