RFL
Kigali

Jado Sinza n'umugore we Esther Umulisa bagiye gutaramira muri Tanzania

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:20/09/2024 15:01
0


Mu mpera za Nzeri uyu mwaka, Jado Sinza n'umugore we bazataramira mu gihugu cya Tanzania mu gitaramo cyabo cya mbere bazaba bakoze nka Couple [Jado & Esther] ndetse ni na bwo bwa mbere bazaba baririmbanye nk'itsinda ry'umuryango.



Ni igitaramo cyiswe "Beyond A Sound from the Light" kizabera muri Tanzania, tariki 27 Nzeri 2024 kuri CCC Upanga. Jado & Esther bagaragaza ko ari igitaramo batumiwemo na Zoravo wamamaye mu ndirimbo "Ameniona" yakoranye na Bella Kombo. Kwinjira ni amashiringi ya Tanzania ibihumbi 10 ahasanzwe, ibihumbi 30 muri VIP n'ibihumbi 50 muri VVIP.

Iki gitaramo bazakorera muri Tanzania, kizaba nyuma y'iminsi 6 gusa basezeranye imbere y'Imana, bivuze ko bazarira n'ukwezi kwa buki muri iki gihugu. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 ni bwo haba umuhango wo gusaba no gukwa ndetse aba bombi banasezerane imbere y'Imana mu muhango utegerejwe mu rusengero rwa ADEPR Remera.

Tariki 05 Nzeri 2024 ni bwo Jado Sinza na Esther Umulisa bemerewe n'amategeko ya Leta y'u Rwanda kubana nk'umugabo n'umugore mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Aba bombi bari bagaragiwe n'abarimo Bosco Nshuti, Josue Shimwa na Neema Marie Jeanne mukuru wa Esther Umulisa.

Ku Cyumweru tariki 2 Kamena 2024 ni bwo Jado Sinza yerekanywe muri ADEPR Kumukenke n’umukunzi we bitegura kurushinga bakabana akaramata binyuze mu nzira y’Abakristo. Uwo munsi ni nabwo byamenyekanye cyane ko bakundana mu gihe nyamara inshuti zabo za hafi zivuga ko barambanye mu rukundo ahubwo barugize ibanga cyane.

Jado Sinza yakunzwe mu ndirimbo zirimo Amateka, Itorero, Goligotta, Ndi Imana yawe, Yesu Warakoze, Inkuru y’agakiza n’izindi. Umukunzi we Esther Umulisa, bari bamaze igihe bari mu rukundo bagize ibanga ndetse basanzwe bakorana umurimo w’Imana aho Esther ari mu baririmbyi bakunze gufasha cyane Jado mu bitaramo no mu ndirimbo ze.

Jado Sinza na Esther barasezerana imbere y'Imana kuri uyu wa Gatandau


Jado Sinza na Esther bagiye gukorera igitaramo muri Tanzania






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND