Ni kenshi mu gihe cy'imvura benshi mu batunze television zihita zizima cyangwa zaba ziri kwaka amashusho ndagaragare neza rimwe na rimwe bakatwereka ijambo ritubwira ko nta signals zihari ”No signals”. Ese ni iki kibitera haba hari uko wabigenza ukabikosora se?
Mu gihe cy'imvura usanga benshi twaragiye mu bwigunjye bitewe n'uko television ziba
zidakora. Bamwe bitewe n'ubwoko bwa
television dufite, aho dutuye ndetse n’ikigo cyakoze television dukoresha icyo
aricyo, iki kibazo benshi mu bafite amakuru afite aho ahuriye n'imijyana (signals)
ntibakunze kugitindaho, gusa hari n'abandi usanga bijujuta cyane ku bwo kutamenya
impamvu ibitera ku buryo ashobora no kuba yahamagara uza gukora television ye.
Ese mu by'ukuri kugwa kw'imvura kwabuza television gukora neza? Ese haba hari
inzira byakorwamo? Haba hari ingaruka zishobora guterwa no gufungura television
mu gihe imvura irimo kugwa?
Igishobora gutuma television yizimya bya hato na hato mu gihe cy'imvuraUbundi mu busanzwe kugira ngo television ikore neza ni uko haba hari imijyana (signals), noneho izi uko zikora akenshi ziba zishingiye ku mikorere y’ibyogajuru by'itumanaho, noneho mu gihe iyi mijyana ishobora kuba idakoresha itumanaho rigezweho (analog signals) aha iyo imvura irimo kugwa kubera ko iyi mijyana iba ica hasi kandi ariyo itwaye amashusho tuba tureba ndetse n'amajwi twumva ikibaho ni uko ya mvura mu gihe irimo kugwa ishobora gutuma itagenda neza gusa imvura ishobora kuba impamvu nyamukuru y’iki kibazo gusa imiyaga ndetse n’ibihu (clouds) nabyo bijya bitera iki kibazo.
Kugira ngo
byumvikane reka dufate urugero rw'urupapuro ya mijyana tuyite urupapuro rurambuye
ahantu noneho tuvuge nuza ukamenaho amazi rwa rupapuro ruzahita rucika, ibi
ni nako bigenda kuriya ya mijyana ikora mu buryo twakwita ubwa gakondo (analog)
kuko ya mvura mu gihe irimo kugwa ni byo bizatuma ica intege ya mijyana
bigatuma nawe urimo kureba ya majwi/amashusho yarazanwe nayo uyabona arimo
gucikagurika kubera bya bitonyanga biri kuyibuza.
Ukuri guhuri
ni uko television zikora mu buryo bugezweho (digital form) aha ho birasa n'ibigoye
ko imvura yaba ikibazo kuko akenshi izi television ziba zikorana n'ibyogajuru
gusa aha ikibazo gishobora kuba igihe antene yaba imanitse nabi cyangwa
imanitse ahantu haca, imvura y'amahindu, cyangwa umuyaga mwinshi, cyangwa ibicu
byinshi bikabije. Aha kuri iki kibazo kugicyemura igihe byatewe n'izi mbogamizi bizasaba ko
antene ahantu izaba imanitse hazima idahura n'ibi bizayibangamira.
Inzobere mu bijyanye n’imikorere y’imijyana
ikoresha television ituruka ku byogajuru (satellite TV signals) zivuga ko iyi mijyana yitwa “Kurz under band (KU-band)” iba iri hasi y'iyitwa K-band bivuze ko
iba igendera hasi. Ibi nabyo bikaba byatuma television zimwe na zimwe bitewe
n'aho ziherereye mugihe cy'imvura cyangwa ikirere kitameze neza zishobora
kudakora neza.
Ese ni ibihe bibazo bishobora guterwa no kugwa kw'imvura ku bantu bakoresha ibikoresho by’itumanaho?
Ikibazo cy'ibanze ni uko mu gihe ibi bibazo byo kugenda kw'imijyana (signals) bishobora
gutuma ucikwa n'ibiganiro runaka cyangwa ukaba wabura nk'uko wareba inama
runaka y'ingenzi ndetse no guta umwanya kandi umwanya abahanga bawugereranya n'amafaranga. Inzobere mu mukorere ya television zivuga ko nta kibazo gikomeye
biteza usibye uko kujugumbwa n'umwijima.
Ese ni gute wabicyemura?
Batubwira ko
ku bantu batuye mu duce runaka tubamo imiyaga ikabije cyangwa ahantu hakunda
kugwa imvura ikabije icyiza ari uku bajya bagira ukuntu barinda antene zabo
bakoresheje ibikoresho bizibuza kwangizwa cyangwa kuzuraho urubura cyangwa ikintu cyose cyazibuza kwakira signals. Ikindi ni uko ku bantu bafite antene zimanitse
munsi y'ibiti bashobora kuzihakura cyangwa ahandi hantu zishobora guhura
n'umushoko w'amazi. Hari nubwo antene ishobora kuzura amazi cyangwa urubura rwinshi, aha icyo wakora ni uko wayihanagura ndetse ku bantu bafite ikoranabuhanga habaho antene zishobora kuba zashyushwa hakoreshejwe batiri.
Src: lifewire.com, signalconnect.com
TANGA IGITECYEREZO