RFL
Kigali

Umukino uzahuza PSG na Dortmund muri Champions League uzakinwa nta mufana uri ku kibuga - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/03/2020 16:41
0


Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus kimaze kuyogoza Isi mu gihe gito cyane, urwego rwa Polisi y’u Bufaransa rwatangaje ko mu rwego rwo kwirinda, umukino wo kwishyura muri UEFA Champions League uteganyijwe kubera Parc des Princes kuri uyu wa Gatatu, uzakinwa nta mufana n’umwe uri ku kibuga.



Kuri uyu wa Mbere tariki 09 Werurwe 2020, ni bwo  urwego rwa polisi y’u Bufaransa rwafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Iri tangazo risohotse mu gihe habura amasaha macye kugira ngo rwambikane hagati y’ikipe ya Paris Saint Germain yatsindiwe mu Budage ibitego 2-1, mu mukino ubanza muri 1/8 cy’iri rushanwa rikomeye ku mugabane w’i Burayi.

Ikipe ya PSG ikimara kubona iri tangazo yahise nayo itangaza ko bigomba kumenyeshwa abantu bose, kugira ngo umukino uzabe mu buryo bwiza.

U Bufaransa bufite abarenga 1,116 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, kimwe n’ibindi bihugu birimo u Bushinwa, Korea y’Epfo, Iran, u Butaliyani n’ibindi.

Ikipe ya Paris Saint Germain irasabwa gutsinda igitego kimwe ku kibuga cyayo ariko ntiyinjizwe igitego kugira ngo ibashe gukomeza muri ¼.


Mu mukino ubanza wabereye mu Budage PSG yari yatsinzwe ibitego 2-1


Dortmund isabwa kutinjizwa igitego izakinira ku kibuga kitagira abafana


Erling Halaand yazonze PSG mu mukino ubanza


PSG irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze muri 1/4







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND