RFL
Kigali

Basketball: Turatsinze Oliver yaruciye ararumira ku ikipe izegukana Shampiyona y'u Rwanda - Video

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:20/09/2024 15:07
0


Turatsinze Oliver ukinira Espoir BBC, yagaragaje ko bigoranye kuvuga ikipe izegukana Shampiyona y'u Rwanda muri Basketball, kubera amakipe yombi amaze kugaragaza imbaraga zingana.



Imikino ya nyuma ya kamarampaka, BetPawa Playoffs, iri gukinwa na APR BBC ndetse na Patriots BBC, zitanguranwa gutsinda imikino ine, izabona intsinzi enye bwa mbere, ihite yegukana Shampiyona ya Basketball 2024. 

Birasa naho bigoranye kumenya ikipe izegukana iki gikombe, kuko umukino wa mbere Patriots BBC yagaragaje imbaraga zidasanzwe itsinda APR BBC, benshi batangira kuyiha amahirwe yo kwegukana iki gikombe. Umukino wa kabiri, APR BBC nayo yawukinnye imbaraga zidasanzwe, nuko yegukana intsinzi. 

Umukino wa gatatu, APR BBC nawo yarawutwinze, ubwo benshi bumvaga ko igikombe kiri guhengamira muri APR BBC, Patriots BBC yahise itsinda umukino wa kane, abakunzi ba Basketball mu Rwanda, basigara bibaza ikipe izegukana igikombe hagati ya APR BBC na Patriots BBC.

Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Turatsinze Oliver, akaba yarabaye MVP wa Shampiyona ya 2023, nawe yahamije ko bitoroshye kuvuga ikipe izatwara igikombe, ko zose zigifite amahirwe 50.

Turatsinze Oliver, yavuze  ko igisabwa ku ikipe ya Patriots BBC kugira ngo igume kwitwara neza, ari ugukaza ubwugarizi bwayo, cyane ko mu mikino ibiri Patriots BBC yatsinzwe na APR BBC, byaturutse mu mbaraga nkeya iyi kipe yari yashize mu gukumira abakinnyi ba APR BBC.

Turatsinze, yashyimiye Patriots BBC, avuga ko ibanga ryabafashije ari ukumva ko buri mukinnyi yafasha ikipe ibikomeye, bakareka kumva ko bagendera kuri William Kia Perry nk'uko byabaga bimeze mu mikino yagiye ibanza. 

Kuri uyu wa Gatanu muri BK Arena, harakomeza imikino ya nyuma ya BetPawa Playoffs, aho Patriots BBC irakina na APR BBC. 

Kugeza ubu,amakipe yose anganya itsinzi Ebyiri. Ikipe iza gutsinda umukino wa Gatanu muri uyu wa Gatanu, iraba yujuje itsinzi eshatu, itangire no guhabwa amahirwe ku gikombe, cyane ko iraba isigaje gutsinda umukino umwe kugira ngo yegukane Shampiyona y'u Rwanda muri Basketball, BetPawa Playoffs. 

Turatsinze Oliver, yavuze ko akurikije uko abona APR BBC imeze, yakomerezaho, kuko nta makosa menshi yagaragaje, ahubwo ikita ku mikino itatu isigaye, ikayitegurana imbaraga nk'izo yashyize ku mukino wa Mbere n'uwa Kabiri. 


">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND