Ntabwo bigisaba kugendana ibipfurumba by’amafaranga cyangwa se kwirirwa wiyibutsa umubarebanga wa konti yawe ahubwo isura irahagije kugira ngo ukure amafaranga yawe kuri konti uyishyure ahantu hatandukanye kubera umuvuduko ikoranabuhanga ririho.
Uhereye mu myaka ya kera cyane, nta faranga ryabagaho bivuze ko uwajyaga kugura ikintu yitwazaga ikindi
gicuruzwa kugira ngo ahabwe icyo yifuza ibyo mu ndimi z’amahanga tuzi nka “Barter
System”. Aha urugero niba umuntu yashakaga kugura amasaka, yitwazaga ibishyimbo
ku isoko agashaka ufite amasaka ashaka ibishyimbo hanyuma bakagurirana.
Abantu batangiye kugenda
bagira igitekerezo cy’uburyo bwo guhaha hanyuma hagati y’umwaka wa 3000 mbere y’ivuka
rya Yesu kugera mu mwaka wa 500 nyuma y’urupfu rwa Yesu, abantu batangiye
gukoresha bimwe mu bicuruzwa nk’amafaranga. Iyo washakaga guhaha ikintu runaka
witwazaga nka Zahabu, Diyama,…
Abacurabwenge n’abahanga
bakomeje gushaka uburyo bworohereza umuntu hanyuma hagati y’ikinyejana cya 7
mbere y’urupfu rwa Yesu n’ikinyejana cya 7 nyuma y’urupfu rwa Yesu, batangira
gukora ibiceri abantu bakoreshaga mu guhaha. Ibuka ko na Yuda yagurishije Yesu
bakamuha ibiceri.
Nyuma y’aho, abantu
bagerageje uburyo butandukanye bwo kwishyura ibicuruzwa harimo gushyiraho inoti
yatangijwe n’abashinwa mu kinyejana cya 7, gutangira gukoresha banki mu myaka y’ikinyejana
cya 17, gutangira kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga kuva mu myaka ya 1970s
ndetse n’ubundi buryo waba uzi butandukanye.
Kuva mu mwaka wa 2009
kugeza magingo aya, hashyizweho kandi uburyo bwo kwishyura ukoresheje ifaranga
ryo kuri murandasi abenshi bita ‘cryptocurrencies’ aha twavugamo amoko y’amafaranga
na Bitcoin, Ethereum (ETH), Binance Coin (BNB), Cardano (ADA), Solana (SOL), Ripple
(XRP), …
Uyu munsi ndashaka kwitsa
cyane ku buryo bushya bwatangiye gukoreshwa mu kwishyura kuva mu mwaka wa 2010
aho umuntu yakoreshaga urutoki cyangwa se isura ye. Ni uburyo busaba
ikoranabuhanga rihambaye ritari ryagera ku Isi hose ariko rikaba rimaze
kumenyerwa cyane mu bihugu bikomeye kandi byateye imbere mu ikoranabuhanga.
Mu myaka ya 2010,
kompanyi zo mu Bushinwa Alipay na WeChat Pay nizo zatangije uburyo bwo
kwishyura umuntu akoresheje isura ye gusa hanyuma amafaranga akava kuri konti
ye hanyuma akajya aho yoherejwe.
Mu mwaka wa 2017,
uruganda rwa Apple rwakoze sisitemu isa nk’iyi izi kampani zakoze iyita ‘Face
ID’ hanyuma ishyiramo uburyo umuntu ashobora kwishyura akoresheje telephone ye
ariko aho gushyiramo ijambo-banga ugakoresha isura yawe.
Ni uburyo bumaze
kumenyerwa mu Bushinwa aho nka resitora ya KPRO muri Hangzhou mu
gihugu muri iki gihugu , nta bundi buryo bwo kwishyura bundi usibye gukoresha isura
yawe gusa.
Mu mwaka wa 2017, sosiyete y'ubucuruzi ikorera mu Bushinwa ya Alibaba, yatangiye ubu buryo bwo yise "Smile to pay" aho nabo basaba kuba warashyize isura yawe muri iyi sisitemu hanyuma ukajya umwenyura mu gihe ugiye kwishyura amafaranga agahita ava kuri konti yawe ajya kuri konti y'uwo wishyura.
Kugira ngo ukoreshe ubu
buryo bwo kwishyura, bisaba ko uba ubaruye muri iyo sisitemu ifite ifoto yawe
hanyuma wajya kwishyura ukajya imbere ya camera igafata ifoto ikayigereranya n’isura
yawe hanyuma yasanga amasura ahura amafaranga akavaho yasanga bidahura
amafaranga ntaveho.
Ku ruhande rwo kubika
amakuru y’umukiriya, iyi sisitemu yo kwishyura ukoresheje isura yakozwe neza ku
buryo ibika amakuru neza kandi nta wundi muntu ushobora kuyageraho kereka nyiri
ubwite gusa nawe wabanje gushyiraho isura ye sisitemu ikemeza ko ariwe koko.
Icyakoze iyi sisitemu
ishobora guteza ibibazo umuntu uyikoresha mu gihe atabashije gukurikirana no
guhindura amakuru ye ngo agendane n’ibihe. Urugero iyi sisitemu ishobora
kukwanga mu gihe uko ukura udahindura ifoto hanyuma ukazakenera kuyikoresha
ifoto yawe ikugaragaza nk’umwana kandi warakuze ugahinduka.
Indi mpamvu ituma ubu
buryo budasakara cyane no mu bindi bihugu harimo n’Afurika cyane, ni uburyo iyi
sisitemu yihagazeho kandi ikaba isaba ubuhanga buhambaye ndetse n’ibikoresho
bitari bicye kandi nabyo bitagura make.
Mu gihe ubu buryo butari
bwagera mu Rwanda, dushishikarizwa kwishyura dukoresheje ikoranabuhanga
risanzwe nka telephone, banki n’ubundi buryo mu kwirinda ibibazo twaterwa no
gutwara mu ntoki amafaranga harimo kwibwa, gukwirakwiza indwara binyuze mu
gukoranaho, ….
Isura irahagije kugira ngo ubashe kwishyura amafaranga akava kuri konti yawe akajya ku yindi
Mu mwaka wa 2017 nibwo Alibaba yatangiye uburyo bwa 'Smile to pay' bwakozwe na na Alipay yo mu Bushinwa
TANGA IGITECYEREZO