Mu gihe Isi yose itegura Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba ari cyo cya mbere cyitabiriwe n’amakipe 48, hari igitekerezo cyatanzwe cyo kongera ayo makipe akagera kuri 64 mu cy’umwaka wa 2030.
Icyo gitekerezo ariko cyamaganiwe kure na Perezida
wa UEFA, Aleksander Čeferin, wavuze ko “ari igitekerezo kibi ku mupira
w’amaguru w’Isi yose.”
Ubwo yari mu nama y’inteko rusange ya UEFA yabereye
i Belgrade ku wa Kane, Ceferin yatunguye benshi ubwo yamaganaga uwo mushinga
watanzwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uruguay, Ignacio
Alonso, mu nama ya FIFA Council yabaye mu kwezi kwa Werurwe.
Čeferin yagize ati: "Ni ibintu byantunguye
cyane. Nta nubwo twari tuzi ko hari igitekerezo nk’icyo kigeze kibaho. Ndumva
atari igitekerezo cyiza na gato, haba ku gikombe cy’Isi ubwacyo cyangwa ku
mikino yo gushaka itike. Sinzi aho cyavuye, ariko sinagishyigikiye na
gato,"
Kugeza ubu, FIFA nk’urwego rw’umupira w’amaguru ku
Isi, rwatangaje ko rugiye gusuzuma icyo cyifuzo cyo kongera amakipe, ariko
ntabwo ruratangaza icyemezo cya nyuma.
Abayobozi nka Ceferin bavuga ko kongera amakipe
bishobora kugabanya ireme ry’irushanwa, bikaba byanagora ibihugu byinshi kubona
itike, kuko uko irushanwa ryaguka ari na ko gahunda yaryo irushaho kuba ndende
kandi itwara amafaranga menshi.
Mu gihe Isi yitegura kwakira igikombe cy’Isi kinini
kurusha ibindi byabayeho, hari impaka zikomeje ku cyerekezo FIFA yafata mu
2030. Perezida wa UEFA yamaze kugaragaza aho ahagaze, ariko igisubizo cya nyuma
kizava muri FIFA, igomba kureba niba kongera amakipe ari ukwagura umupira
w’amaguru cyangwa se ari ugutuma utsikira.
Perezida wa UEFA yanenze igitekerezo cyo kuzakinisha ibihugu 48 mu gikombe cy'Isi cya 2030
TANGA IGITECYEREZO