Kigali

Munyakazi Sadate yasubije Perezida wa Rayon Sports wamushinje kudatanga amafaranga yo gufasha ikipe ‎

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/04/2025 14:21
0


‎Munyakazi Sadate yasubije Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, wavuze ko adatanga amafaranga yo gufasha ikipe mu gutegura imikino.



Ku munsi w'ejo ni bwo Sadate abinyujije ku rukuta rwe rwa X avuga ko ashaka kugura Rayon Sports kuri Miliyari 5 Frw. 

‎‎Ubwo Twagirayezu Thaddée uyobora Rayon Sports yaganiraga na SK FM abazwa kuri ibi yavuze ko iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru itagurishwa ahubwo ko igurwamo imigabane.

‎‎Yanabajijwe ku byo Munyakazi Sadate yaherukaga gutangaza avuga ko Rayon Sports yatsinzwe na Mukura VS ariko ko nayisubiramo ibyo bitazongera kubaho.

‎‎Perezida wa Murera yavuze ko niba ari umukunzi w'ikipe yagakwiye kuyifasha kugira ngo haboneke intsinzi nk'uko bo babikora binyuze muri 'supporting team' aho batanga kuva ku bihumbi 50 Frw kugeza ku bihumbi 100 Frw mu rwego rwo gutegura imikino. ‎‎Yavuze ko Sadate nawe aba muri iri tsinda ariko atagitanga amafaranga nkuko abandi bigenda.

‎‎Nyuma y'ibi, Sadate yavuze ko ari ibinyoma ndetse avuga ko atazongera kwemera ko bamwangisha abantu. Ati: "Ikinyoma kirirwa ariko ntikirara, uretse ko mutanga ari hagati ya 50 - 100K njyewe njya ndenza ayo mafaranga kuko hari igihe natangaga na 300K! Fungura msg ya MoMo urabona ukuri. ‎‎Ntabwo nzongera kwemera ko munyangisha abantu cyangwa ngo ntege amatama ngo muhonde kubera ibinyoma byanyu n'itangazamakuru ryaguye ibifu."

Munyakazi Sadate yerekanye uburyo yagiye yishyura amafaranga yo gufasha Rayon Sports mu gutegura imikino 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND