RFL
Kigali

Nicki Minaj n’umugabo we basubijwe mu nkiko

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/09/2024 14:25
0


Umuraperikazi Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty, basubijwe mu nkiko nyuma yaho banze kwishyura amafaranga y’indishyi y’akababaro uwahoze ari umurinzi wabo, bigeze gukubita bakamukomeretsa.



Muri Mutarama ya 2022 nibwo umugabo witwa Thomas Weidenmuller wari umurinzi w’umuraperikazi Nicki Minaj, yatanze ikirego mu rukiko ashinja uyu mugore ko yafatanije n’umugabo we Kenneth Petty kumukubita bakamukomeretsa.

Yavuze ko ibi byabaye mu 2019 ubwo Nicki Minaj yakoreraga igitaramo mu Budage. Iryo joro ngo yari ari gufata ibisindisha byinshi maze Thomas amusaba ko yabihagarika akongera kunywa arangije igitaramo. Ibi ngo ntabwo Minaj yabyakiriye neza atangira kumutuka anamutera urukweto mu maso, umugabo we nawe ahita amwadukira aramukubita kugeza amukomerekeje.

Muri Werurwe ya 2022 nibwo Nicki Minaj n’umugabo we bahamwe n’iki cyaha, urukiko rubategeka kwishyura $503,318 nk’indishyi y’akababaro ku byo bakoreye Thomas wahoze abacungira umutekano.

Kuri ubu uyu mugabo yabasubije mu rukiko rwa Los Angeles abashinja ko banze kumwishyura aya mafaranga nk’uko urukiko rwabibategetse. Yabwiye TMZ ati: “ Nabasabye kenshi ko banyishyura barabyanga, ubu nitabaje urukiko ngo rubikemure kuko mu nzira nziza barabisuzuguye”.

Nicki Minaj n’umugabo we barashinjwa kudakora ibyo bategetswe n’urukiko 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND